Digiqole ad

Kuzirikana abo twabuze bitwongerera imbaraga zo gukora cyane – Sen Gakuba

 Kuzirikana abo twabuze bitwongerera imbaraga zo gukora cyane – Sen Gakuba

Visi Perezidante wa Sena Hon. Jeanne d’Arc Gakuba

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 wabereye  mu murenge wa Remera kuri uyu wa Gatatu, Visi Perezidante wa Sena  Hon. Jeanne  d’Arc Gakuba yavuze ko kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi byongerera abayirokotse imbaraga zo gukora cyane bakiteza imbere.

Visi Perezidante wa Sena Hon. Jeanne d'Arc Gakuba
Visi Perezidante wa Sena Hon. Jeanne d’Arc Gakuba

Yavuze ko buri Munyarwanda agomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rirambye.

Muri uyu muhango Hon. Gakuba yavuze ko ari inshingano y’Abanyarwanda  kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubazirikana kuko ari umwanya wo kubasubiza icyubahiro bambuwe.

Yagize ati: “Ni inshingano yacu kuzirikana abacu twabuze kandi tugomba kubasubiza icyubahiro cyabo.”

Yavuze ko  uburyo bwo kubasubiza icyubahiro  neza ari ukubazirikana. Hon Gakuba yavuze ko Abanyarwanda ubu babayeho neza, igihugu giteye imbere kandi cyongeye kugira isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

Kuri we ngo abazize Jenoside aho bari mu ijuru iyo barebye uko abasigaye bitwara neza muri iki gihe birabashimisha bigatuma na bo barushaho kubasabira.

Ati: “Tugomba kubasubiza icyubahiro cyabo  ari na ko dutekereza ko tugomba kubahesha icyubahiro tubaho neza.”

Yavuze ko aho bari bagomba kubona ko abasigaye babayeho neza, bihagazeho kandi biyubakiye igihugu, kikaba cyubashywe mu mahanga.

Sen Jeanne D’Arc Gakuba yabwiye abari muri uyu muhango ko  u Rwanda ruzubakwa n’Abanyarwanda bafite ibitekerezo bizima bizira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari nka “Virus igomba kurwanywa mu buryo bwose kandi abantu bakayirinda kuko yigishwa, umuntu runaka akaba yayanduza undi.”

Hon Sen Tito Rutaremara na we witabiriye uyu muhango,  yaburiye abari aha ko batirinze ingengabitekerezo ya Jenoside yazabajyamo bikaba byatuma igera na kure cyane.

Tito yavuze ko ibiganiro ari kimwe mu bikoresho byakoreshwa mu kuyirandura, ahanini byerekeza ku kamaro k’ubwiyunge  n’urukundo mu Banyarwanda.

Mbere y’uko bahurira kuri Centre Christus mu bikorwa byo kwibuka, babanje gukora urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye kuri Stade Amahoro.

Hon. Tito Rutaremare rutaremara ati ingengabitekerezo igira imizi kandi ishobora gukwira hose.
Hon. Tito Rutaremare rutaremara ati ingengabitekerezo igira imizi kandi ishobora gukwira hose.
Abaturange bo murenge wa Remera mu rugendo rwo kwibuka.
Abaturange bo murenge wa Remera mu rugendo rwo kwibuka.
Habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka abazize jenoside bose.
Habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka abazize jenoside bose.
Urumuri rw'ikizere
Urumuri rw’ikizere
Hon. Jeanne D'Arc gakuba ashyira yashyize indabo kumva ishinguyemo abantu 17 baguye muri Centre Christus.
Hon. Jeanne D’Arc gakuba ashyira yashyize indabo kumva ishinguyemo abantu 17 baguye muri Centre Christus.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho amaze gushyira indabo kumva yabunamiye.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho amaze gushyira indabo kumva yabunamiye.
Urwibutso rushyinguyemo abantu 17 baguye muri kigo cya Centre Christus, barimo abapadiri, abihay'Imana n'abandi bantu bari bahaje.
Urwibutso rushyinguyemo abantu 17 baguye muri kigo cya Centre Christus, barimo abapadiri, abihay’Imana n’abandi bantu bari bahaje.
Hon. Tito Rutaremara ati abatinyutse ingoro yimana yubatse mu muntu ntibari gutinya ibari mu ngoro y'Imana yubatse igaragara.
Hon. Tito Rutaremara ati abatinyutse ingoro yimana yubatse mu muntu ntibari gutinya ibari mu ngoro y’Imana yubatse igaragara.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Remera mukomereze aho…. Twibuke Jenoside yakorewe abatutse,turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Comments are closed.

en_USEnglish