Digiqole ad

Tuyisenge yasubiyemo indirimbo TORA KAGAME PAUL

 Tuyisenge yasubiyemo indirimbo TORA KAGAME PAUL

Intore Tuyisenge aha yari mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame muri 2010. na Massamba yari ahari

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi nka “Intore Tuyisenge” mu muziki, Ni umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta. Yasubiyemo  indirimbo ye yise TORA KAGAME PAUL.

Intore Tuyisenge aha yari mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame muri 2010. na Massamba yari ahari

Iyi ndirimbo imaze imyaka irindwi izwi n’imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda bagize uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2010.

Kuba yayisubiyemo ngo ni uko muri iyo ndirimbo ya kera hari ibyo yavugaga nk’ibyifuzo Perezida Kagame yazakora ubu byamaze kugerwaho.

Bityo avuga ko nta kindi kintu yumvaga yayihinduraho uretse gusa nkaho ayisubiramo bushya. Abajijwe niba haramutse habaye andi matora mu myaka irindwi yindi iri mbere yayisubiramo nanone, yahakanye.

Ati “Icyo gihe byanga bikunda hari ibintu byinshi bitandukanye n’ibyo tuzi bizakorwa na Perezida Paul Kagame naramuka atsinze. Ubwo nareba indi nkora ijyanye nabyo”.

Intore avuga ko uruhare rw’umuhanzi mu bihe by’amatora, ari ugushishikariza abanyarwanda kureba kure bagahitamo umuntu ukwiye kubayobora.

Aho kuba hari abahanzi bashishikazwa no kuyobya abaturage babinyujije mu bihangano byabo ejo igihugu kikaba cyasubira mu kaga.

Yakomeje avuga ko mu myaka 23 ishize u Rwanda rumaze kuba intanga rugero ku isi mu bihugu biri imbere mu iterambere rifite umuvuduko.

Ibyo byose rero avuga ko bikeshwa ubuyobozi bwiza ndetse n’abaturage bafite inyota yo kuba mu gihugu cy’amahoro n’umutekano.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ngo nugushishikaliza abantu bagahitamo umuntu uzabagilira kamaro. Hanyuma se bigahinduka tora Kagame gute? Kuki bitaba tora Habineza cyangwa Mpayimana? Mujye muvugako mukorera ibifu byantu bwite maze murekeraho kubeshya.

    • ake yarakarangiye nawe uwawe uzamuhangire iyawe
      nangwanawe iyawe se irihe?

Comments are closed.

en_USEnglish