Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Romania bwigaruriwe n’Abanazi ba Hitler mu myaka ya 1940, bukaza gukorera Jenoside Abayahudi, bumwe mu butunzi bwabo bwaranyazwe, ubundi Leta irabwigarurira. Muri iki gihe Inteko ishinga amategeko ya Romania iri kwiga uko Abayahudi basubizwa imitungo yabo nyuma y’imyaka 71 Jenoside yabakorewe irangiye. Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ya Romania yamaze kwemeza […]Irambuye
Dukunda kumva abacuruzi babwira abaguzi ngo ‘Kalibu kiliya’ uragura iki kintu, nyamara ni cyiza kandi ntiduhenda’. Nubwo usanga bisa n’ibyabaye umuco, ariko burya ngo bituma abakiliya bumva bataguwe neza kuko nta bwigenge baba bahawe ngo bihitiremo ibyo bumva bakeneye bitewe n’ibyo baba baje bagambiriye kugura. Umucuruzi aba afite ubwiira bwo guha umuguzi icyo yibwira ko […]Irambuye
Riek Machar yari ategerejwe Juba ku wa Mbere w’iki cyumweru ariko ntiyaje kubera ibyo batumvikanyeho n’abayobozi i Juba. Kuwa kane w’iki cyumweru nabwo ntiyaje kuko indege zari gutwara abasirikare be barenga ibihumbi 3 000 n’intwaro zabo zabujijwe kugwa i Juba bityo ziguma Addis Ababa muri Ethiopia. Ubu yaje kubyemererwa. Uyu muyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mata, ubwo Abadepite bari muri Komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basuzumaga ingingo ku yindi z’umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rw’igihugu ry’umutekano mu by’ikoranabuhanga rikanagena inshingano, imitunganirize n’imikorere yarwo, banenze ko hari zimwe mu ngingo z’uyu mushinga w’itegeko urushyiraho zumvikana neza mu rurimi […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yamuritse igitabo gikusanyirijwemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, isa n’iyatangiye gutegurwa mu myaka ya 1960, iki gitabo kikaba gifite n’umugereka uvuga uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze kuva mu 1995 kugeza 2015. Liberée Gahongayire umukozi muri CNLG asobanura […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo yari mu rugendo ajya muri Cameroun kuganira n’abayobozi ku kuntu bakomeza guca intege umutwe wa Boko Haram, imodoka ya gatandatu muri rukurikirane rw’izari zirinze Ambasaderi wa USA muri UN, Samantha Power yagonze umwana w’umuhungu arapfa. Uyu muyobozi yahise yihutira gusaba imbabazi ababyeyi b’umwana kandi avuga ko ababajwe […]Irambuye
Mu nyandiko yacishije yacishije kuri Twitter umukobwa ukiri muto witwa Sonita Alizadeh wo muri Afghanistan avuga ko akiri muto ababyeyi be bashatse kumushyingira ariko ntibyakunda. Amaze gukura nabwo bagerageje kumushyingira ku ngufu nabwo biranga. Yaje kubasha kujya kwiga muri USA, ubu akaba ari umuhanzi ukoresha injyana ya Rap mu kurwanya ishyingirwa ku ngufu rw’abakobwa. Yagize […]Irambuye
Ibi byemejwe n’abashinzwe gutunganya imyubakire mu mugi wa Kigali mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, mu ngamba bafite zo gutunganya Umujyi. Hateganyijwe ko imyanda iva mu bwiherero mu ngo izakorerwa imiyoboro izajya iyimanura igahurizwa ahantu hamwe mu rwego rwo gutuma abantu babona aho batura kandi bigafasha mu […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abakora mu bigo 10 bishingiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Dr Jean Damascène Bizimana ukuriye Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside yabwiye abari aho ko abahishe Abatutsi muri Jenoside yabakorerwaga, bakwiye kubishimirwa ku mugaragaro kuko byatuma urubyuriko rukunda umuco w’ubumuntu rukanawimakaza. Mu kiganiro cyamaze hafi isaha cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 wabereye mu murenge wa Remera kuri uyu wa Gatatu, Visi Perezidante wa Sena Hon. Jeanne d’Arc Gakuba yavuze ko kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi byongerera abayirokotse imbaraga zo gukora cyane bakiteza imbere. Yavuze ko buri Munyarwanda agomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo u Rwanda […]Irambuye