Digiqole ad

“Mu gihe ntarabona ubushobozi bwo kurera abana sinzashaka”- Knowless

Knowless umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, ni inkumi, usanga benshi bibaza iby’ubuzima bwe bwihariye, urukundo gushaka umugabo….Ariko we avuga ko igihe abona kitaragera.

Knowless yamaze amatsiko ku bantu bavugaga ko ateganya gushaka vuba.
Knowless yamaze amatsiko abibaza ko ateganya gushaka vuba.

Uyu muhanzi w’imyaka 24, byakunze kuvugwa cyane ko ari mu rukundo na Producer Ishimwe Clement ari nawe muyobozi wa Kina Music aho Knowless akorera ibihangano bye.

Nyuma y’ibyo ariko, Knowless avuga ko adashobora gushaka umugabo mu gihe atarabona imibereho ye bwite, adateze ku wo bazashakana (umugabo).

Mu kiganiro na Isango Star Knowless yagize ati “Byagiye bivugwa ko ndi mu rukundo na Clement cyane, tugenda tubihakana twese. Ariko icyo nabwira umuntu wese unkunda ni uko ntashobora kuzashaka umugabo ntaragira ubufasha bwanjye bwite ntateze ku mugabo.

Kugeza ubu nta mukunzi mfite, nta n’uwo nshaka ariko ndateretwa. Kimwe na Clement bishoboka ko atamufite ariko afite inshuti ze z’abakobwa. Rero igihe ibyo abantu baducyeka bizaba impamo tuzabitangaza”.

Abajijwe igihe yumva azagirira ubwo bushobozi bwo kuba yashaka umugabo adatezeho amakiriro, yavuze ko ari ubwo bazabona ashatse umugabo.

Bimwe mu bituma Knowless akomeza kuba mu ruhando rw’abahanzi bakunzwe  ngo byaba ari uko yita ku bikorwa bye cyane kuruta kumva ko ari umuhanzi ukunzwe.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ashatse yagabanya kwiyemera! Abana se azabatunga wenyine? Ubwo ashatse kuvuga ko ari we utari muri ba bakobwa bareba abagabo bifite mu mufuka??? Abanayarwanda we! Ngo ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na benshi! Ahubwo uyu mukobwa mumwitondere. Uretse ko ataranarengerana akiri mutoya, niba atari  ukwiyemera no kwishushanya ahubwo ashobora kuba afite ikibazo gituma adashaka kandi si we wa mbere. Icyo nkeka sinkivuze, ariko birashoboka kandi bibaho niyiturize.

    • Knoless niwe uha icyerekezo ubuzima bwe. Elle responsable d’elle meme. Ni nawe ugomba kwifatira icyemezo ku buzima bwe. Mwemere ibyo yababwiye udashaka no kubyemera abireke ariko amwubahe kuko nawe yatanze amakuru mu kinyabupfura. Mumuhe amahoro kandi twubahane.com. Muraba mukoze

  • Urubyaro rutangwa n’Imana.Ikimubwira se ko igihe azaba afite ubwo bushobozi bw’imitungo yenda igihe cyo kuba yasama akabyara kitazaba cyararengeranye.Byaba byiza abantu barushijeho kubaha no gutinya Imana aho kubaha no gusenga amafaranga.

  • Urashaka kwigira igishegabo knowless we! Rongorwa igihe ni iki .urahiye rwose.

