Digiqole ad

Adrien, Patient na Israel bahurijwe mu gitaramo kimwe

 Adrien, Patient na Israel bahurijwe mu gitaramo kimwe

Patient Bizimana na Israel Mbonyi bazaririmba mu gitaramo kitiriwe indirimbo ya Adrien Misigaro wavuye muri Amerika kiswe {Ntacyo Nzaba Concert}.

Israel Mbonyi, Patient na Adrien bagiye gukora igitaramo bari hamwe

Aya niyo mazina yari asanzwe aza imbere cyane mu bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana {Gospel}. Kuba bahurijwe mu gitaramo kimwe byanejeje benshi barimo n’abandi bahanzi bakora injyana zisanzwe ‘Secular’.

Uretse Adrien Misigaro usanzwe akorera umuziki we muri Amerika, aba bandi ni ubwa mbere bagiye guhurizwa mu gitaramo kimwe.

Kuri Israel, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ,Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Yesu Number One, Ndanyuzwe n’izindi, ziri mu ndirimbo zatumye izina ry’uyu muhanzi rijya mu mitwe y’abantu batandukanye.

Abenshi bakaba baragiye banavuga ko yazibye icyuho cy’abahanzi barimo Mani Martin na Patrick Nyamitali bamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nyuma bakaza gusa n’aho bazivuyemo.

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi bamaze kugaragaza imbaraga nyinshi n’ubuhanga mu bitaramo bye kuko nta gitaramo akora ntiyuzuze salle kandi ari umwe.

Naho Adrien Misigaro nubwo yari amaze imyaka irindwi avuye mu Rwanda, yakoze indirimbo zikunzwe cyane zirimo ‘Twarahuye, Nkwite nde ft The Ben na Ntacyo nzaba ft Meddy.

Ibi byose byagarutsweho na Uncle Austin ukora indirimbo zisanzwe ‘Secular’ avuga ko iki gitaramo kiri mu bitaramo bizaba mu byakomeye mu mwaka wa 2017.

Ku bw’abafana b’aba bahanzi bose bazahurizwa hamwe ku nshuro ya mbere kuva batangira gukora umuziki wa Gospel.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki ya 23 Nyakanga 2017 muri Serena Hotel guhera saa kumi z’umugoroba “16h00”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish