Uko umuziki w’u Rwanda ugenda urushaho kugira indi ntera, ni nako hagenda havuka amazu menshi agirana imikoranire n’abahanzi bamwe na bamwe bitewe n’ibyo buri umwe ashaka ku wundi ‘Labels’. Mu bindi bihugu bimaze gutera imbere mu muziki, gushinga ama labels n’imwe mu ntwaro yagiye ibafasha kumenyakanisha ibihangano by’abahanzi babo kuko bafashwa buri kimwe kerekeranye n’umuziki. […]Irambuye
Patmos Choir yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka wa 1996 itangizwa n`abanyeshuri bigiye hirya no hino muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Umunsi umwe bagiye gutaha ubukwe bwa mugenzi wabo witwa Samuel Gatoya. Nyuma yo kwicara no gutekereza neza impano bifuzaga kumuha, basanze nkuko kera baririmbaga mu mashuri bizemo bamugenera impano y` indirimbo. Aho […]Irambuye
Mu gitaramo avuyemo muri Uganda cyateguwe n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu ku bufatanye n’amabasade y’u Rwanda, Jules Sentore yasanze hakwiye ibitaramo byinshi hanze y’igihugu mu buryo bwo kwagura umuziki w’abahanzi nyarwanda. Kuba hari abafite amazina akomeye cyane mu Rwanda ariko wagera hanze ugasanga nta n’umwe uzwi, ibi ngo biri mu kuba badatinyuka gushakisha ibitaramo bikorerwa […]Irambuye
Mu myaka yatambutse wasangaga abanyarwanda bareba filime zo hanze y’u Rwanda zirimo izo muri Nigeria na Ghana bitewe nuko nta z’abanyarwanda zariho. Ubu aho ziziye, ngo ku isoko nizo nyinshi kurusha izo hanze. Nubwo zitabanje kwakirwa neza na bamwe, dore ko hari n’abavugaga ko atari filime ahubwo ari ikinamico ‘Theatre’, Mutoni Assia avuga ko ibyo […]Irambuye
Intumbero ya Diplomate mu muziki ngo byari ukuza akagira uruhare mu kwigisha sosiyete kumenya indangagaciro na kirazira abinyujije mu ndirimbo ze. Ngo ntiyaje nk’umuntu udafite cyangwa utazi aho aturutse. Ahubwo gahunda yamuzanye mu muziki yayigezeho nubwo bitari bimworoheye. Nuru Fassassi yamamaye cyane mu Rwanda ku izina rya Diplomate (DPG) akora indirimbo zivuga ku mateka y’u Rwanda […]Irambuye
Akiwacu Colombe ufite ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2014, avuga ko kuba umuntu yavugwaho kugira umuco cyangwa se ntawugire bitagaragarira ku myambarire. Ibyo ari myemerere y’umuntu ku giti cye. Ubwo yari mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational ryaberaga muri Pologne, hari amafoto ye yashyizwe hanze kimwe n’abandi bari kumwe mu irushanwa yambaye ‘bikini’. Iyo foto […]Irambuye
Abavuga ko abahanzi nyarwanda ngo ntacyo bashoboye, nta mihangire yabo, bakora umuziki mu buryo bwo kumenyekana gusa, kuri King James siko abibona. Ahubwo ngo nta bushobozi bafite bwo guhangana n’abo mu bindi bihugu bimaze gutera imbere. Avuga ko ubwo bushobozi atari ukwandika indirimbo zifite amagambo afite ubutumwa bufite icyo bwamarira sosiyete, si uko nta majwi […]Irambuye
Kubera guhutazwa n’ababaga bashinzwe umutekano ‘Bodyguards’ mu bitaramo bitandukanye byabaga byitabiriwe n’abahanzi bakomeye kandi ataramenyekana, biri mu byatumye Tom Close ahagarika burundu kujya mu bitaramo adafite ubutumire bwo kuririmba cyangwa se nk’umushyitsi mukuru. Uretse kuba ari inkuru yamubayeho, anavuga ko ari ibintu ahora abona mu bitaramo akunze kwitabira. Ko abantu bari mu kuvunge bakunze kugorwa […]Irambuye