Umukobwa akoresha RAP mu kurwanya gushyingira abakobwa bakiri bato
Mu nyandiko yacishije yacishije kuri Twitter umukobwa ukiri muto witwa Sonita Alizadeh wo muri Afghanistan avuga ko akiri muto ababyeyi be bashatse kumushyingira ariko ntibyakunda. Amaze gukura nabwo bagerageje kumushyingira ku ngufu nabwo biranga. Yaje kubasha kujya kwiga muri USA, ubu akaba ari umuhanzi ukoresha injyana ya Rap mu kurwanya ishyingirwa ku ngufu rw’abakobwa.
Yagize amahirwe ajya kwiga muri USA mu ishuri ryitwa Wasatch Academy ari naho akomereje ibihangano bye.
Mu ndirimbo aherutse gusohora yavuzemo ko mu isi abakobwa 28 bashyingirwa ku ngufu buri masegonda 60, akavuga ko adashyigikiye ko bikomeza gutyo, ko yifuza ko habaho impinduka zigaragara.
Iyo umukobwa ashyingiwe akiri muto bituma atakaza amahirwe yo kwiga no kuzaba umugore ufitiye urugo n’igihugu cye akamaro kagaragara.
Avuga ko ashimira Imana ko bitamubayeho ariko agasaba ko Isi yarushaho kubirwanya kugira ngo n’abandi bitazababaho.
Sonita avuga ko iyo aza kuba yarashyingiwe ku ngufu ubu aba atiga ahubwo abaho mu ruhuri rw’ibibazo abagore muri rusange bagira noneho byakubitiraho ko akiri muto, bikarushaho kuba urusobe.
Akomeza avuga ko iyo umukobwa ashyingiwe akiri muto aba atarakura bihagije k’uburyo yatekerereza umuryango bigatuma agwa mu mutego wo gufata imyanzuro ihubukiwe.
Sonita avuga ko indirimbo ya mbere yahimbye yayihimbiye umuryango we ariko nyuma aza gukora izindi yagiye zivuga ku batuye Afghanistan muri rusange n’umuco wayo wari waratejwe imbere n’ubutegetsi b’Abatalibani.
Ati “Nanditse ziriya ndirimbo kugira ngo nereke abayobozi bacu ibitekerezo byanjye kuri iki kibazo. Mu ndirimbo nise ‘Daughters for Sale’ nabwiraha Isi yose. Nubwo hari abatumva Icyongereza ariko nemera ko abazayibona bose bazamenya icyo nashakaga kuvuga binyuze mu myambarire n’ibikorwa nkoramo.”
Uyu mukobwa ukomoka muri kimwe mu bihugu bibamo amategeko akarishye yemeza ko mbere ababyeyi be batemerega ibyo arimo ahubwo bakamutwama ngo yataye umutwe.
Gusa ngo Nyina yaje kumutega amatwi, ahitamo kumureka akagena uko imbere ye hazaba hameze.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW