The Ben azakirwa bitarakorerwa undi muhanzi wese uvuye hanze- Boubou

Hasigaye iminsi 10 gusa ngo The Ben umaze imyaka Itandatu avuye mu Rwanda yongere gukandagira ku butaka bw’i Kigali. Umuyobozi wa ‘East African Promotors’, Mushyoma Joseph umenyerewe nka Boubou avuga ko uyu muhanzi w’Umunyarwanda azakirwa bitegeze biba ku wundi muhanzi waje mu Rwanda avuye mu mahanga. Ibi ni ibitangazwa na Mushyoma Joseph cyangwa se Boubou […]Irambuye

Urubyiruko rukeneye ubukangurambaga ku myitwarire yarwo- Fireman

Abinyujije mu indirimbo ye nshya yise ‘ORIGINAL’, Fireman abona imyitwarire y’urubyiruko rw’ubu iteje inkeke kuhazaza h’igihugu cy’u Rwanda. Bityo bikaba bisaba ubukangurambaga busesuye. Uwimana Francisi ni umuraperi wahoze mu itsinda rya Tuff Gangz. Aza kuryigumuraho ajya mu ryo bise ‘Stone Church’ kimwe na Green P na Bulldogg bivugwa ko naryo ryamaze gusenyuka nubwo bitarashyirwa ahagaragara. […]Irambuye

Safi na Riderman hari aho bashyize izina ryanjye –Queen Cha

Mugemana Yvonne ukoresha izina rya Queen Cha mu muziki yatangiye umuziki ku buryo bw’umwuga ahagana muri 2012. Mu myaka ine ishize, Safi na Riderman ni amwe mu mazina atapfa kwibagirwa igihe cyose agikora umuziki. Avuga ko kuba ari umuhanzi uzwi mu Rwanda hari uruhare bagiye bagira mu iterambere rye rya buri munsi mu muziki. Ibyo […]Irambuye

Miss Jolly yaje muri 24 bashobora kuvamo MissWorld 2016

‘Beauty with the Purpose’ nicyo kiciro gikomeye muri bimwe mu bigize iri rushanwa ryo gutoranya nyampinga uhiga abandi ku isi. Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 yaje mu bakobwa 24 bashobora kuvamo uzaryegukana. Ahanini iki kiciro kugirango ugitambukemo, ngo babanza kureba ibikorwa buri nyampinga uhagarariye igihugu cye yagiye akora. Bityo rero bigahuzwa n’imyitwarire ye mu […]Irambuye

Dominic Nic agiye gushyira hanze album yise ‘The Victory’

Ni album ya gatatu agiye kumurika kuva yatangira gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana benshi bita ‘Gospel’ muri 2009. Ni n’umwe mu bahanzi bakora iyo njyana bafite album nyinshi hanze. Dominic Nic usengera mu itorero rya ADEPER, yakunzwe cyane cyane mu indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Ashimwe, Ndishimye, Ntihinduka n’izindi. Indirimbo ye ya mbere yakozwe na […]Irambuye

Si ugukunda kuririmbira mu tubari, ni ukubura uko tugira- Gaga

Umuziki w’u Rwanda uko bukeye nuko bwije niko ugenda urushaho kugira impinduka mu iterambere ryawo ndetse no ku bahanzi muri rusange. Niko hagenda hanavuga amarushanwa atandukanye afasha abahanzi mu kwimenyekanisha hirya no hino mu duce tugize igihugu. Gusa nubwo ibyo byose bihari, hari imbogamizi bamwe mu bahanzi bagifite zijyanye no kubura aho bakorera ibitaramo bagahitamo […]Irambuye

en_USEnglish