Digiqole ad

Kim Kardashian yashinjijwe n’umufana kunywa Cocaine

 Kim Kardashian  yashinjijwe n’umufana kunywa Cocaine

Mu ifoto aherutse gusohora kuri Twitter Kimberly Noel Kardashian uzwi ku isi yose nka Kim Kardashian, yashinjiwe n’umufana we gukoresha Cocaine kubera kubona ibisa nkayo kuri iyo foto.

Iyi niyo foto yateje impaka. Mu kaziga k’umutuku iriya fu yavuze ko ari isukari.

Uwo mufana amaze kubibona yabyanditse kuri Twitter. Nyuma yo kubona ibyo umufana we yanditse byaramurakaje yandika kuri Twiiter abyamagana avuga ko adakunda abantu bamubeshyera.

Yavuze ko atajya akoresha ikiyobyabwenge icyo aricyo cyose ndetse ko ngo atanywa n’inzoga. Umufana we yanditse ati: “Ooohh mbonye Kim Kardashian afite Cocaine”.

Kim yahise asubiza yihuse avuga ko adakunda abantu bamukinisha bavuga kuriya, ngo nta biyobyabwenge akoresha. Ibisobanuro yatanze ariko hari bamwe bitanyuze, bavuga ko ari gushaka kujijisha kandi ifoto ibyerekana.

Muri 2010 mu kiganiro yatanze kitwa The Tonight Show yavuze ko atigeze mu buzima bwe anywa inzoga cyangwa ikindi kiyobyabwenge icyo aricyo cyose.

Ibi ngo yabitojwe na Se wari waramwihanangirije kutazamera nka barumuna be bazwiho kenshi kunywa ibisindisha cyane.

Se yamubwiye ko naramuka anyweye inzoga bizamuhesha amahirwe yo gukomeza gutwara imodoka kuko Police ishobora kuzamwaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Kuva ubwo ngo ntarakoza igisindisha mu kanwa we icyo aricyo cyose. Kim ngo yanga uburyo inzoga zihumura nubwo bitamubuza kugendana n’abazinywa.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish