Digiqole ad

Kitoko yahamagawe mu bitaramo byo kwamamaza Perezida

 Kitoko yahamagawe mu bitaramo byo kwamamaza Perezida

Kitoko Bibarwa waherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2013, yatumiwe mu bitaramo byo kwamamaza umukuru w’igihugu bizatangira tariki ya 14 Nyakanga 2017.

Kitoko aje mu Rwanda mu bitaramo byo kwamamaza Perezida. Azagera mu Rwanda ejo saa tatu z’ijoro

Si ubwa mbere azaba yitabiriye ibyo bitaramo. Ari no mu bahanzi bagiye bazenguruka intara mu bitaramo nk’ibi byo muri 2010.

Yaje kuva mu Rwanda ajya gukomereza amashuri ye mu Bwongereza. Mu gihe gito yatangiye kujya ajya muri Amerika kuhakorera indirimbo. Dore ko ari naho hari Meddy, The Ben, K8 Kavuyo, Emmy, Alpha Rwirangira n’abandi.

Kuba agarutse mu Rwanda mu bitaramo byo kwamamaza Perezida, ngo n’ikintu afata nk’umugisha kuri we kuko hari abandi benshi batabona ayo mahirwe.

Igitaramo cya nyuma Kitoko aheruka kuririmbamo akiri mu Rwanda, n’igitaramo yakoreye i Gahanga cyamamazaga sosiye y’itumanaho yari itangiye gukorera ibikorwa byayo mu Rwanda.

Yabwiye Umuseke ko azagera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017 ahagana saa tatu n’iminota icumi {21h10’}.

Abajijwe niba nta bindi bitaramo ashobora kuzakora bitajyanye n’ibyo kwamamaza, yavuze ko ari ibyabanza bikaganirwaho na nyir’ugutegura icyo gitaramo n’abamutumiye.

Nubwo amasomo yagiye atuma adakora umuziki bya buri kanya, muri 2015 yakoze indirimbo yise ‘Nibyo’ afatanyije na Meddy imara igihe iyoboye izindi mu Rwanda.

Yakomeje kugenda akora izindi zirimo, Urankunda, Pole Pole, Amadaimon, Am in Love ft Sheebah wo muri Uganda n’izindi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nukuri nibintu byokwishimirwa kubona umusore twemera nkagitoko agarutse mu rwanda kwamamaza president wacu;nibyagaciro gakomeye kandi bihitako binatwerekako arumuntu winyangamugayo n’intwari muribyose;nkumunyarwanda mujyenzi jyenkomeje kukwifuriza kugirirwa ikizere na president igihe cyose ndetse namahirwe mumasomo yawe%%%

  • Harya mu Rwanda ntamubare wamafaranga udashobora kurenza iyo wiyamamaza?

  • Kaloyopi, amafaranga akoreshwa mu kwiyamamaza si budget ya leta. So umukandida akoresha umutungo we (uwigenga) bitewe nuko yifite n’uhagarariye ishyaka agakoresha umutungo w’ishyaka bitewe n’uko ryifite kd nuko ryabigennye!So…..hope u get it.

Comments are closed.

en_USEnglish