Digiqole ad

Abadepite banenze uburyo umushinga w’itegeko ry’ikoranabuhanga wateguwe

 Abadepite banenze uburyo umushinga w’itegeko ry’ikoranabuhanga wateguwe

Intumwa za rubanda, n’abateguye uyu mushinga mu bawusuzuma.

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mata, ubwo Abadepite bari muri Komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basuzumaga ingingo ku yindi z’umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rw’igihugu ry’umutekano mu by’ikoranabuhanga rikanagena inshingano,  imitunganirize n’imikorere yarwo, banenze ko hari zimwe mu ngingo z’uyu mushinga w’itegeko urushyiraho zumvikana neza mu rurimi rw’Icyongereza kurusha mu Kinyarwanda, kandi rigenewe ahanini Abanyarwanda.

Intumwa za rubanda, n'abateguye uyu mushinga mu bawusuzuma.
Intumwa za rubanda, n’abateguye uyu mushinga mu bawusuzuma.

Mbere y’uko Abadepite batangira gusuzuma ingingo ku yindi, babanje gukosora zimwe mu nyandiko ziri muri uyu mushinga. Imwe mu nyandiko zasimbujwe ni “ubwirinzi mu ikoranabuhanga” ryasimbujwe irivuga ngo “umutekano mu ikoranabuhanga”.

Abadepite bahise batangira gusuzuma iri tegeko ingingo ku yindi, gusa mu gusuzuma iritegeko basanze harimo ingingo nyinshi zigomba gukorerwa ubugorangingo mu myandikire, ariko hakirindwa guhindura ireme ryazo.

Iri tegeko nirimara kwemezwa rizagena inshingano, imiterere n’imikorere y’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu ikoranabuhanga “National Cyber Security Authority (NCSA)”, rukazaba rufite ubuzimagatozi n’ubwigenge mu miyoborere yarwo, mu micungire y’umutungo n’abakozi barwo. Umushinga w’iri tegeko mu ngingo ya kabiri, uteganya ko ikicaro cy’uru rwego kizaba mu Mujyi wa Kigali.

Abadepite kandi basuzumye inshingano umunani ziri mu ngingo ya kabiri y’umushinga w’iri tegeko, zose bakaba bagiye bazikosora mu buryo bw’imyandikire kugira ngo zibashe kumvikana.

Ingingo ya gatatu ariyo igize umutwe wa kabiri w’iri tegeko ivuga ku nshingano z’uru rwego. Iyi ngingo niyo yafashe umwanya munini kuko hari n’aho byabaga ngombwa ko babijyaho impaka kugira ngo iyo ngingo izanonosorwe kurushaho mu gihe itegeko nyir’izina rizaba riri kwemezwa.

Umushinga w’itegeko uteganya ko inshingano za NCSA zaba gukora igenamigami, gushyira mu bikorwa gahunda zemejwe no guhuza gahunda zose zigamije kurinda umutekano mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’abateguye uriya mushinga, ngo gushyiraho inshingano za ruriya rwego ntibizakuraho izindi ngamba zigamije kurinda ikoranabuhanga zafashwe n’ibigo bikora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Charles  Mugisha, umuyobozi w’Ishami rishinzwe iby’umutekano mu ikoranabunga mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere “RDB” yavuze ko inshingano za ruriya rwego ari ugutekereza mu buryo bwagutse ibijyanye n’umutekano mu ikoranabuhanga bityo hakabaho kuwurinda.

Harimo kandi kugenzura ko inzego zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga zirinda umutekano w’ibyo zikora n’uw’abakiliya bazo mu by’ikoranabuhanga.

Ikigo NCSA ngo nikimara kujyaho kizajya kigenzura ko buri kintu cyose cy’ikoranabuhanga gifite umutekano, uru rwego kandi ngo ruzahabwa ububasha bwo gushyiraho amabwiriza agenga ibijyanye n’ikora n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Iyindi nshingano iki kigo kizaba gifite harimo kongerera ubushobozi abakora mu by’ikoranabuhanga no guteza imbere ubushakashatsi muri uru rwego.

Uru rwego kandi ruzaba rufite inshingano zo guteza imbere imikoranire hagati y’inzego zikora imirimo ifitanye isano n’iby’umutekano mu ikoranabuhanga zaba izo mu gihugu n’izo hanze yacyo.

Abadepite basabye abateguye uyu mushinga w’itegeko kuzanonosora imyandikire yaryo kugira ngo bizabe byumvikana neza, bityo bifashe urwego rurishinzwe kurishyira mu bikorwa. Banenze kandi ko umushinga w’iri tegeko usanga wumvikana cyane mu rurimi rw’icyongereza kuko ngo arirwo wateguwemo, nyamara mu Kinyarwanda hakaba hari ibitumvikana neza kandi itegeko rigenewe Abanyarwanda cyane cyane.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish