Digiqole ad

Uburyo bune bwagufasha kugurisha wunguka no kubana neza n’abaguzi

 Uburyo bune bwagufasha kugurisha wunguka no kubana neza n’abaguzi

Mu nzira igana i Musanze ahitwa kwa Nyirangarama abagenzi baragura ibirayo byokeje

Dukunda kumva abacuruzi babwira abaguzi ngo ‘Kalibu kiliya’ uragura iki kintu, nyamara ni cyiza kandi ntiduhenda’.

Mu nzira igana i Musanze ahitwa kwa Nyirangarama abagenzi baragura ibirayo byokeje
Mu nzira igana i Musanze ahitwa kwa Nyirangarama abagenzi baragura ibirayo byokeje

Nubwo usanga bisa n’ibyabaye umuco, ariko burya ngo bituma abakiliya bumva bataguwe neza kuko nta bwigenge baba bahawe ngo bihitiremo ibyo bumva bakeneye bitewe n’ibyo baba baje bagambiriye kugura.

Umucuruzi aba afite ubwiira bwo guha umuguzi icyo yibwira ko akeneye nyamara burya umuguzi na we aba afite uburenganzira n’umwanya wo kubanza akitegereza, akihiramo icyo yumva kimuguye ku mutima bitewe n’ubuziranenge bwacyo n’igiciro.

Kubera iyi mpamvu tuvuze haruguru, hari bamwe mu baguzi bahitamo kwigendera banga guterana amagambo n’abacuruzi ku gicuruzwa runaka, bityo umucuruzi akabura amafaranga muri ubwo buryo.

Uburyo bwiza bwo gutuma umukiliya akugurira ni ugushyira ku murongo ibicuruzwa byawe ku buryo bitagora umukiliya kubibona, bikaba biriho udupapuro twerekana ibiciro.

Mu mimerere nk’iyi umucuruzi aba ashinzwe gufasha umukiliya kubona ibyo yifuza, ntamuteshe umwanya ajya kumubwira ukuntu ari we ufite ibicuruzwa bya make kandi byiza kurusha abandi n’ibindi biba bigamije kumureshya.

Mu by’ukuri umugunzi aba agomba guhabwa umwanya wo gutekereza kandi akihitiramo icyo ahaha bitabaye ngombwa ko arundwaho ibisobanuro ku kintu runaka kandi na we aba ari kukireba kandi azi no gusoma.

Mu gihe umukiliya runaka hari ibyo atumva, ni we wisabira ubufasha.

 

1.Intambwe ya mbere yo gufasha umuguzi ukeneye ubufasha ni ukumubaza ibibazo byoroheje, bigusha ku ngingo.

Mubaze ibibazo bike bimufasha guhita akubwira icyo akeneye. Nyuma  yo kumenya icyo ashaka umwereka aho yagikura cyangwa uburyo yakibona.

Birumvikana ko uwaje guhaha aba yabanje gusobanura icyo ashaka, uko giteye, igiciro yifuza kukiguraho, ibyo apfunyikamo, n’ibindi.

Ubwo aba yamaze kwereka umucuruzi icyo akeneye by’ukuri.

 

2.Intambwe ya kabiri ni ukumwereka aho ibyo akeneye biherereye. Umucuruzi ureba kure iyo amaze kumva icyo umukiliya we ashaka, yihutira kumwereka aho giherereye, undi akihitamo akurikije uko abyumva.

Ibi bituma umuguzi yumva ko yubashywe bityo agakunda uburyo yakiriwe, akazagaruka.

 

3.Gutega amatwi igihe cyose bibaye ngombwa, Kubera impamvu runaka, hari ubwo umukiliya abaza ibibazo byinshi rimwe na rimwe bikaba byenda gusa.

Kubera imihihibikano y’abacuruzi, hari ubwo umucuruzi ashobora kurakazwa n’ibibazo by’umuguzi byiyungikanya, akaba yamwima amatwi cyangwa akamubwira nabi.

Ibi bituma umuguzi yumva agize ipfunwe, akinginga ku bw’amahirwe agahabwa icyo ashaka. Abaguzi bamwe bataha barakaye ntibazagaruke.

Mu rwego rwo kwirinda guhomba umuguzi nk’uyu, jya wihingamo umuco wo guteza amatwi utuje, kandi umenye ko abandi bose waba ubaretse, ariko ukumva umuguzi wawe kuko ari we utuma wunguka.

 

4.Nyuma y’akazi jya wisuzuma, nk’uko umunyeshuri mwiza asubira mu masomo akareba niba akibuka ibyo yize, umucuruzi mwiza na we nyuma y’akazi aricara akitekerezaho akareba uko yakiriye abaguzi, uko imari yasohotse n’iyinjiye uko bihagaze, hanyuma agafata imyanzuro y’uko azabigenza ku munsi uzakurikira.

Nubwo buri wese agira uburyo akoramo ubucuruzi, intambwe enye tuvuze haruguru zishobora kukunganira mu mirimo yawe, cyangwa se ukaba arizo ugenderaho.

Uzazigerageze wasanga hari icyo zongereye mu rwunguko rwawe.

RFI

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish