Digiqole ad

Korali ‘Inkurunziza’ igiye kumurika album ya 4 bise “Mubwire Yesu”

 Korali ‘Inkurunziza’ igiye kumurika album ya 4 bise “Mubwire Yesu”

Korali ‘Inkuru Nziza’ ni imwe mu ma korali amaze igihe akora ibikorwa bitandukanye by’ivuga butumwa.

Korali ‘Inkuru Nziza’ ni imwe mu ma korali amaze igihe akora ibikorwa bitandukanye by’ivuga butumwa. Yavutse mu 1999 ivukira mwitorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya bibare.

Korali ‘Inkuru Nziza’ ni imwe mu ma korali amaze igihe akora ibikorwa bitandukanye by’ivuga butumwa.
Korali ‘Inkuru Nziza’ ni imwe mu ma korali amaze igihe akora ibikorwa bitandukanye by’ivuga butumwa.

Ku Cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016 kuva saa sita z’amanywa ku rusengero rw’abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Remera, iyi korali yateguye igitaramo cyo kumurika album bise ‘Mubwire Yesu’ izaba igizwe n’indirimbo z’amashusho.

Aaron Niyomwungeri ushinzwe itangazamakuru muri korali ‘Inkurunziza’, yabwiye Umuseke ko icyo gikorwa cyo gushyira hanze album igizwe n’indirimbo z’amashusho biri mu mihigo iyo korali yari yarihaye.

Bityo ko nyuma y’ibikorwa byinshi korali yagezeho mu 2016 harimo ivuna ry’ivugabutumwa yasoje hakabatinzwa abasaga 89 no gushyira hanze imizingo ibiri Volume ya 6,7 z’amajwi uyu mwaka ukaba usoje bamurika vol 4 y’amashusho.

Akomeza avuga ko imyiteguro y’iki gitaramo ihagaze neza. Ndetse ko bazafashwa n’andi makorali harimo ‘Abakurikiyesu Family’ ya kacyiru, ‘Yesu Araje’ ya lms kamukina hamwe na ‘Shalom Singers’ ya Remera .

Mu bikorwa by’iyi Korali Inkurunziza, ikomeje gukora kuri vol 8 ya audio nayo izashyira hanze vuba. Nyuma yo gushingwa n’abantu batandatu gusa, ubu igeze ku banyamuryango 35 mu ngeri zitandukanye harimo urubyiruko n’abantu bakuru.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Wooow courage Iyi choir ndayemera kbsa,hatinze kugera.

Comments are closed.

en_USEnglish