Digiqole ad

Dream Boys yasabye urubyiruko rw’i Gicumbi kutaba imbata y’ibiyobyabwenge

 Dream Boys yasabye urubyiruko rw’i Gicumbi kutaba imbata y’ibiyobyabwenge

TMC wo muri Dream Boys yahaga umwanya abashoboye kuririmba batsinda bagahabwa ibihumbi 5000 frw

Gicumbi- Mu gihe u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge, itsinda rya Dream Boys ryari mu karere ka Gicumbi gukangurira urubyiruko kureka ibyobyabwenge. ryaboneyeho n’umwanya wo gushimira abanya-Gicumbi uburyo babashyigikiye bigatuma begukana Guma Guma.

Dream Boys aha bafataga ifoto y’urwibutso n’urwo rubyiruko rw’i Gicumbi

Kuri uyu wa kane tariki ya 06 Nyakanga 2017 i Gicumbi, Itsinda rya Dream Boys ryabwiye urubyiruko rwo muri ako karere ko hari benshi bibwira ko gukoresha ibiyobyabwenge aribyo bituma umuntu yitwa umu star.

Nyamara biri mu bituma izina ry’umuhanzi ryangirika ndetse ntanagirirwe ikizere muri sosiyete. Bityo naya mpano yari afite ikaba yazimira.

TMC na Platini  bagize Iri Tsinda, baboneyeho umwanya wo gushimira cyane Indatwa zo muri ako karere ku kazi zakoze ubwo bahataniraga igihembo cya Guma Guma.

Platini yagize ati “Gicumbi twarabashimye Cyane ubwo twageraga hano  amarushanwa arimbanije. Mwatweretse ko mudushyikiye ku buryo bukomeye muri bamwe mu bantu badufashije ku buryo bukomeye!! Muri Indatwa z’ukuri , gusa Indatwa turashaka ko zitandukanya no gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko”.

Ubwo abayobozi batandukanye batangaga impanuro kuri urwo rubyiruko ku kurwanya ibiyobyabwenge, Dream Boys nayo yacishagamo ikabaririmbira.

Bageze ubwo batangira gukoresha amarushanwa ku bazi indirimbo zabo mu mutwe. Uwagaragazaga ko ayizi yose yahabwaga amafaranga ibihumbi bitanu 5000 frw}.

Bamwe mu bahanzi baririmbira mu karere ka Gicumbi nabo bari bitabiriye, gusa ntibabonye amahirwe yo kwerekana impano bibitseho ku bw’umwanya muto wari uhari.

Umuhanzi ukunzwe cyane  mu njyana ya HipHop mu karere ka Gicumbi uzwi ka Major Fabros yababajwe no kuba atariyeretse Dream Boys ngo ibe hari icyo yazamufasha mu kumenyekanisha ibihangano bye.

Gusa avuga ko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bukwiye kugerageza guteza imbere ibijyanye n’imyidagaduro nkuko bikorwa muri siporo.

Urubyiruko rwitabiriye uwo munsi, rwari rwiganjemo abiga mu mashuri yisumbuye ku bigo bitandukanye. Basabye Umuseke ko wabavuganira abahanzi b’i Kigali bakajya barekeza muri ako karere kuhakorera ibitaramo aho kuhaza mu marushanwa gusa.

TMC wo muri Dream Boys yahaga umwanya abashoboye kuririmba batsinda bagahabwa ibihumbi 5000 frw
Urubyiruko rwari rwinshi kuri uwo munsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge

Evence NGIRABATWARE

UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish