Umwe muri ba mukerarugendo witwa Lisl Moolman wo muri Africa y’Epfo, yafotoye ingona zari zigiye kurya akanyamasyo muri pariki yiwa Kruger National Park, ariko kaza ‘kubasha kuziva mu mikaka’ karazicika. Amafoto y’intambara hagati y’ingona zipfa akanyamasyo yatangajwe na Daily Mail. Ingona ni inyamaswa ifite urwasaya rurerure kandi rufitemo amenyo maremare kandi akurikirana ku buryo inyamaswa […]Irambuye
*Padiri Ndagijimana yarwanyije cya Kayibanda cy’uko abamugaye badakwiye kwiga kuko babuza umwanya abataramugaye Frère Kizito Misago uhagarariye ibigo bya Gatagara mu Rwanda yatangaje kuri uyu wa gatanu ko kugeza ubu abafite ubumuga biga muri ibyo bigo babarirwa muri 800, kugeza ubu ngo imibare y’abagana mu bigo bya Gatagara kubera ubumuga batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
Uyu muhanzi umaze igihe kirekire mu byo kuririmbira Imana asaba abahanzi bagenzi babikora ko umuhanzi w’indirimbo z’Imana by’ukuri atagomba guharanira kuba icyamamare n’umukire ahubwo agomba guharanira ko ubutumwa atambutsa buba busingiza Yesu/zu na Se wo mu Ijuru. Kuri we ngo umuhanzi wa ‘Gospel’ nta kindi akwiye kwamamaza uretse urukundo Imana yakunze abantu ikemera kuboherereza umwana […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Umuryango utegamiye kuri Leta “Association les Amis du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda(ACPCR)” watangaje ko usaba abanyarwanda kuwushyigikira mu gikorwa cyo gufasha Alain na Daphrose Gauthier gukomeza gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu burayi n’abari kuburanira mu Bufaransa. Ku bushake no mu bushobozi bwabo ‘couple’ ya Alain na Daphrose Gauthier […]Irambuye
Mu buryo budasanzwe inguge zagaragaje agahinda mu rupfu rwa ngenzi yazo. Akenshi ngo abantu bibwira ko ari bobagira amarangamutima nk’aya kugera no ku rupfu. Inguge muri Zambia ziherutse kugaragara ziri mu kiriyo n’agahinda bya ngenzi yazo yapfuye. Inguge zororerwa mu kigo kitwa Chimfunshi Wildlife Orphanage muri Zambia zagaragaye zikikije umurambo wa ngenzi yazo yapfuye ziri […]Irambuye
Iki gitabo cyanditswe na ‘Mgr’ Alexis Kagame . Iki gitabo gitangira gisobanura icyo Inganji karinga bivuga. Inganji ni ijambo rituruka ku nshinga ‘Kuganza’. Inganji Karinga bivuga ko Ingoma y’u Rwanda y’Ingabe yitwaga Karinga yaganje (Kugaanza) izindi igasigara yihariye aho zahoze zose. Nk’uko Mgr Kagame yabyanditse, ngo ijambo Karinga ryo nta cyo ryavugaga mu Kinyarwanda cyo […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kicukiro bo mu murenge wa Kanombe bahuguwe ku kunoza serivisi baha abaturage babagana. Bamwe muri bo banenze ko hari ahari ubufatanye bucye mu gufata ibyemezo bikadindiza ibyo bakora. Urwego rw’Umudugudu nirwo rwego rw’ibanze umunyarwanda asabiraho serivisi zinyuranye, abantu bamwe binubira imitangire ya serivisi z’ibiro bimwe […]Irambuye
Ikinyamakuru kivuga ku makuru y’ikoranabuhanga ‘Wired’ cyatangaje inyandiko yasohotse muri The Jerusalem Post ivuga ko Minisiteri y’ingabo ya USA, Pentagon yavuze ko Israel ari cyo gihugu cyonyine cyemerewe kugira icyo gihindura ku ntwaro cyahawe na USA, kikaba cyaziha irindi koranabuhanga cyangwa se kigahindura uko zikoze. Nubwo USA isanzwe ifite inshuti nyinshi zirimo izo mu Burayi […]Irambuye
*Yayoboye MINISANTE mu Rwanda hari abaganga 200 gusa *Ubwe yagiye muri Cuba gushaka abaganga baraza batanga umusanzu *Ku gihe cye imiti igabanya ubukana bwa SIDA yaguraga 400 000Rwf ku kwezi *Ubu ayoboye ‘Association Les Amis du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda’ Dr Ezéchias Rwabuhihi yayoboye Minisiteri y’Ubuzima mu bihe bitoroshye, nyuma y’imyaka itanu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ibikorwaremezo yamuritse uburyo buzagenderwaho mu kubaka imijyi itandatu y’ikerekezo izunganira Umurwa mukuru Kigali, ibi ngo bizongera imirimo kandi birusheho kwihutisha iterambere. Imijyi yatoranyijwe na Guverinoma izunganira Kigali ni Muhanga, Musanze, Nyagatare, Huye, Rusizi, na Rubavu, kuyubaka ngo bizatuma abacuruzi bo mu Ntara iherereyemo bashobora kurangura no kugurishiriza ibicuruzwa mu duce […]Irambuye