“Mu byo Imana yaremye harimo n’urukundo rwa babiri”- P. Nyamitali

Patrick Nyamitali umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazwiho ubuhanga mu kuririmba, akaba aherutse mu irushanwa rya Tusker Project Fame session 6, atangaza ko ubu amaze gusobanukirwa icyo ashaka nk’umuhanzi. Hashize igihe bivugwa ko Nyamitali yavuye mu guhanga indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) ajya mu ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe ndetse n’urukundo. Patrick Nyamitali avuga ko amaze kumenya ko mu […]Irambuye

Danny Nanone yashyize hanze indirimbo ya mbere yakoreye muri “Incredible

Ntakirutimana Danny umuhanzi ukora injyana ya HipHop uzwi cyane ku izina rya Danny Nanone, nyuma y’aho agiranye amasezerano angana n’imyaka 2 n’inzu itunganya muzika izwi nka “Incredible Records” ikorerwamo na Bagenzi Bernard, yashyize hanze indirimbo ya mbere. Ayo masezerano angana n’imyaka 2 Danny yamaze kugirana n’iyo nzu itunganya muzika, ngo hakubiyemo ko agomba gukorerwa indirimbo […]Irambuye

“Active” yatandukanye na Bernard muri Incredible Records

Itsinda rya ‘Active’ rigizwe n’abasore bagera kuri batatu aribo Tizzo, Olivis ndetse na Derek ntabwo bakibarizwa mu nzu itunganya muzika izwi ku izina rya ‘Incredible Records’. Ni nyuma y’igihe haburaga iminsi igera kuri 20 ngo buzuze umwaka bakorera muri iyo nzu itunganyirizwamo ibihangano by’abahanzi ikorerwamo na Producer Bernard. Kuri uyu wa gatanu tariki 1 Kanama […]Irambuye

Ireney Mercy yahurije mu ndirimbo 1 abahanzi 21 bakomeye mu

Safari Ireney Mercy umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, yahuje abahanzi bagera kuri 21 bakomeye mu Rwanda yaba abakora indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) ndetse n’abandi bakora izisanzwe (Secular). Ni nyuma y’aho akoranye indirimbo n’umuhanzi The Ben ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakayita “Yesu ntajya ahinduka” yaje gukundwa cyane bitewe n’ubutumwa yari ifite. Abahanzi bose bari […]Irambuye

Riderman arakomeza gukurikiranwa ari hanze

Riderman kuri uyu wa 31 Nyakanga yamaze amasaha agera kuri 11 mu maboko ya Polisi ku Kicukiro, ni nyuma y’impanuka bivugwa ko yari yateje ku muhanda ugana Remera ahitwa Rwandex. Yaraye arekuwe ku mugoroba wo kuri uwo munsi. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Umuseke […]Irambuye

“Icyo uzaba cyo muragendana ntabwo ugisiga”- Social Mula

Mugwaneza Lambert umwe mu bahanzi batatinze kuzamuka bitewe na zimwe mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa uzwi muri muzika nka Social Mula, asanga ko icyo uzaba cyo utagisiga ahubwo mugendana aho waba uri ahariho hose. Imwe mu mpamvu yatumye uyu muhanzi atangaza aya magambo, ngo ni uko aho muzika igeze ubu bisaba gukoresha imbaraga nyinshi kugirango […]Irambuye

Mani Martin yaba yagiye mu Bufaransa gushaka akazi

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 28 Nyakanga nibwo Manirakiza Martin uzwi cyane nka Mani Martin yahagurutse i Kigali yerekeza mu Bufaransa, bamwe mu nshuti ze za hafi baravuga ko yaba yahabonye uburyo bwo gukorerayo akagumayo, nubwo we atabivuze gutyo agenda. Mani Martin ni umuhanzi wagiye kenshi mu bihugu by’amahanga kuririmba no kurushanwa agataha. Bamwe […]Irambuye

“Mu Rwanda hakenewe ubumenyi bwisumbuye ku ba producers”- Prince

Prince Ombeni ni umwe mu ba producers batunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, ngo asanga n’ubwo abenshi mu ba producers batunganya ibyo bihangano mu buryo bw’amajwi (Audio) ari abahanga, bari bakwiye kwihugura birushijeho. Bityo ngo byaba ariyo ntwaro yo kugeza muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Ibi abitangaje nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku itariki ya 31 Nyakanga […]Irambuye

“Mu gihe ntarabona ubushobozi bwo kurera abana sinzashaka”- Knowless

Knowless umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, ni inkumi, usanga benshi bibaza iby’ubuzima bwe bwihariye, urukundo gushaka umugabo….Ariko we avuga ko igihe abona kitaragera. Uyu muhanzi w’imyaka 24, byakunze kuvugwa cyane ko ari mu rukundo na Producer Ishimwe Clement ari nawe muyobozi wa Kina Music aho Knowless akorera ibihangano bye. Nyuma y’ibyo ariko, Knowless avuga ko […]Irambuye

“Mu mezi 2 gusa ‘Tayali’ imaze kutwinjiriza miliyoni 12”- Urban

Mu gihe kingana n’amezi abiri gusa, ngo itsinda rya Urban Boys ribarizwamo abahanzi Safi, Nizzo na Humble, rimaze kwinjiza akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12 ku ndirimbo imwe ‘Tayali’ bakoranye n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Iyanya. Muri Mata 2014 nibwo iri tsinda ryerekeje mu gihugu cya Nigeria aho bari bagiye mu mugoroba wo […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish