Digiqole ad

Abba wo muri B Gun yagiye kwibera i Dubai

 Abba wo muri B Gun yagiye kwibera i Dubai

ABBA ni umwe mu basore bagize itsinda rya B Gun kimwe na M Cool ,Unko Petchi, na Hopson Dan. Amakuru agera ku Umuseke arahamya ko uyu musore yaba asigaye yibera i Dubai.

ABBA natagaruka, B Gun izasigaramo M Cool ,Unko Petchi, na Hopson Dan

Uyu ABBA yakunze kugenda yumvikana mu ndirimbo zitandukanye z’iri tsinda nk’ukora inyikirizo ‘Chorus’ rimwe na rimwe na M Cool bagafashanya.

Hopson Dan uvukana na The Ben aho aziye muri iri tsinda, nibwo yahise ahabwa akazi ko kujya abaririmbira chorus noneho abandi bakarapa.

Umwe mu bagize iri tsinda, yabwiye Umuseke ko ABBA amaze igihe Dubai batanazi neza iby’uruzinduko rwe. Cyangwa se niba azanagumayo.

Ati “ABBA amaze igihe yaragiye Dubai. Niyo mpamvu ahanini ubu dusa nk’abatuje hano hanze. Ntituze neza niba azagaruka cyangwa se atazagaruka ngo tumenye umwanzuro dufata. Ariko nk’itsinda turaza kureba igikwiye”.

Andi makuru avuga ko iri tsinda ritakibona umwanya uhagije wo kwita ku bihangano byaryo. Bitewe ahanini n’imirimo itandukanye abo bahanzi bakora hanze y’umuziki.

Aba basore bagiye bakora indirimbo zamenyekanye cyane zirimo, Bwiza Bwanjye Ft Tom Close, Ese uribuka Ft Knowless, Ntawagusimbura ft Lucky ndetse na Next Level.

Mu mwaka wa 2009 nibwo batangiye kumenyekana mu muziki nk’itsinda. Icyo gihe bakaba baranamenyekanye cyane ubwo bagiraga gushyamirana hagati yabo na Riderman babinyujije mu ndirimbo.

https://www.youtube.com/watch?v=lkivsddEKi8

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish