Digiqole ad

Mani Martin yaba yagiye mu Bufaransa gushaka akazi

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 28 Nyakanga nibwo Manirakiza Martin uzwi cyane nka Mani Martin yahagurutse i Kigali yerekeza mu Bufaransa, bamwe mu nshuti ze za hafi baravuga ko yaba yahabonye uburyo bwo gukorerayo akagumayo, nubwo we atabivuze gutyo agenda.

Mani Martin yaba yagiye mu Bufaransa gushaka yo akazi/photo P MUZOGEYE/UM-- USEKE
Mani Martin yaba yagiye mu Bufaransa gushaka yo akazi/photo P MUZOGEYE/UM– USEKE

Mani Martin ni umuhanzi wagiye kenshi mu bihugu by’amahanga kuririmba no kurushanwa agataha. Bamwe mu nshuti ze nabo bakora ibya muzika babwiye Umuseke ko kuri iyi nshuro agiye kuguma yo no gukorera yo.

Aba batifuje gutangazwa bavuga ko Mani Martin afite umuntu wamwemereye kumubonera akazi k’amasezerano yo kuririmbira ahantu hatandukanye hahurira abantu nko mu mahoteli n’ahandi mu Bufaransa

. Ajya kuva i Kigali, Mani Martin yavuze ko mu bimujyanye harimo ubukwe bwa mugenzi we Miss Shanel buzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Kanama.

Ndetse anogneraho ko azabonana n’abatunganya muzika bakomeye yifuza ko bazamukorera indirimbo zizajya kuri Album ye ategura gukora. Muri abo bakora muzika, havugwamo Producer Timour uzwi cyane mu bafashije icyamamare Alpha Blondy mu gutunganya no kumeyekanisha indirimbo ze.

Umwe mu bahanzi bagirana ibiganiro bya hafi na Mani Martin yatangarije Umuseke ko  ubu Mani Martin atazagaruka mu Rwanda keretse hagize indi gahunda ibihindura.

Yagize ati “Yari amaze iminsi abivuga ko abona mu Rwanda muzika ye itakibona isoko cyane, kandi ko no gutegura ibitaramo akabona amafaranga bigoranye.” Uyu avuga ko Mani Martin yagaruka mu Rwanda ari uko uyu wamwemereye kumubonera akazi amutengushye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Niyigendere ajye no gushakisha ahandu nta mpamvu yo kuguma ahantu hamwe n agira amahirwe bizamuhire.

  • arimo ararota, natwe turiyo twabuze aho duhungira kubera ubukene none ngo aje gukora??? aje gukora iki chomage buri kwezi yiyongera? nashyitse ibirenge hasi mubu franca rurakinga 2

  • gifigi wowe ntago uzikuririmba ariko ashora kuririmba mutubari bikamutunga. so bitandukanye nawe ugenda ushaka akazi kabonestekose ngo urebe kowatera kabiri. umuhanzi wumuhanga mukuririmba nkamani martin agize amhirwe yokubona amasezerano yagera kure cyane

Comments are closed.

en_USEnglish