  • mwamuhaye amahoro ubuzima bwe murabushakaho iki? yabyara atabyara ibyo niwe bireba nonne ngo impamvu adashaka kubyara murazizi arazihisha!! aramaze abanyarwanda kuki mugira ubusutwa nubutiku nubutindi bwubunyamusozi? umukobwa nashaka azamere uruhara atarashaka umugabo ibyo niwe biereba, kandi namwe mufie abana ejo bashobora kurwara indwara kabajhitana( usbye ko ntawe mbyifuriza) please mwagiye mutekereza nk’abazungu, hano ibulaya umuntu yabyara atabyara niwe bireba ubuzima bwa butera jeannne d’arc murabushakaho iki? mumuhe amahoro please kandi mugabanye ubunyamusozi abana yababyara atababyara ibyo si umuzigo wanyu kuki muvunwa numuzigo mutikoereye mwatangiye kwiga kuba civilisé? banyarwanda banyarwanda banyarwanda muve mubutiku. MAY GOB BLESS BUTERA KNOWLESS njye indirimbo ze ndaumva zikanduhura mumutwe Imana imuhe umugisha

    • ibyo uyu mukobwa avuga ni ukuri amazina ya ba HARERIMANA akwiye kugabanuka.

      • Butera ni umunyabwenge mwebwe mwiha kumutwama nimwe mubyagagura abana nk’abinyoni maze bakaba za mayibobo abandi bakaba indaya n’abayaya. Nkuko NKM abivuze amazina ya HARERIMANA AGOMBA GUCIKA MUGIHUGU burundu: umuntu ugasanga arya ikijumba kimwe mumunsi akakigabana numugore we ariko ejo bwaca ugasanga yabyaye abana icumi kandi nawe ubwe adashoboye kwigaburira, ibyo si ukubyara ni ukubyagagura kandi butera we azi agaciro k’umwana, mwebwe mumutuka mumenyeko muri abagome ntarukundo mugirira abana banyu kuko njyewe siniyumvisha ukuntu naba ndi mubyago byubukene nkifuza ko numwana wanjye avukira mwubwo bukene maze akarira inzara imutema amara mureba maze nkumva mfite ishema go ndi umubyeyi, oya ubwo ni ubucucu kandi ibyo byo kubyara abana nk’abimbeba utazi ikizabavuza nibarwara ntumenye cyo uzabagaburira witwaje ngo Imana niyo irera, ubwo nicyo ni icyaha cy’ihonyabana. Mperutse gushwana numukobwa ampatiriza ngo tubyarane kandi ntakazi agira nako namushakiye yanze kugakora none se yumva ko arinjyewe uzajya nkorera urugo njyenyine we akaba uwo kubyara gusa nk’inkoko itera amagi yarangiza igaturaga? iyi myumvire iraboze, umukobwa namuteye akadobo. KNOWLESS AREBA KURE aho kubyra abana icumi bakicwa nabwaki abandi bakaba amabandi abandi bakaba indaya, nzemera ndongore mfite imaka 45 ariko maze kubona ibizatunga abana babiri nzabyara nibura ntibaziwe ninzara.  BUTERA NDAKWEMERA RWOSE NTUKUMVE AMABWIRE KUKO ABIHA KUGUTWAMA NI INJIJI abantu nkabo babyagagura abo badashoboye kuera nibo batuma afurika idatera imbere ugasanga umugabo nakazi agira ntamurima agira numugore we ntakazi agira ntamurima agira ariko ugasanga bafite abana 12 mukazu k’icyumba kimwe barangiza ngo leta izabarera, leta se niyo ibabwira kuba injiji, leta se niyo izishingira ubugoryi bwabantu? leta ifasha uwifashije kandi n’Imana ifasha uwifashije. AHo kubyara abana benshi nkajya mbareba barwaye nabuze ayo kubavuza  abandi bishwe ninzara imavu inda yarakoze kumugongo abandi bararwaye urushwima kubera imibereho mibiabandi barawaye amavunja , nakwemera nkabaho byaba ngombwa nkazabyara umwana umwe nshaje ariko maze kubona ikimutunga akabaho neza, ariko uzi kubona umwana akuririra mumaso wabue icyo umugaburira bwacya mugitondo ukongera ukabyara undi eho bundi ukabyara undi? ubwo se ni ubwenge cyagwa ni ubugome ndekagakamere buvanze nubugoryi? KNOWLESS KOMEZA GAHUNDA ZAWE REKA ABA BABYLONS BAVUZE VUVUZELA WOWE UKOMEZE UTERE IMBERE, mugihe abana bawe bazaba biga university babandi baguseste bazaba babyae abana nkab ‘udushwiriri ariko ari zamayibobo nyabugogo abandi bajyanwa iwawa naho abawe biga amerika abandi biga mumashuri ahambaye yomurwanda n’ibulayi kuko wabaye umunyabwenge ukabategurira ejo habo hazaza, naho gutera inda nkutera amagi wapi ntabwenge burimo VIVA KNOWLESS MUSIC YAWE IRANDUHURA IYO MVUYE KUKAZI NDAYUMVA NKARUHUKA,

    • Aho iburayi uvuga warabaze abana batekereje nkawe(nka banyaburayi) none baheruka babyaye akana 1, kuko umu type yahise abakwepa. urzi kurera umwana wenyene i burayi?nta muboyi, nta mu yaya!!!Shyira Imana imbere naho ni mwigana ibyabazungu….(famille urabizi ko itakibaha, nicyo gituma basigaye bashira ubutinganyi imbere, kugirango berekane ko UDASHATSE NO KURONGORWA/KURONGORA ushobora gukundana nuwo ushatse, nti mubyare mukagira adoption !!!!!!!siwe nabonye mu mafoto ateye ubwoba nabahungu batandukanye ngo bari abakunzi be?Ngirango bari abakunzi gusa nkuko abivuga(copins/copines cg abasambanya… abatereta gusa) kurongorwa ntiharagera!!!uwo ni umutego wa Satani, kugirango nti mwubake urugo ruzima!!!!ni murebe ibiri kuba kwisi yose, si muri Amerika,si muri Europe no mu Rwanda birahari!!!

  • Njye ndashaka gusubiza uyu witwa Talion. 1. Impamvu ubuzima bwa Knowless babwinjiramo ni uko ari umu star. Une personnalité publique. Iyo aza kuba ari rudiha ntawari kumwibazaho. 2.None se ko utubwiye ko uba i bulayi ngo aho abantu ari civilisés ntuhora ubona ibyo bandika ku ba star? Niba udasoma ntunareba télé? Aba paparazzi bakora iki? Rero uti mwagiye mu ba nk’abazungu? Hahaa uri urwenya gusa. Abazungu nibo ba mbere mukwivanga mu buzima bw’abandi. Niba utabizi ubwo uri umwe muri ba banyarwanda bo mu bubiligi bahora mu bikombe bya leffe gusa mutajya mugera ahari abazungu. Jeanne Butera atagiye mu itangazamakuru ntawamuvuga. Reka abantu bivugire ibyo bazi.

  • Wasanga igihe uzashakira kubyara utazabibona!Habyara Imana! 

    • @NGABO ,# KUBA KNOWLESS ARI STAR, ntabwo bimwambura uburengazira kuri vie privée ye! URANYUMVA?(PRIVET LIFE YA BUTERA NI NTAVOGERWA) KUBA BUTERA ARI STAR NTABWO BIGUHA UBURENGANZIRA BWO KUM– USEBYA NOKUMUFATIRA IBYEMEZO!   hanyuma se wowe wigize bamenya reka nkwibarize akabazo gato cyane kandi ntube  ikigwari unsubize,: ESE BUTERA NI STAR KURUSHA ABAPEREZIDA? Ngaho niba uri ndigabo uzasebye Perizida cyangwa MINISITIRI WINTEBE wigihugu utuyemo Urebe ngo polisi iragutambkana vuba vuba!!!!!!!!!! ##  ntimukitiranye ibintu##  Kuvuga umu star ntibivuga kumusebya cyangwa kumufatira ibyemezo kuko  icyambere Nturi  ubwonko bwe, icyakabiri nturi umuvandimwe wa butera, icyagatatu nturi tuteur wa butera!!!!!  Niba adashaka kubyara kuki wiha kumutuka kandi atari umugore wawe? urumva ibyo atari ukuvunwa numutwaro utikoreye? WOWE NIBA WIFUZA KUBYAGAGAURA ABANA NKABUDUSHWIRIRI CYANGWA ABIMBEBA, nakubwira iki!!! butera rero niba adashaka kubyara none aha reka kumutuka kuko kami kamuntu ni umutima we! KANDI NTUKITIRANYE IBINTU ngo wumve ko abanyarwanda bose baba ibulaya baba mububligi cyangwase ababa mububiligi bose ari abasinzi!! harimo nabarokore kandi harimo nabafite imirimo myiza yewe harimo naba chief ba companies!  NIBA WOWE RERO UBA MUBUBILIGI UKABA WIRIRWA MUNZOGA WAMARA GUSINDA UKIHA GUTUKA ABANTU WITWAJE NGO NI ABA STAR  nkaho aba star batagira amategeko abarengera nakubwirako ushatse washyira ubwenge kugihe amazi atararenga inkombe naho ubundi ntuzamenya ikigukocoye. ESE UBUNDI REKA NKWIBARIZE AKANTU KAMWE GUSA wampaye adresse yawe tukazahura kombona hari byinshi wanyigisha ? uzanyandikire kuri ( [email protected]) ndifuza guhura nawe tukaganira kandi nzabigushimira ubuziraherezo

      • Calme toi talion82, c’est pas la guerre!!! Igigwari ( abavuga nabi knoless kandi we nta ibazo afitanye na bo)nk’ibyo bibaho.  Kora neza ,vuga byiza wikomereze tu!!!

    • Ngo habyara Imana? imana se niyo yateye nyoko akabariro uravuka? mujye mwirirwa mutera amasohoro nkabatera umusenyi abana nibavuka babure ikibatunga nimurangiza mutangire kwitakana ubuyobozi. HAKWIYE JJYAHO ITEGEKO NTAKUKA RYUKO UMUGABO WESE UZAJYA ABYARA ABANA BABIRI BAZAJYA MUFUNGA IBYARA BURURNDU kuko mmufite irresponsabilité iteye inkeke. Tekereza kubyara abana utazi ikizabatunga ukavuga ngo mana izabaera ese itabareze wayirega he? ese abana bakubajije impamvu wababyaye udashoboye kubarera wababwira iki? mbega ubujiji bwuzuye mumitwe yabantu!!!!!

  • ndagoweeee,talion watuje koko???aha baba basabye gutera comment uko umuntu abyumva ahubwo wewe wiba umuvugizi wa butera ahubwo rka buri wese atange igitekerezo cye hama butera azamenya icyo gukora.wiba vulgaire rwose.hama aho wavuze ngo tube abazungu ntidushaka kuba bo turi proud yo kuba abanyarwanda no gukomera kumuco wacu.reka buri wese avuge uko abyumva.kuko niyo mpamvu baduha uburenganzira bwa comments ikindi mureke kwita abana ibizina ntazi kuko umwana uko yaza kose ni umugisha.kuri uriya wavuze ngo abagabo babyare 2 babafungishe ndamushigikiye kuko barakabije byo barabyara bagaterera iyoooo.naho butera we ndamushigikiye azabyare abo ashoboye kurera kuko ntiwakwizera abagabo biki gihe.

  • KUBYAGAGAURA iki kinyarwanda kibahe abasomye bakizi kundusha mutubwire umuntu akora ikosa akarisubira  mwige gutanga igitekererzo mu kinyabupfura no mu kinyarwanda nyacyo twubake sosiyete nyarwanda kandi ubanze usome ibyo wanditse mbere yo kubyohereza wumve ko bihuje nibyo washakaga kuvugaho( ikibonezamvugo) naho ubundu Buteraibye niwe ubizi

  • hahhhh uyu wiyise habyarimana aranshekeje. atabyara se nyoko we ko yabyaye?

Comments are closed.

en_USEnglish