Digiqole ad

“Icyo uzaba cyo muragendana ntabwo ugisiga”- Social Mula

Mugwaneza Lambert umwe mu bahanzi batatinze kuzamuka bitewe na zimwe mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa uzwi muri muzika nka Social Mula, asanga ko icyo uzaba cyo utagisiga ahubwo mugendana aho waba uri ahariho hose.

Social Mula ni umwe mu bahanzi bamenyekanye vuba muri muzika
Social Mula ni umwe mu bahanzi bamenyekanye vuba muri muzika

Imwe mu mpamvu yatumye uyu muhanzi atangaza aya magambo, ngo ni uko aho muzika igeze ubu bisaba gukoresha imbaraga nyinshi kugirango utava aho uri ukamanuka bitewe n’abahanzi benshi bamaze kuvuka kandi b’abahanga.

Bityo rero ngo icyo wakora cyose niba uzaba umuhanzi ukunzwe cyane mu buzima bwawe uzamuba, kandi niba uzanareka muzika ukajya gucuruza nabyo ubwo niko Imana yabyanditse.

Mu kiganiro na Umuseke, Social Mula yatangaje ko uburyo akoramo muzika ye ari bimwe mu bintu yishimira, gusa nanone ngo nubwo ahuriramo n’abamuca intege benshi ntacyo bageraho Imana itabishatse. Ari nayo mpamvu avuga ko icyo uzaba cyo ntaho kijya.

Yagize ati “Muzika nyarwanda ahantu igeze iraryoshye cyane, kuko hamaze kuvuka abahanzi benshi kandi b’abahanga. Bitandukanye cyane na mbere nko muri 2008 isoko rya muzika ryari rifitwe n’abahanzi bamwe gusa.

Ariko kugeza ubu iyo urangaye gato usanga undi aguciyeho kandi kugirango uzongere kumwigaranzura bigusaba imbaraga nyinshi.

Niyo mpamvu rero nubwo duhura na benshi baduca intege ariko nti bashobora guhindura imigambi Imana igufiteho”.

Nyuma yo gukora indirimbo zagiye zikundwa cyane zirimo, Abanyakigali, Muvara, Agakufi ndetse n’izindi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Rurayunguruye”.

Social Mula mu mwaka ushize wa 2013 yari ku rutonde rw’abahanzi bakoze cyane bakizamuka mu irushanwa rya Salax Award, gusa ntiyashoboye kuba yakwegukana uwo mwanya kuko wegukanywe n’itsinda rya ‘Active’.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=fFa6tAWOFsY” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish