Digiqole ad

“Mu byo Imana yaremye harimo n’urukundo rwa babiri”- P. Nyamitali

Patrick Nyamitali umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazwiho ubuhanga mu kuririmba, akaba aherutse mu irushanwa rya Tusker Project Fame session 6, atangaza ko ubu amaze gusobanukirwa icyo ashaka nk’umuhanzi.

Patrick Nyamitali yashyize hanze indirimbo ya mbere kuva avuye muri TPF 6
Patrick Nyamitali yashyize hanze indirimbo ya mbere kuva avuye muri TPF 6

Hashize igihe bivugwa ko Nyamitali yavuye mu guhanga indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) ajya mu ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe ndetse n’urukundo.

Patrick Nyamitali avuga ko amaze kumenya ko mu bintu Imana yaremye harimo n’urukundo hagati y’abantu babiri. Bityo rero ngo ntacyamubuza no kwerekana ubuhanga bwe mu kuririmba uru rukundo no kugaragaza ubumenyi yakuye muri TPF 6.

Mu butumwa yatanze ubwo yari amaze gushyira hanze indirimbo yakoreye kwa Pastor P yise “Sinsiganwa” yavuze byinshi kuri gahunda afite mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Mu by’ukuri nari maze iminsi ntigaragaza cyane muri muzika bitewe na gahunda z’umuziki wanjye nari ngishyira ku murongo. Navuga ko ubu namaze kunoza gahunda iri imbere ndetse iyi ndirimbo izaherekezwa n’ibindi bikorwa byinshi namaze gutegura.

Nyuma yo kuva mu irushanwa rya Tusker Project Fame mu 2013, byamfashe umwanya munini wo kunoza imikorere ngendeye ku bumenyi n’inama twahawe ubwo twari muri Kenya, icyo ni kimwe mu byatumye mbanza kwisuganya, gusa kuri ubu navuga ko iki ari cyo gihe ngo Abanyarwanda n’abakunzi ba muzika babone ibihangano n’ibitaramo bya Patrick Nyamitali.

Hari ibikorwa byinshi ndimo gutegura birimo imishinga y’indirimbo natangiye hambere yenda kugera ku musozo, hari kandi amashusho y’indirimbo zitandukanye hamwe no guteganya gukorana n’abandi bahanzi batandukanye, ibi bizanajyana no gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa.

Mu gihe ndi gutegura ibi byose, sinakwirengagiza gushimira abamfashije kugera aho ngeze cyane cyane itangazamakuru ari nako nsaba gukomeza kumba hafi bityo impano yanjye ibashe kugera kure hashoboka”

Muri Werurwe 2014 nibwo Patrick Nyamitali yarangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza kuri ‘Adventist Universty Of Central Africa’ benshi bakunze kwita i Mudende mu ishami ry’icunga mutungo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imana ikomeze ikujye imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish