Digiqole ad

“Binkolera” indirimbo ya Sheebah na The Ben yageze hanze

 “Binkolera” indirimbo ya Sheebah na The Ben yageze hanze

The Ben na Sheebah bashyize hanze indirimbo yabo bise ‘Binkolera’

Iyi ndirimbo ya The Ben na Sheebah yari imaze amezi ane yararangiye ariko itaremererwa kujya hanze ngo ibe yatangira gukinwa.

The Ben na Sheebah bashyize hanze indirimbo yabo bise ‘Binkolera’

Yakozwe na Producer Nessim umwe mu ba producer bakomeye muri Uganda wakoze n’izindi zirimo iya Charly & Nina {Face to face}, {Farmer} ya Ykee Benda & Sheebah n’izindi.

The Ben avuga ko gukorana na Sheebah ubu uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere, bitari inyungu ze bwite. Ari umusaruro mwiza ku muziki w’u Rwanda muri rusange.

The Ben uheruka mu Rwanda muri Mutarama 2017 mu gitaramo cya East African Party, yakomeje avuga ko yizeye umusaruro uzava muri iyi ndirimbo.

Ati “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze!!!Abahanzi b’abanyarwanda dukwiye kwitinyuka kandi tukumva ko dushoboye. Mpamya neza ko iyi ndirimbo hari aho izageza izina ryanjye ni ry’umuziki w’u Rwanda muri rusange”.

Babanje gushyira hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi {Audio}. Nyuma y’aho baviriye muri Afurika y’Epfo gufata amashusho, ubu  ngo nayo araza kuza akurikiye.

Ku bijyanye n’amakuru yavugaga ko The Ben yaba asigaye yibera muri Uganda kubera ko yinjiye mu Rwanda nta rupapuro rubimwemerera rwa Amerika, yavuze ko ibyo ari ibihuha.

Avuga ko yabanje gusubira muri Amerika, akaza kugaruka muri Afurika y’Epfo gufata amashusho y’iyi ndirimbo ubu akaba ari muri Canada mu myiteguro y’igitaramo ahafite muri iyi weekend.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish