Digiqole ad

Indege itwaye intwaro za Machar yemerewe kugwa i Juba

 Indege itwaye intwaro za Machar yemerewe kugwa i Juba

Riek Machar yari ategerejwe Juba uyu munsi ariko ntakije

Riek Machar yari ategerejwe Juba ku wa Mbere w’iki cyumweru ariko ntiyaje kubera ibyo batumvikanyeho n’abayobozi i Juba. Kuwa kane w’iki cyumweru nabwo ntiyaje kuko indege zari gutwara abasirikare be barenga ibihumbi 3 000 n’intwaro zabo zabujijwe kugwa i Juba bityo ziguma Addis Ababa muri Ethiopia. Ubu yaje kubyemererwa.

Riek Machar yari ategerejwe Juba uyu munsi ariko ntakije
Riek Machar yari ategerejwe Juba uyu munsi ariko ntakije

Uyu muyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Sudani y’epfo Riek Machar ubu wemerewe kugera muri kiriya gihugu azanye n’intwaro n’abasirikare be.

Uyu mugabo wahoze ari Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’epfo yari yaranze kuza mbere y’ingabo ze, abasesengura bakavuga ko byaterwaga n’uko yari afite impungenge ko ashobora kugirirwa nabi iyo aza atari kumwe n’ingabo ze.

Ku wa mbere w’iki Cyumweru, umunyamabanga w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon yari yasabye Perezida Salva Kirr kwakira neza Riek Machar ariko birangira uyu adatashye.

Amakuru atangazwa n’umuhuza mu kibazo cya Sudani y’Epfo Festus Mogae wahoze ayobora Botswana yemeza ko indege yari itwaye ibisasu  20 byo mu bwoko bwa Rockets Propelled, Grenades nyinshi n’imbunda 20 ziremereye za  PKM (general purpose machineguns) yamerewe kugwa ku kibuga cy’indege cya Juba.

Ibi bisasu n’imbunda ngo bikora akazi gakomeye mu ntambara yo k’ubutaka.

Itsinda riyobowe Festus Mogae ryemeza ko ryishimiye kiriya cyemezo cya Guverinoma ya Sudani y’epfo cyasinyweho nuyihagarariye mu biganiro witwa Nhial Deng Nhial.

Nubwo bigaragara ko ibiganiro biri kugira icyo bigeraho, ibibera muri kiriya gihugu biracyasobanye kuko amakimbirane hagati y’Aba Dinka bo kwa Salva Kirr  n’Aba Nuer  bo kwa Riek Machar amaze igihe kandi bigaragara ko atari ayo kurangira vuba.

Sudani y’epfo ni igihugu gishya kandi gikize ku bikomoka kuri petelori bityo amakimbirane akaba ashobora kongera kuvuka igihe icyo aricyo cyose. Bivugwa ko bituruka ahanini ku bihugu bituranyi, Uganda na Kenya ngo bishyigikira Guverinoma ya Salva Kiir kubera ubucuruzi bakorana, na Ethiopia na Sudan biri ku ruhande rwa Machar nabyo byifuza inyungu runaka mu gihe Machar yaba ari ku butegetsi.

Riek Machar yari amaze igihe muri Ethiopia  aho yari yarahungiye biteganyijwe ko ataha nyuma ya ziriya ntwaro aherekejwe n’abasirikare barenga 3 000 muri bo abagera kuri kimwe cya kabiri bakaba bazaba bashinzwe umutekano we bwite.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Salva Kiir imana ibe imwehera iruhuko ridashira.Gusa ibi bya EAC yasinye ntacyo bibwiye Mechal.

  • ubwenge we! buriya mechal yamaze kubipanga byose . igisigaye nuguhita afata
    ubutegetsi .bose babireba.

  • Mbega umuperezida!!!! Ubu kokoko Kiir agira abajyanama? Yizeye iki ubwo yemeraga ko yugarizwa n’ibitwaro bingana kuriya mu murwa mukuru w’igihugu? Ese ko muvuga ko M7 ashyigikiya Kiir kuki atamweretse ko uriya mugambi wa Rick hari icyo awuziho? (It worked elsewhere). Ndabibonye koko: gusaza ni ugusahurwa. Ubu se M7 ntiyibuka ukuntu yohereje ingabo South Sudan hanyuma Rick ati ninfata ubutegetsi nzereka M7. Ntibitinze mu karere haranuka icyuka kibi kandi bitewe n’ubushishozi bucye bwa bamwe!Ubu se M7 azongera yoherezeyo ingabo ra? INgabo 3000 nibikoresho kweli? Ah bas bas bas bas bas!!!!!!!!!!!!!

  • Kwinjira muri ubu buryo ni ugufata igihugu, Salva Kiil abe ashaka ubuhungiro cyangwa yemere kubugwaho vuba aha. Gusa nta somo bigira ku Rwanda, Amoko ntiyakagombye kuba ikibazo ku gihugu ahubwo ubudasa nibwo bwakagombye kububaka, amaraso yabo bose ni A, B, AB, O+ Group kimwe natwe twese, abirabura kimwe n’abazungu cg abayandi mabara. interest za bake zimarishije imbaga nini iheze mu bukene, abandi bakicwa!! OYA NDABYANZE.

  • Ahubwo Riek yifatiye ubutegetsi atarwanye!! Cyakora wasanga na Kirr hari bindi bibunda yashinze ahandi, umujyi wa JUBA ukaba ugiye kuba umuyonga!

  • Uyu musaza w’ibyanwa azabaririze uko Habyalimana byamugendekeye kandi yaremereye 600 gusa! Yewe, gusaza ni ugusahurwa koko!!!

Comments are closed.

en_USEnglish