Digiqole ad

Kigali: Ahazwi nko Ku Giti cy’Inyoni hazashyirwa ikusanyirizo ry’imyanda iva mu ngo

 Kigali: Ahazwi nko Ku Giti cy’Inyoni hazashyirwa ikusanyirizo ry’imyanda iva mu ngo

Umujyi wa Kigali uwurebeye i Shyorongi

Ibi byemejwe n’abashinzwe  gutunganya imyubakire mu mugi wa Kigali mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, mu ngamba bafite zo gutunganya Umujyi.

Umujyi wa Kigali uwurebeye i Shyorongi
Umujyi wa Kigali uwurebeye i Shyorongi

Hateganyijwe ko imyanda iva mu bwiherero  mu ngo izakorerwa imiyoboro izajya iyimanura igahurizwa ahantu hamwe mu rwego rwo gutuma abantu babona aho batura kandi bigafasha mu kubyaza imyanda ingufu z’amashanyarazi.

Iri huriro ry’iyo myanda rizaba riherereye ahitwa Ku Giti cy’Inyoni mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

Iki kiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni cyari kitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza, Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amashanyarazi (REG), Eng. Jean Bosco Mugiraneza n’uwari uhagaragariye Ikigo gikwirakwiza amazi (WASAC) n’abandi.

Bagarutse ku gishushanyombonera  cy’umujyi wa Kigali kitarasobanurirwa Abanyarwanda, ibi bikaba bituma abantu bakomeza kubaka mu buryo biboneye kubera kutamenya aho kubaka byagenewe n’ahagenewe ibikorwa remezo runaka.

Mayor Mukaruliza uyobora Umujyi wa Kigali yabwiye abanyamakuru ko mu gihe kitarambiranye Umujyi wa Kigali ufatanyije n’inzego  bakorana hagiye kuzatangizwa gahunda ndende yo gusobanurira abaturage uko igishushanyo giteye kugeza ku rwego rw’umudugudu.

Mbere y’uko iyi gahunda itangira hazabanza guhugura abayobozi mu nzego z’uturere n’imirenge kugira ngo babanze basobanukirwe n’uko  igishushanyombonera giteye nyuma babone kujya kugisobanurira abo mu tugari no mu  midugudu.

Bitarenze muri Mutarama 2017,  Umujyi wa Kigali ngo uzatangira gushyira ibimenyetso ahantu hatemerewe guturwa.

Nibasanga hari abantu bahatuye, hazarebwa niba barahatuye mu buryo bukurikije amategeko bahagume, ariko abazahubaka nyuma bazasabwa kwisenyera ibyo bazaba barahubatse.

Jean Bosco Mugiraneza umuyobozi wa REG yavuze ko kugira ngo kwaguka k’Umujyi kujyanirane no  kugira amashanyarazi ahagije bizaba ngombwa ko bongera amashanyarazi kandi bagasana imiyoboro  yayo hirya no hino mu gihugu.

Yasezeranyije ko ivugururwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi rizaba mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Barateganye kandi kuzashyiraho andi mahuriro mato y’amashanyarazi (sub-stations) mu duce dutandukanye mu Rwanda harimo irizajya kuri Mont Kigali n’i Gahanga kugira ngo Umujyi wa Kigali ubashe kubona amashanyarazi ahoraho.

Mugiraneza yavuze ko Abanyarwanda mu myaka ibiri iri  imbere bazaba bafite amashanyarazi ahagije haba mu ngo, mu bigo ndetse no mu nganda.

Ku byerekeye amazi no kuyakwirakwiza, uwari uhagarariye Ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amazi yavuze ko hazabaho kuvugurura amatiyo mu ntera ya km 300 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Nubwo hari intambwe yatewe mu gukemura ibibazo byavuzweho haruguru, kugeza ubu biracyavugwa cyane mu duce twinshi tw’Umujyi nubwo byumvikana ko nyirantarengwa yo kubikemura ari igihe gito.

occasion dresses NZ
Umujyi wa Kigali ufite ibice byinshi by’akajagariUM– USEKE

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ku Giticyinyoni mu karere ka Gasabo!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish