Digiqole ad

“Mu Rwanda hakenewe ubumenyi bwisumbuye ku ba producers”- Prince

Prince Ombeni ni umwe mu ba producers batunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, ngo asanga n’ubwo abenshi mu ba producers batunganya ibyo bihangano mu buryo bw’amajwi (Audio) ari abahanga, bari bakwiye kwihugura birushijeho. Bityo ngo byaba ariyo ntwaro yo kugeza muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Producer Prince Ombeni ugiye kwerekeza mu gihugu cy'Ubuholandi
Producer Prince Ombeni ugiye kwerekeza mu gihugu cy’Ubuholandi

Ibi abitangaje nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku itariki ya 31 Nyakanga 2014 ahagana ku isaha ya saa moya z’ijoro ‘19h00’ azerekeza mu gihugu cy’Ubuholandi mu mahugurwa azamara iminsi 25.

Muri icyo gihugu akaba azakorana n’ abahanzi bagera kuri 3 b’abanyarwanda indirimbo zizajya kuri albums zabo. Muri abo bahanzi harimo umwe uzava mu gihugu cy’Ubudage.

Mu kiganiro na Umuseke, Prince yasobanuye ko n’ubwo mu Rwanda harimo aba producers b’abahanga bakeneye guhurwa birushijeho.

Yagize ati “Mu Rwanda harimo abantu benshi bazi gukora muzika ‘Producers’, ariko bakeneye amahugurwa abongerera ubumenyi burenze ubwo bafite.

Usanga abenshi twaragiye tumenyera gucuranga cyangwa gutunganya ibyo bihangano mu nsengero, ariko nta bundi bumenyi bundi burushijeho dufite. Bityo rero nsanga hari hakwiye kugenerwa amahugurwa ku ba producers”.

Ubusanzwe Producer Prince Ombeni akorera mu nzu itunganya muzika izwi nka “Solace studio” ikorera ku Kacyiru. Niwe wakoze indirimbo z’umuhanzi Jules Sentore zirimo, “Udatsikira, Urabaruta bose na Muraho neza”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish