Kwibuka 22: Min. Kaboneka yasabye abanyeshuri ba UR- CE kuzaba

Kuri uyu wa Kabiri ubwo abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi bibukaga bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabagiriye inama yo guhindura amateka, bakaba abarimu bigisha indangagaciro nyarwanda z’urukundo aho kwigisha urwango. Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi biganjemo abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza, abaharangirije amasomo […]Irambuye

Yashinze umuryango wo gufasha abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku

Uwababyeyi Honorine yashinze Umuryango witwa Hope and Peace Foundation agamije gufasha abana bahuye n’ibibazo bitandukanye bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba bana barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abavutse ku babyeyi bakoze Jenoside n’abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bushobozi bwe, abasha gufasha abana kwiga, bakivuza, akabambika […]Irambuye

Ruremire Focus yahiguye umuhigo wo gusohora indirimbo ihimbaza Imana

Bibaye ubwa mbere mu mateka y’umuhanzi Ruremire Focus gukora indirimbo ihimbaza Imana.  Uyu muhanzi wari usanzwe amenyerewe mu kuriririmba indirimbo z’umuco nyarwanda yemeza ko Imana ishimishwa n’indirimbo ziyihimbaza ititaye ku bwoko bwa muzika asanzwe akora. Ruremire yatangarije Umuseke ko kuba yasohoye indirimbo ihimbaza Imana bitavuze ko agiye kwinjira mu ruhando rw’abahanzi baririmbira Imana ahubwo ko […]Irambuye

Ngororero: Kampani icukura amabuye y’agaciro yahaye abaturage inka 20

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 06/Mata/2016 Kampani  ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero (Ngororero Mining Company) yahaye inka abaturage  20 batishoboye  mu rwego rwo guteza imbere imibereyeho yabo. Iki gikorwa cyo guha abaturage batishoboye inka cyabereye mu murenge wa Gatumba  kigamije kuzamura  imibereho y’abaturage  bafite ubushobozi buke. Jean Ruzindana uyobora kampani avuga […]Irambuye

Rusizi: Isoko ryahahirwagamo n’Abarundi, Abanyecongo n’Abanyarwanda ryahiye

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu isoko mpuzamahanga riremwa n’abaturage baturutse mu bihugu bya DRC, u Burundi n’u Rwanda riri i Rusizi ryafashwe n’inkongi y’umuriro, biravugwa ko byatewe n’intsinga z’amashanyarazi ubwo  bacanaga imashini isya ifu ya Kawunga. Ngo byatewe n’itsinga zakoze ibyo bita circuit bibyara inkongi y’umuriro yatwitse isoko ryose rirakongoka. Matabaro Joseph […]Irambuye

Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira Walk To Remember

Buri mwaka u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma y’imihango yo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku mugoroba bamwe rubyiruko rwo mu Rwanda n’ababa mu mahanga (Diaspora) rurahura, rugakora urugendo rwiswe Walk To Rember (Urugendo rwo Kwibuka), hari inama igirwa uru rubyiruko bitewe n’uburemere bw’iki gikorwa. Mu rubyiruko n’abakuze bitabira uru rugendo hari […]Irambuye

Ibindi byiza bya Tecno Mobile Boom J8

Uretse kuba ifite igifubiko gikomeye, Telefone ya Tecno Mobile Boom J8 iteye ku buryo bureshya uyibonye wese yakwifuza kuyitunga kuko yumva nta pfunwe imuteye. Iyi telefone ifite ikirahure kinini gifasha abayikoresha kubona neza ibyo bashaka gukora kandi ‘processor’ yayo ikora vuba igafasha uyikoresha kugera vuba ku cyo asahaka gukora. Kugeza ubu byagaragaye ko iyi telefoni […]Irambuye

“RCS nta muntu uyivamo, tuzaharanira icyayiteza imbere,” Rwarakabije

Ibi byavuzwe na Major Gen Paul Rwarakabije ubwo yari amaze guhererekanya ubushobozi ba mugenzi we umusimbuye kuri uriya mwanya ariwe Brig Gen George Rwigamba wahoze akuriye ingabo mu Ntara y’Amajyepfo. Uyu muhango wabereye aho Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (Rwanda Correctional Services, RCS) rukorera. MajGen Paul Rwarakabije yijeje abamusimbuye ko azakomeza gukorana na bo bya hafi cyane […]Irambuye

en_USEnglish