Tuyishime Joshua umuraperi uzwi muri muzika nka Jay Polly, ngo ntabwo yaje mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya kane aje mu gukora ibitaramo gusa. Ahubwo ngo yaje aje kuritwara. Ibi abitangaje nyuma y’aho kugeza ubu ahanganye n’abandi bahanzi bagiye berekana imbaraga nyinshi mu bitaramo bakoze barimo, Dream Boys na […]Irambuye
Senderi International Hit umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat akaba n’umwe mu bahanzi bakunze kurangwa n’udushya mu bitaramo agenda akora, ngo nubwo hari abatamwifuriza kugera ku byo yifuza muri muzika ntacyo bimutwaye. Icyo areba n’ibikorwa kurusha amagambo. Ibi abitangaje nyuma y’aho ari mu bahanzi 7 bahatanira kuzaza ku mwanya wa kane mu irushanwa rya Primus Guma […]Irambuye
Muneza Christopher ukora injyana ya R&B na Pop, yashyize hanze indirimbo ya mbere izajya kuri album ye ya kabiri nyuma y’aho amurikiye album ye ya mbere yise ‘Habona’. Christopher ukorera muzika muri Kina Music, yinjiye muri iyi nzu bwa mbere mu mpera z’umwaka wa 2009, ahakorera indirimbo ye ya mbere yise ‘Amahitamo’, gusa iyo ndirimbo ntabwo […]Irambuye
Massamba Intore yasubiranyemo indirimbo ye yise ‘Nyeganyega’ n’abahanzi bo mu nzu itunganya muzika izwi ku izina rya Super Level. Mu minsi ishize Massamba yari yatangaje ko umuhanzi ushaka gukorana nawe babiganira nta kibazo. Ubu bufatanye ngo ni indi ntambwe nshya yo gukorana hagati y’abahanzi bo hambere n’abahanzi bo muri iki gihe. Makanyaga Abdoul wo mu bahanzi bakanyujijeho aherutse […]Irambuye
Indirimbo abahanzi basohora ni nyinshi cyane, zimwe zirakundwa hashira igihe gito zikibagirana, izindi zigakundwa cyane bigatinda, izindi nyinshi zo ntizinamenyekane rwose. Nyamara abazisohora intego yabo iba ari uko zikundwa, zigacuruzwa zikabatunga. Kuki zimwe zimwe zibagirana vuba izindi ntizinamenyekane? Producer David wo muri Future Records afite igisubizo. Mu Rwanda ntabwo indirimbo zimwe na zimwe zipfa kwibagirana, […]Irambuye
Bruce Melodie ari muri batatu ba nyuma bari guhatanira PGGSS IV, avuga ko nubwo abo bari kumwe bakomeye ariko aho bigeze ubu nawe atoroheje muri muzika bakwiye kumwitondera. Itahiwacu Bruce (Bruce Malodie) ni inshuro ye ya mbere yitabirirye iri rushanwa, yahise agera muri batatu ba nyuma kubera ahanini impano ye yo kuririmba neza no gushimisha […]Irambuye
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo ku bahanzi bakora injyana ya Reggae. Reggae music awards n’igitaramo cyateguwe na Onzestar Ltd igiye guhemba abahanzi bakora iyo njyana. Rugambage Zikkilla umuyobozi wa Onzestar Ltd yatangaje ko icyo gikorwa cyo guhemba abahanzi bakora injyana ya Reggae, ari kimwe mu bintu babanje kwigaho kuko iyo njyana […]Irambuye
King James wigeze kwegukana irushanwa rya PGGSS aravuga ko hari umuhanzi abona ukwiye kwegukana iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane. Mu gitaramo gisanzwe kiba buri mwaka cyo gusezera ku banyeshuri baba basubira ku mashuri kitwa Bye Bye Vacance ngo niho King James ashaka kuzatangariza abantu umuhanzi abona ukwiye kwegukana PGGSS 4. Mu mwaka […]Irambuye
Irakoze Hope umuhanzi wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ku nshuro ya gatandatu ahagarariye igihugu cy’u Burundi, ni umusore w’Umurundi, avuga ko aba mu Rwanda kubera gushakisha amaramuko. Uyu musore avuga ko aba mu Rwanda kubera amafaranga ahabona mu bitaramo ndetse n’uburyo imyidagaduro imaze gutera imbere cyane kurusha iwabo i Burundi. Uyu muhanzi wegukanye miliyoni zigera kuri […]Irambuye
Ntakirutimana Danny umuhanzi ukora injyana ya HipHop uzwi cyane ku izina rya Danny Nanone, yamaze kugirana amasezerano y’umwaka n’inzu itunganya muzika izwi nka “Incredible Records” ikorerwamo na Bagenzi Bernard. Ayo masezerano y’umwaka Danny yamaze kugirana n’iyo nzu itunganya muzika, ngo hakubiyemo ko agomba gukorerwa indirimbo z’amajwi ‘Audio’ n’amashusho ‘Video’ ndetse no gukora ibitaramo mu gihe […]Irambuye