Digiqole ad

Ireney Mercy yahurije mu ndirimbo 1 abahanzi 21 bakomeye mu Rwanda

Safari Ireney Mercy umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, yahuje abahanzi bagera kuri 21 bakomeye mu Rwanda yaba abakora indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) ndetse n’abandi bakora izisanzwe (Secular).

Ireney Mercy umwe mu bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana 'Gospel"
Ireney Mercy umwe mu bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel”

Ni nyuma y’aho akoranye indirimbo n’umuhanzi The Ben ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakayita “Yesu ntajya ahinduka” yaje gukundwa cyane bitewe n’ubutumwa yari ifite.

Abahanzi bose bari mu ndirimbo yise “Dufatanye” harimo, Ireney Mercy , Aime Uwimana , Queen Gaga , Tonzi , Liliane Kabaganza , Barnabas , Jule Sentore , Dorcus , Aline Gahongayire , Alpha Rwirangira , MK , Steven BoB , Brian Blessed , Fanny , Pastor P , Patrick Nyamitari , Gaby Irene KAMANZI , Producer Nicola , Alex Dusabe , Producer Mugisha , Theo Bose babireba , Nelson Mucyo , Fils Jean Luck , Shukuru , Bahati Grace.

Mu kiganiro na Umuseke, Mercy yatangaje imwe mu mpamvu ishobora kuba yaratumye atekereza guhuriza hamwe abo bahanzi bose mu ndirimbo imwe.

Yagize ati “Hari igihe usanga abahanzi bakora indirimbo za gospel batiyumvamo abahanzi bakora secular, ariko nanone bakibagirwa ko buri muntu agira amahitamo ye.

Kimwe mu bintu byatumye mpuriza hamwe aba bahanzi kandi bakomeye, ni uburyo bwo kubereka ko ntaho batandukaniye, ahubwo ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo umuyoboro wa muzika ye ashaka gukora.

Kuko hari hashize igihe usanga havugwa byinshi ku bahanzi bagiye bava mu ndirimbo zihimbaza Imana bakajya gukora izindi zisanzwe. Mpitamo rero kubahuriza muri iyi ndirimbo mu buryo bwo kubahuza kandi bakamenya ko bose ari bamwe”.

Mercy yakomeje atangaza ko nyuma yo kuba yarageze kuri iki gikorwa cyo guhuriza hamwe abo bahanzi, hari izindi gahunda arimo gutegurira abakunzi be mu gihe cya vuba. Gusa ngo bizaba ari nka surprise.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=x_Mgb7dBEgg” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • This is what we want for the young Rwandan generation!

  • This is what we want for the young Rwandan generation!Congraturation  Mercy

  • This is what we want for the young Rwandan generation!Congratulation  Mercy

Comments are closed.

en_USEnglish