Digiqole ad

Rugema uba i Maputo yakoze indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Kagame

 Rugema uba i Maputo yakoze indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Kagame

Imwe mu mafoto ya Perezida Kagame iri mu mashusho y’iyo ndirimbo

Rugema wahoze muri Orchestre Impala nshya yashinzwe muri 2014 usigaye wibera i Maputo muri Mozambique, yakoze indirimbo ivuga ibyiza Perezida Kagame amaze kugeza ku banyarwanda n’ubutwari bwe.

Imwe mu mafoto ya Perezida Kagame iri mu mashusho y’iyo ndirimbo

Nubwo ari muri Mozambique nk’umucuruzi, Rugema yabwiye Umuseke ko amarangamutima yamuhatiye gushimira Perezida Kagame ku bintu bitandukanye amaze guhindura ku Rwanda.

Avuga ko hari ibihugu byinshi muri Afurika bitigeze bihura n’ibibazo nk’ibyo u Rwanda rwanyuzemo mu 1994 ariko bikiri inyuma mu iterambere.

Kuba Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika ufatwa nk’intangarugero, ngo biha imbaraga buri wese ufite inkomoko mu Rwanda zo kwemera ubwenegihugu bwe.

Ati “Mu myaka 23 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ninde wari uzi ko twaba dufite amahoro n’umutekano bingana bitya?! Ninde watekerezaga ko ikoranabuhanga rizaba rigeze aho rigeze? Ibi byose biri mu byo Perezida akwiye gushimirwa”.

Rugema avuga ko iyo ndirimbo ari akantu gato ugereranyije n’ishimwe yumva afite muri we yagenera Perezida ku bikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku banyarwanda.

Nyuma y’iyo ndirimbo yise {Dutore Paul Kagame} yafatanyije n’undi muhanzi witwa J.A nawe wibera i Maputo, yiteguye kugeza ku banyarwanda indi y’intsinzi mu gihe amatora azaba arangiye.

Amashusho y’iyo ndirimbo yiganjemo amafoto yagiye afatwa n’ibitangazamakuru bitandukanye mu buryo bwo kwerekana urukundo abanyarwanda bakunzemo Perezida.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • uyumuvandimwe akwiye amashyi menshipe kuko ibyoyakoze nigitekerezo cyumuntu wumugabo kuko yabashije kuvuga ibyiza peesident amazekutujyeza ndetse abikora nkimpano ariko nubwowe avugako arimpano ntoya nibayaramuvuye kumuti ntabwo arintoyape;nnnerero mbaze umuntu aramutse afite indirimbo nawe yifuza guutura president mbese nabaturage murirusange ariko ivuga ibigwi bya FPR INKOTANYI mwafusha iki?kugirango ibashe kujya ahagaragara;murakoze mugire amahoro y’imana%%%

  • nanjye ndazifite namuhimbiye zamatora aliko nayobewe ahonzishikiriza, mutubuiraho izondilimbo tuziryana kugirango tuzazibyine muli campain (mukuiyamamaza) umusazawacu rwose tugomba kumwamamaza twivuyinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish