Digiqole ad

TEKNO agiye kuza gutaramira i Kigali

 TEKNO agiye kuza gutaramira i Kigali

Tekno agiye kuza gutaramira abanya-Kigali

Umunya-Nigeria Augustine Miles Kelechi umaze kwamamara nka TEKNO mu muziki, agiye kuza gukorera igitaramo i Kigali.

Tekno agiye kuza gutaramira abanya-Kigali

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko uyu muhanzi yamaze kumvikana n’abazamuzana mu gitaramo kizaba tariki ya 22 Nyakanga 2017.

Si umuntu ku giti cye uzamuzana. Ahubwo ngo ni uruganda rwa Skol rugiye kumuzana mu rwego rwo kurushaho kwamamaza icyo kinyobwa no kwishimira igikombe cya shampiyona cyegukanywe n’ikipe ya Rayon Sport.

Ku myaka 24, uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zikunzwe cyane muri Afurika zirimo iyo yise ‘Pana, Duro, Where’ n’izindi.

Amaze no gukorana n’abahanzi bakomeye bo muri Nigeria aribo Davido, Ice Prince, Iyanya, Blacket, Reekado Banks n’abandi.

TEKNO naza mu Rwanda, azaba abaye umwe mu byamamare byo muri Nigeria uje mu Rwanda kuhakorera igitaramo nyuma ya Davido, P-Square, WizKid na Mr Flavor.

Umuseke uzakomeza gukurikirana iby’iki gitaramo bijyanye n’ibiciro byo kwinjira, aho kizabera ndetse n’abahanzi b’abanyarwanda bazaririmbana nawe.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish