Digiqole ad

Hateguwe igitaramo cyo gufasha imfubyi 17 Kamaliza yasize

 Hateguwe igitaramo cyo gufasha imfubyi 17 Kamaliza yasize

Dejoie, Suzanne, Derrick na Solange umwe mu bana barerwaga na Kamaliza

Derrick Murekezi uba muri Amerika na Dejoie Sylvain Ifashabayo utuye muri Ghana, baje mu Rwanda gutegura igitaramo cyo kwibuka Kamaliza ikizavamo bakazagishyikiriza abana 17 b’imfubyi yasize.

Dejoie, Suzanne, Derrick na Solange umwe mu bana barerwaga na Kamaliza

Mu mwaka wa 2016 nibwo baje mu Rwanda gukurikirana amakuru bumvise ya mukuru wa Kamaliza wasigaranye abana b’imfubyi yareraga.

Nyuma yo gushakisha ayo makuru ku muryango wa Kamaliza nk’urubyiruko rwakuze rukunda ibihangano bye, nibwo bafashe iki cyemezo.

Mu kiganiro na Umuseke, aba basore bavuze ko nta nyungu runaka bateze mu kizava muri icyo gitaramo. Ko ibyo batekereje hari n’abandi bemeye gutanga ubuzima bwabo bitangira igihugu.

Ibyo bakaba barabikoze ku bw’umutima w’ubutwari no kwitanga bari bafitemo byanaje gutuma bamwe babura ubuzima bwabo.

Bati “Nta gikorwa na kimwe tuzwimo!!! Ibi nti tunabikorera kumenyekana.Oyaa!!! Nta nubwo dusanzwe dutegura ibitaramo. Uyu mwanzuro twawufashe bitewe n’urukundo twakundagamo Kamaliza. Nta kindi dufite cyo kumwitura uretse gufasha abana yasize”.

Uwanjye Mariya, mukuru wa Mutamuriza Annonciata [Kamaliza] umaze imyaka 65 yaranze gushaka umugabo, yishimiye icyo gikorwa.

Avuga ko icyo gitekerezo cy’abo basore yacyakiranye umutima ukunze. Ko ari urugero ku rundi rubyiruko rufite umutima uzirikana.

Mutamuliza Annociata, yameneyekanye cyane nka Kamaliza biturutse ku ndirimbo imwe muze yari ifite iryo zina. Ni umwe mu bahanzi baranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa.

Yitabye Imana mu mwaka w’ 1996 azize impanuka y’imodoka. Icyo gihe akaba yari umusirikare ufite ipeti rya Sergent.

Abahanzi barimo Massamba Intore, Mariya Yohana, Muyango, Suzanne Nyiranyamibwa, Jules Sentore, Patrick Nyamitari, Ange & Pamella na Nelson nibo bazasusurutsa abantu bazakitabira.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 12  Kanama 2017 muri Serena Hotel. Kwinjira bikazaba amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu {10.000 frw}.

Amwe mu mashusho y’igitaramo yakoze akiriho

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • byiza cyane tuzaza

Comments are closed.

en_USEnglish