*Ikawa bivugwa ko yari atwaye ifite ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 8,4, ngo izatezwa cyamunara. *Ubucuruzi butemewe n’amategeko bw’ikawa buhombya Leta nk’uko byemezwa na NAEB. Kuri uyu wa mbere ku Kicaro gikuru cy’Ikigo cy’igihugu cyohereza hanze umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, (NAEB), harekanywe umugabo witwa Felicien Kabuga (si Kabuga Felicien ushakishwa n’Ubutabera mpuzamahanga n’u Rwanda) bivugwa […]Irambuye
Asobanura uko Umuryango IBUKA witeguye Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi Dr Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko mu miryango imwe n’imwe y’Abanyarwanda hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside ku rwego rugoye gushyira mu mibare, abana bakaba aribo bayigishwa n’abakuru. Umunyamakuru ashingiye ku mibare iherutse gutangazwa na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, imibare yemeza […]Irambuye
*Huye, Nyaruguru na Ngororero ngo ni uturere twitwara neza mu kubungabunga inzibutso *IBUKA irasaba abanyarwanda kuzitabira kwibuka ku nshuro ya 22 Dr Jean Pierre Dusingizemungu uyobora impuzamiryango y’abacitse ku icumu IBUKA yasabye abanyarwanda kuzarushaho kwitabira kwibukira mu midugudu yabo kuko ngo bibafasha mu gufatanya mu gihe habayeho guhungabana kuko baba basanzwe ari abaturanyi. Mu kiganiro […]Irambuye
Umwe mu bashoramari bari mu nama yari imaze iminsi ibiri ihuza ibigo byo mu Rwanda RDB, BNR, Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’abashoramari baje bahagarariye ibigo bitandukande bikorera mu bindi bihugu, harimo na za Banki, uwitwa Mikael Wallenberg yavuze ko Banki yari ahagarariye ikorera mu Busuwisi yitwa EFG Bank izashora imari mu Rwanda kubera umwuka mwiza w’ishoramari […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Umuryango w’abibumbye bwatangaje ko harimo gukorwa iperereza ryimbitse ku birego bishya bishinja ingabo za UN zikomoka mu Bufaransa zikorera muri Centrafrica guhohotera abana b’abakobwa bakabahatira gusambana n’imbwa. Si ubwa mbere ingabo z’u Bufaransa zikorera muri Centrafrica zishinjwe guhohotera abana. Mu mwaka ushize zavugwagaho gufata abana 69 ku ngufu kandi bagakorerwa n’ibindi bikorwa by’ihohotera bikozwe […]Irambuye
Kuva ku wa 29-31 Werurwe i Nyamata mu karere ka Bugesera harabera inama yiga ku mpinduka ku bijyanye n’ishoramari mu bijyanye n’ubuzima hagamijwe gushishikariza abikorera ku giti cyabo kuzamura ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima. Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’ubuzima irimo abahanga mu by’ubuzima, abaterankunga basanzwe batera inkunga ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda baturuka hanze, abikorera […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko ubushakashatsi bari gukora bumaze kubereka ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero cya 84,3%, Ubu ngo igaragara cyane mu bana bavutse nyuma ya Jenoside kandi ngo bayanduzwa n’ababyeyi; Mu gihe mahanga ho ngo abantu bakuru nibo igaragaramo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu cyari kigamije kubabwira aho […]Irambuye
Umugore witwa Lindsay Hilton ufite imyaka 30 y’amavuko ukomoka muri Canada nta maboko n’amaguru agira, ariko aterura ibyuma biremereye kandi agakina umukino wa Rugby. Ubu bumuga yavukanye ntibwamubujije kumenyekana kubera ingufu yerekana mu myitozo akora yo guterura ibyuma biremereye ndetse no gukina umukino wa Rugby usanzwe uzwiho ko ari uw’’abantu bafite ingingo zose. Abaturage bavuganye […]Irambuye
Umutwe w’abarwanyi b’Abatalibani bakorera muri Pakisitani wigambye igitero waraye ugabye mu busitani abantu bakunda kuruhukiramo maze cyica abantu 70 nk’uko bitangazwa na BBC. Abenshi mu bahitanywe n’icyo gitero cyagabwe mu mujyi wa Lahore ni abagore n’abana. Umutwe witwa Jamaat-ul-Ahrar wigambye igitero uvuga ko wari ugamije kwica Abakirisitu benshi bashoboka ku munsi bizihizaho Pasika. Kuri iyi […]Irambuye
Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye umuganda wabereye mu murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo ko iyo umukobwa atwise inda atateguye bituma abaho nabi we n’two yibarutse. Abasaba kugira ubwenge bakirinda ingeso z’ubwomanzi zabakururira muri ako kaga. Uyu muganda kandi wari witabiriwe n’abagize Umuryango Rotary Club Rwanda hamwe n’Umuryango Peace and Hope initiative […]Irambuye