Canada: Itsinda rya ‘Far Insane Rap’ rirabarizwamo umunyarwanda

Itsinda rya ‘Far Insane Rap Experience’ mu mpine akaba ari F.I.R.E ribarizwa mu gihugu cya Canada, rirabarizwamo umuhanzi w’umunyarwanda witwa Ntwali Alain Frank. Uyu muhanzi ukoresha amazina ya  gisitari ya  ThunderStorm NaturalMystic, abarizwa mu itsinda ahuriyemo n’abandi bahanzi biri aribo Selassie Drah stage na Alris. Abo bahanzi umwe witwa Selassie ufite imyaka 18 akomoka muri […]Irambuye

Kode yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ikirungo’

Umuririmbyi Ngeruka Faycal bita KODE muri muzika, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ikirungo’ mbere y’uko asubira mu gihugu cy’u Bubiligi ari naho atuye n’umuryango we. Ni nyuma y’aho amaze igihe kigera ku kwezi mu Rwanda aho yaje mu myiteguro y’igitaramo ateganya gukora ndetse no gusura imwe mu miryango ye. KODE wari usanzwe aririmbira […]Irambuye

“Nta mpamvu yakabaye ituma video y’umuhanzi ihagarikwa”- Kitty Joyce

Umuhanzikazi w’umunyarwanda uzwi muri muzika nka Kitty Joyce, ngo asanga hatakabaye hahagarikwa amashusho y’indirimbo y’umuhanzi kuko aba afite byinshi yayashoyeho kugirango atunganywe kandi nta bufasha bundi aba yabonye butuma akora ayo mashusho (Video). Ni nyuma y’aho hari amwe mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi yagiye ahagarikwa kubera imyambarire igaragaramo cyangwa se ibikorwa biyakorerwamo benshi bagiye bita urukozasoni. […]Irambuye

Knowless yabuze Visa igitaramo yari kwitabira kigizwayo

Byari biteganyijwe ko umuhanzikazi Butera Knowless ajya muri Canada mu gitaramo cyateguwe na Diaspora y’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ibarizwa muri Canada. Kubura Visa k’uyu muhanzi byatumye iki gitaramo kigizwayo nk’uko byemezwa n’umujyanama muri muzika wa Knowless. Iki gitaramo cyari giteganyijwe tariki 02 Kanama i Toronto ariko kubera kubura Visa kwa Knowless ndetse no kuba […]Irambuye

“Muzika nyifashwamo n’umuryango wanjye”- Allioni

Buzindu Allioni umukobwa ukora injyana ya Afrobeat mu Rwanda, ngo nubwo amaze kubona ko gukora muzika bisaba kuyiha umwanya munini kandi ugashirika ubute, ibikorwa bye byose abifashwamo n’umuryango we. Akenshi ntabwo bisanzwe ko ababyeyi cyangwa umuryango mu Rwanda bashyigikira ko umwana yinjira muri muzika. Ahanini kubera imyumvire kuri iyi kariyeri (career) mu Rwanda, ubu ingenda iba […]Irambuye

Indirimbo ya Chrispin ishobora kwegukana akayabo ka 25.000 USD

Ngabirama Chrispin umuhanzi mu njyana ya Reggae, indirimbo ye yise “Dieu d’Afrique” ishobora kwegukana akayabo ka 25.000 USD mu irushanwa ryitwa “Global Rockstar 2014”. Agera hafi muri miliyoni 17.425.000 frw y’u Rwanda. Iri rushanwa ritegurirwa mu gihugu cya Autriche mu mujyi wa Rienna, Ni ku nshuro ya kabiri ribaye kuva ryatangira, akaba ari no ku […]Irambuye

King James agiye gusubira mu njyana ya R&B byimitse

Ruhumuriza James (King James) muri muzika, ni umwe mu bahanzi bagiye bagira indirimbo ziri mu mitwe y’abantu. Ngo yaba agiye kwita ku njyana ya R&B cyane aho kuba yari amaze gusa naho agaragara mu njyana nyafurika ariyo ‘Afrobeat’. Ibi abitangaje nyuma y’aho amaze iminsi ashyize hanze indirimbo nshya yise “Yantumye” ikaba ari imwe mu ndirimbo […]Irambuye

Alpha Rwirangira yateguye igitaramo yise ‘Alpha Band with VIP’

Mu gihe kingana n’amezi agera kuri 3 ari mu biruhuko mu Rwanda, umuhanzi Alpha Rwirangira yateguye igitaramo cyo gusezera abakunzi be mbere y’uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika dore ko ariho akurikiranira amasomo y’ibijyanye na Muzika ndetse n’icungamutungo. Ubusanzwe uyu muhanzi yajyaga ategura igitaramo ngaruka mwaka cyajyaga kiba ku itariki ya 25 Ukuboza yise […]Irambuye

“PGGSS4 iri hagati ya Jay Polly na Dream Boys”- Jules

Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore umwe mu bahanzi batowe 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ye ya mbere, aratangaza ko abona amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa ubu ari hagati ya Jay Polly na Dream Boys. Jules Sentore ntabwo akiri mu bahanzi batatu bahatanira kuba […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish