Digiqole ad

Danny Nanone yashyize hanze indirimbo ya mbere yakoreye muri “Incredible Records”

Ntakirutimana Danny umuhanzi ukora injyana ya HipHop uzwi cyane ku izina rya Danny Nanone, nyuma y’aho agiranye amasezerano angana n’imyaka 2 n’inzu itunganya muzika izwi nka “Incredible Records” ikorerwamo na Bagenzi Bernard, yashyize hanze indirimbo ya mbere.

Imwe mu ifoto iri mu mashusho y'indirimbo ya Danny yise 'Forever'
Imwe mu ifoto iri mu mashusho y’indirimbo ya Danny yise ‘Forever’

Ayo masezerano angana n’imyaka 2 Danny yamaze kugirana n’iyo nzu itunganya muzika, ngo hakubiyemo ko agomba gukorerwa indirimbo z’amajwi ‘Audio’ n’amashusho ‘Video’ ndetse no gukora ibitaramo mu gihe yaba hari ibyo ategura.

Ni nyuma y’aho uyu muraperi akoranye indirimbo n’itsinda rya ‘Active’ yitwa “Udukoryo twinshi” iryo tsinda Active ryo ryari risanzwe rikorera ibihangano bya ryo muri Incredible Records.

Danny Nanone yatangarije Umuseke ko ikintu kimushimisha ari uburyo abona abantu basigaye bakunda injyana ya HipHop, bitandukanye cyane na mbere aho umuntu yumvaga ko umuhanzi ukora HipHop ari ikirara cyangwa nta butumwa ashobora gutanga ngo bugere ku bantu.

Danny Nanone ni umuhanzi wamenyekanye cyane ubwo yakoranaga indirimbo “Akamunani” n’umuhanzi King James.

Yavutse ku itariki ya 28 Kanama 1990, atuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Amaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro zigera kuri ebyiri nubwo ataragira amahirwe yo kuryegukana.

Reba amashusho y’indirimbo ya Danny Nanone yise “Forever”

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=p7X_SougraM” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish