Gushimira ku mugaragaro abahishe Abatutsi, byakwigisha urubyiruko umuco mwiza – Dr Bizimana
Mu kiganiro yahaye abakora mu bigo 10 bishingiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Dr Jean Damascène Bizimana ukuriye Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside yabwiye abari aho ko abahishe Abatutsi muri Jenoside yabakorerwaga, bakwiye kubishimirwa ku mugaragaro kuko byatuma urubyuriko rukunda umuco w’ubumuntu rukanawimakaza.
Mu kiganiro cyamaze hafi isaha cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, Dr Bizimana yabanje gusobanurira abari aho uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko ingengabitekerezo yigishijwe n’uko yakuze ikaza kuvamo Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100.
Yagarutse ku ruhare abanyapolitiki, abanyamakuru n’intiti bagize mu kuyirema, kuyikwirakwiza no gutuma igera ku cyo yari igambiriye.
Dr Bizimana ashingiye ku nyandiko zitandukanye zo mu binyamakuru byariho guhera mu 1990-1994 harimo Kinyamateka n’Imvaho by’icyo gihe, yerekanye uko itangazamakuru rishobora kuba igikoresho cyo gukwirakwiza ubugome, aboneraho gusaba itangazamakuru ry’ubu guhindura amateka, rikaba iryubaka aho gusenya Abanyarwanda.
Yagize ati: “Itangazamakuru ryarakoreshejwe mu rwego rw’ubukangurambaga bahamagarira abaturage gutsemba Abatutsi… Itangazamakuru nk’uko ryifashishijwe muri Jenoside na ryo rigomba kwifashishwa mu kurandura ingengabitekerezo.”
Avuga kuri bumwe mu buryo ingengabitekerezo ya Jenoside igaragaramo muri iki gihe, Dr Bizimana yagarutse ku bitekerezo (comments/ commentaries) bitangwa n’abasomyi basoma ibyandikwa n’ibinyamakuru bisohoka kuri Internet.
Kuri we ngo bimwe muri ibyo bitekerezo biba byuzuyemo ‘ubuvunderi’.
Mbere y’uko asoza ikiganiro cye, Dr Jean Damascène Bizimana yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse kujya bibuka ubumuntu bwaranze abantu biyemeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga bagahisha Abatutsi.
Ati: “Ntabwo iki kintu tugishyiraho umutima cyane, nyamara habayeho abantu ‘yego bake’ ariko barwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside, … bahishe Abatutsi kandi hari bamwe babizize. Abo bantu na bo tugomba kubaha agaciro mu buryo bwo kwereka Abanyarwanda ko hari abarenze idéologie/ingengabitekerezo mbi.”
Yatanze urugero rw’uwahoze ari Bourgmestre Callixte Ndagijimana wayoboraha Komini Mugina mu cyahoze ari Gitarama, yanze kwica Abatutsi biza gutuma agambanirwa n’abo bakoranaga muri Leta aricwa ubwo yajyaga mu nama bari bamubeshye ko iri bubere i Gitarama mu mujyi.
Umuyobozi wa CNLG yemeza ko abantu bose bagize uruhare mu guhisha abahigwaga bagomba gushimirwa ubutwari n’ubumuntu bagize kuko byabera abandi Banyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko urugero rwiza rwo kugira urukundo no guharanira ko ikibi kitatsinda.
Umuhango wari witabiriwe n’abakora mu bigo 10 bya MINALOC birimo LODA, RGB, FARG, NCPD, NIDA, NEC, RDRC, NIC, RALGA, MHC.
Umwe mu bitabiriye uyu muhango, Marcel Nkurayija yabwiye Umuseke ko n’ubwo bihurije hamwe bakaza gusura urwibutso, ngo buri Kigo gifite gahunda yacyo yo kuzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzaremera abayirokotse batishoboye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Nibyo rwose, hari abahutu berekanye ubumuntu bafite bakagira n’ubutwari bwo guhisha bagenzi babo b’abatutsi ngo baticwa mu gihe cya Genocide. Abo bahutu bakwiye kubishimirwa ku mugaragaro, bikavugwa cyane n’abarokotse babikorewe n’abo bahutu. Ibi byatuma bamwe muri bagenzi bacu b’abatutsi bavuga ko umuhutu wese ari umwicanyi wenda babona ko bibeshya. Iyo shusho (image) mbi ihabwa ubwoko bw’abahutu muri rusange ikavaho. Kuko muri buri bwoko hashobora kubamo ababi n’abeza.
Urubyiruko rw’abanyarwanda narwo rwabona ko mu by’ukuri, mu cyo twita amoko y’abahutu n’abatutsi, nta nzigo iri hagati yabo. Ko bashobora kubana nk’abavandimwe mu mahoro no no mu bwumvikane. Ko n’ubwo hari abahutu bahemukiye abatutsi bakanabica, ibyo bitakozwe mu izina ry’abahutu bose. Ko byaturutse ku bayobozi babi barwaniraga inyungu zabo.
Nta muhutu wavutse muri kamere ye ari umwicanyi, oya, ubwicanyi yabwigishijwe n’ibyo yabagamo, n’amagambo yabwirwaga, n’ibikorwa yabonaga muri “environnement” yabagamo cyane cyane biturutse kuri Politiki.
Abana b’abanyarwanda rero bashobora kubana mu mahoro, nta mwiryane, nta macakubiri mu gihe ubuyobozi bubibatoje, kandi ubwo buyobozi ubwabwo akaba aribwo bugomba kuba intangarugero.Uko bigaragara kugeza ubu, urubyiruko rwo mu Rwanda rumaze gutera intambwe nziza kandi ishimishije mu kurenga iby’amoko.
Abayobozi/Abanyapolitiki bagomba kumvikana hagati yabo, bakirinda icyakurura amacakubiri n’umwuka mubi hagati yabo, bakareka kurwanira ubutegetsi bakoresheje ingufu cyangwa uburyarya, bagasangira ubwo butegetsi mu bwumvikane, bakirinda kwirebera mu indorerwamo y’amoko, kandi akazi akariko kose kagahabwa ugashoboye bidashingiye ku cyenewabo cyangwa kuri nyirandakuzi.
Kubera gutinya kwiteranya n’abashinjaga abantu ibyaha bya jenoside, cyane cyane muri Gacaca, abenshi mu barengewe barinumiye pe. Nyamara abarokotse ntawubibafashijemo ni bo bakeya. Intambara ya 1994 ikirangira, kubera guhingutsa ko warwanye ku muntu aho kugira ngo abyishimire ukabona arijimye, usibye no kutongera kubihingutsa hari abagiye bacika no mu ngo z’abo barwanyeho kugira ngo bagire amahoro. Hari abagiye bigarura nyuma bakemera iyo neza bagiriwe, ariko jye nkurikije abo nzi,abarokotse bashimira ku mugaragaro ababarwanyeho si bo benshi. urugero rworoshye: Abihaye Imana baguye muri Diyosezi ya Kabgayi ko bari banze gutererana abantu barenga ibihumbi30 bari babahungiyeho, aberura bagatanga ubuhamya bw’iyo neza bagiriwe ni bangahe? None se bariya basenyeri bari babuze imodoka zabambutsa umupaka w’i Cyangugu cyangwa i Goma nk’uko abandi bayobozi benshi bahunze? Kandi gutinya gushimira kuri benshi birumvikana. Hari umucikacumu w’inshuti yanjye wigeze kujya gutanga ubuhamya bushinjura umuntu wamurwanyeho, ariko ibitotezo yahuye na byo nyuma byari biteye ubwoba. Yangishije inama y’uko yabyifatamo, mubwira ntabica iruhande ko ibyiza ari uko afasha umuryango w’uwashinjwaga wamugiriye neza wari usigaye ubayeho nabi cyane, ibyo kujya kumushinjura akabireka. Iyo bavugaga ko hari abahishe abantu bakajya kwica abandi, ubwo nyine nta zindi mpaka. Inama namugiriye yarayikurikije, ariko na byo byamusigiye igikomere n’ipfunwe kugeza uyu munsi, byo kutitura uko bikwiye ineza yagiriwe akomeza guhamya ukuri kw’ibyo azi neza.
Nyakubahwa Bizimana abo bahutu bahishe Abatutsi abenshi gacaca zarabafunze!Uti”byagenze gute”?Mugihe cyo kwihana no kwemera ibyaha ba rukarabankaba
bari mu magereza hari ababyemeye ariko banagombaga kuvuga abo bafatanyije!Mu bantu rero ba mbere bibasiwe harimo Abahutu bari barahishe Abatutsi kuko babafataga nk’abanzi kuko batifatanyije n’abo!Muri gacaca iyo uwo muhutu wahishe umututsi yashinjwaga nabo ba rukarabankaba yitabazaga abo yashishe ngo bamutangire ubuhamya!
Abahishwe muri rusange bagiraga bati”nibyo yarampishe ariko sinzi ibyo yakoreraga hanze”!Ngayo nguko ubwo gacaca ikamuha 15 cyangwa 30!Rukarankaba agataha ya nzirakarengane ikinjira gereza.
Ibi bintu Bizimana ashishikariza abacitse ku icumu, ashobora gutungurwa no kubona hari abaje gushimira ku mugaragaro ineza bagiriwe na Padiri Munyeshyaka cyangwa jenerali Munyakazi. Yabyifatamo ate?
@Yesman Ntekerezako ko uwo General Munyakazi atabeshyewe. erega harabahishe abantu koko bakiyemeza yuko nugupfa yakwemera agapfa. ubwo niba munyakazi harabo yishe cg akabagambanira ntiyabura kubibazwa
Njye ndemeza ko abatutsi bose bahinshwe bakarokoka bafite umutima wo gushimira ababagiriye neza rwose. Ariko hari benshi kunyungu zabo badashaka ko iki gikorwa cyakorwa kuko nyine byagaragaza ko abahutu bose atari babi. Ikindi nemeza nuko abahutu bagize umutima wa ki muntu nubwo umuntu atavuga ko ari benshi cyane ariko umubare ni munini. Naho uwahishe umwe ariko akagambanira/akica undi byo agomba kubibazwa nta shyiti. Hari kandi n’abatutsi bake ( barokotse), wenda babiterwa n’umujinya bagifite batumva ko hari umuhutu bashimirwa kumugaragaro. Ndatanga urugero rwa mbayeho. Hari Umugabo ntari buvuge izina, ariko ubu ni umukozi mukuru muri MINIJUST, twigeze guhurira muri family y’inshuti zacu twembi ubwo hari muri 2000. Uwo mugabo twari twariganye muri secondaire mugihe cy’intambara. so twari tuziranye neza. Yari azi neza ko ntarwago rw’abatutsi nigeze kubera kw’ishuli intagorwa nzamfataga k’umwanzi ngo kubera nagiraga inshuti z’abatutsi. Ubwo genocide iba nari inyamirambo kwa mukuru wanjye, mwese murazi ko kumumena na Kivugiza hari hazwi nko gutura abatutsi batari bake. so imiryango myinshi yishishe iwacu. icyo gihe mpura ruriya mugabo rero, twari twasuye umwe mubarokokeye kwa mukuru wanjye, umwo mugabo icyo gihe yari IPJ, ngo yigeze kuba na Bourgmetre igihe gito intambara ikirangira.So ambonye, ati huuhuuu uba he ra? ndamubwira, ukora he? ndamubwira. Ko ntigeze nkubona na rimwe? wa mugabo we ubwo ntabwo uri umucengezi?? ndamusubiza ngo nti nawe urazi ko ibyo bidashoboka. Nyuma Twamusize aho, turataha. Asigara yumvisha wa mugabo wabaye murugo, ukuntu kw’ishuli nangaga abatutsi ko amufasha bakamfunga. Ngayo nguko! ( Ntabwo wamugabo yabyemeye, yamubwiye ko bidashoboka)
@ Karera nyabusa we akabi gasekwa nkakeza nukuli.
Ubwo uyu mugenzi wawe rwose yaravangiwe
Ubundinkuko umuco wacu wahoze mbere y’ubukoroni abanyarwanda bari bamwe nta Umutwa,Umututsi,cyangwa Umuhutu babaga murwa Gasabo!! byose byahindutse mugihe cy’ubukoroni !! ibyo siko namwe mubizi? Bavandimwe reka mbabwize ukuri!Umuntu wazanye iby’amoko yaraduhemukiye cyane!birumvikanako hari abari babifitemo inyungu natwe tubigenderamo twaba twari tubizi cyangwa tutabizi.Nkuko amateka abigaragaza guhera 59,63,90-94 hashyirwaga mubikorwa ibyo Abazungu bari baratubibyemo kubwinyungu zabo!Gusa Umuntu yakwibaza niba Umuryango nyarwanda wabayeho muri iyo myaka yose niba amateka ntasomo yabahaga!Birababaje kubona Umunyarwanda atakaza ubuzima azize uko yaremwe!!! arikose ubundi hari Umuntu wigeze ahitamo uko azavuka ameze? ( ninde wahisemo kuvuka ari Umutwa,Umuhutu cyangwa Umututsi? ) nonese kuba uri umwe murayo moko ubwabyo bikumariye iki ? Duharanire kubaka ubunyarwanda buzira amacakubiri duhereye murubyiruko kuko arirwo rwanda rwejo hazaza.Ababyeyi,Abarezi mumashuri ,Abanyepolitike,Abanyamakuru,n’Abandi bose bafite aho bahurira n’ibyo nibafate iyambere mukwanga ikibi bashishikarize abo bayobora gusaba imbabazi babikuye kumutima kubo bahemukiye,banatozwe no gushimira ababagiriye neza.Nitubigenza dutyo tuzubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri.