Digiqole ad

Narahatirije ariko ngera ku nzozi zanjye- Bruce Melodie

 Narahatirije ariko ngera ku nzozi zanjye- Bruce Melodie

Bruce Melodie ni umuhanzi umaze kugira izina rikomeye cyane mu njyana ya RnB mu Rwanda

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ni umuhanzi nyarwanda watangiye umuziki ahagana muri 2006 ariko aza gutangira kumenyekana cyane by’ubunyamwuga ahasaga muri 2012.

Bruce Melodie ni umuhanzi umaze kugira izina rikomeye cyane mu njyana ya RnB mu Rwanda
Bruce Melodie ni umuhanzi umaze kugira izina rikomeye cyane mu njyana ya RnB mu Rwanda

Abantu benshi iyo bikiri bato hari inzozi baba bifuza ko bazakabya igihe bazaba bamaze kuba bakuru. Bruce Melodie nawe inzozi ze  yarose kera ngo zabaye impamo.

Kuko yifuzaga kuzaba umuhanzi ukomeye mu Rwanda kandi w’ikitefererezo kubakora muzika bakiri bato kandi bakurikiranwa na benshi nubwo urwego yifuza atari yarugeraho neza.

Melodie w’inyaka 24 yamamaye muri muzika nyarwanda mu ndirimo zigiye zitandukanye nka Tubivemo, Indorerwamo, Ntujy’unkinisha n’izindi zitandukanye.

Ni umwe mu bahanzi bakunzwe kwitabazwa na bagenzi babo mu ndirimbo zihuriyemo abahanzi benshi ‘All Star’ gukora chorus z’indirimbo.

Ibyo bikaba ahanini biterwa no kuba afite ijwi ryihariye ritamusaba kuba hari ibyuma by’umuziki
yifashisha ku girango ashimishe abafana.

Bruce Melodie ukora injyana ya RnB na Pop, yabwiye Umuseke ko iyo ufite inzozi nziza z’icyo ushaka kuzageraho zikubera impamo. Kandi Imana nayo idashobora kugutererana ahubwo ibigufashamo.

Ati “Ndi muto narotaga kuzaba umuhanzi ukomeye abakiri bato muri muzika bafatiraho urugero ku bintu bitandukanye. Aho ngeze mbishima Imana gusa ndacyafite urugendo rutari ruto rwo kuba indashyikirwa mu Rwanda”.

Avuga ko afite izindi inzozi zo kwagura ubuhanzi bwe  ku buryo umuziki we uzagera kure ugasakara hose nk’umunyarwanda uhagarariye abandi.

Ku bijyanye no kuba yaririmba mu ndimi zindi zitari ikinyarwanda mu buryo bwo kuba yakwagura umuziki we ukamenyakana mu karere, avuga ko bitamunanira.

Ahubwo icyo ashyira imbere ari uguteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda kuko hari indirimbo nyinshi zikundwa umuntu atanumva icyo bivuga.

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Yego wageze kunego ariko hari icabuze muri wowe!
    uri ikirara c´umuhanzi,ntakinyabufura n´ubunyagamugayo ufite,
    uri n´intashikirwa muguhemuka,ubirebe neza kugira ntuzabe urugero
    rw´urubyiruko rw´urwanda, dufite agahinda kenshi kunjyana zawe,
    sinjye nahahera.

  • Yego wageze kuntego ariko hari icabuze muri wowe!
    uri ikirara c´umuhanzi,ntakinyabufura n´ubunyagamugayo ufite,
    uri n´intashikirwa muguhemuka,ubirebe neza kugira ntuzabe urugero
    rw´urubyiruko rw´urwanda, dufite agahinda kenshi kunjyana zawe,
    sinjye nahahera.

    • Ishyari riraha egoko.

  • Courage

  • ariko se nkawe ubu uvuze iki koko? niba yaraguhemukiye uzagane inkiko bakurenganure naho kuza kubimbwira ngewe hano ntacyo byamarira melodi ndamukunda nkunda ibihangano bye pe ahubwo courage,igihe mwavugiye ntibyamubujije gukomeza gutera imbere courage muhungu wa! courrage kbs!!!!

  • Nubundi iyo uteye imbere barakuvuga umwana wanzwe niwe ukura courage muhungu wa tukuri inyuma kbs

Comments are closed.

en_USEnglish