Digiqole ad

“Active” yatandukanye na Bernard muri Incredible Records

Itsinda rya ‘Active’ rigizwe n’abasore bagera kuri batatu aribo Tizzo, Olivis ndetse na Derek ntabwo bakibarizwa mu nzu itunganya muzika izwi ku izina rya ‘Incredible Records’.

Active itsinda rikunzwe cyane muri kino gihe.
Active itsinda rikunzwe cyane muri kino gihe.

Ni nyuma y’igihe haburaga iminsi igera kuri 20 ngo buzuze umwaka bakorera muri iyo nzu itunganyirizwamo ibihangano by’abahanzi ikorerwamo na Producer Bernard.

Kuri uyu wa gatanu tariki 1 Kanama 2014 nibwo amasezerano iri tsinda ryari rifitanye na Incredible Records yahagaritswe. Imwe mu mpamvu ngo ni ubwumvikane buke hagati ya Producer Bernard na Active.

Ku rubuga rwe rwa facebook Producer Bernard yagize ati “Ku nyungu z’impande zombi, Active Group ntigikorera muri incredible records, ndabifuriza gukomeza gutera imbere nkuko byagenze mu mwaka wose twamaranye”.

Mu kiganiro na Umuseke wagiranye n’impande zombi bagize icyo bavuga kuri uko gutandukana.

Bernard yagize ati “Ntabwo Active nkikorana nayo kuva uyu munsi, gusa ntabwo nshobora kuba nashyira hanze icyo twapfuye nyacyo, ariko ni ku masezerano tutabashije kumvikanaho”.

Abajijwe ku masezerano ubundi bari bafitanye uko yanganaga yakomeje agira ati “Yari amasezerano y’umwaka, gusa nawo ntabwo urangiye kuko wari kuzarangira ku itariki ya 21 Kanama 2014”.

Ibyo byose rero ku ruhande rwa Active siko babisobanura, Tizzo wo muri Active yagize ati “Twe ntabwo twatandukanye na Bernard nk’uko birimo kuvugwa, ahubwo amasezerano twari dufitanye yarangiye tugomba kuganira ku yandi masezerano y’undi mwaka.”

Itsinda rya Active ni rimwe mu matsinda yari amaze gukomera cyane, bamwe bagahamya ko batizwaga imbaraga no kuba bari bafite aho babarizwa muri zimwe mu nzu zitunganya muzika zikomeye.

Muri uwo mwaka wari ugiye kurangira, Active yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukizamuka muri Salax Awards, ndetse banitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ku nshuro yabo ya mbere.

Zimwe mu ndirimbo bakoreye muri incredible records zakunzwe harimo, Udukoryo twinshi, Aisha, Uzansaza, Lift ndetse n’izindi nyinshi.

Umva indirimbo nshya ya Active bise “Dusimbuke” yakorewe muri Infinity na Producer Fazzo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish