Abadepite basabye BRD korohereza abahinzi babuze ubwishyu kubera ‘Kabore’

Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi basabye ubuyobozi bwa Banki Nyarwanda y’Iterambere (BRD) kwegera abahinzi b’imyumbati bo mu turere twa Ruhango, Muhanga, Gisagara na Nyanza kugira ngo bumvikane uko inyungu ku nguzanyo bari bagurijwe n’iyi banki yazishyurwa buhoro kuko batewe igihombo n’ibiza by’indwara ya ‘Kabore’. Ni mu biganiro byahuje izi ntumwa za rubanda n’ubuyobozi bwa BRD, aho […]Irambuye

Ngoma: Batemye igitsi inka y’umukecuru Goderiva

Mu ijoro ryo kuwa mbere abantu kugeza ubu bataramenyakana bitwikiriye ijoro bajya ku rugo rw’umukecuru Goderiva Mukasibonteze ruri mu murenge wa Gashyanda batema inka ye igitsi cy’akaguru k’iburyo. Aba kugeza ubu bakaba batarafatwa ngo hamenyekane icyabibateye. Alexis Niyigena Umunyamabanga  nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashyanda yabwiye Umuseke ko amakuru avuga ko batemye inka eshatu atari ukuri, ahubwo […]Irambuye

Remera: Abaturage bagiye kujya bafatira mutuelle ku kagari

Mubera Prosper ukuriye Inama njyanama y’Umurenge wa Remera mu ijambo yagejeje ku batuye utugari tugize uriya murenge kuri uyu wa Gatanu bari bateraniye ahitwa kuri Mathias House i Remera yavuze ko amakarita y’ubwisungane mu kwivuza abaturage bazajya bayasanga ku kagari. Mubera Prosper yabwiy abaturage ko  ibi bahisemo kubikora mu rwego rwo kuborohereza kwishyura amafaranga no […]Irambuye

Kigali: Urubyiruko rw’Abasilamu rwahigiye Polisi gukumira ubuhezanguni

Mu biganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye urubyiruko rwa Islam mu Rwanda kuri uyu wa Kane, ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, uru rubyiruko rwasezeranije ko rugiye gukorana n’inzego z’umutekano bya hafi, mu gukumira abafite ibitekerezo by’ubuhezanguni. Mu mezi ashize, mu Rwanda havuzwe urubyiruko rwamaze gucengerwa n’ibitekerezo by’ubuhezanguni bushyira ku iterabwoba, ku buryo ubu […]Irambuye

UK: Amagufwa ya Dinosaurs yugarijwe n’ubushyuha kw’ikirere

Ibisigazwa by’izi nyamaswa bivugwa ko zabayeho mu gihe cy’imbanzirizamateka (Pre History), byari bibitse mu nzu ndangamurage ya Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza biri kwangizwa n’ubushyuhe buterwa n’imirasire ikomeye y’izuba ica mu gisenge. Abahanga bavuga ko ubushyuhe buri muri iriya nzu bugera kuri degree Celsius 44 ni ukuvuga ubushyuhe bwenda kungana n’ububa mu butayu bwa Sahara […]Irambuye

Rwanda: Abakomoka ku bakoze Jenoside na bo bahungabanyijwe na yo

Ubwo Abashakashatsi b’Abanyarwanda bagaragazaga ubushakashatsi bwabo ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’imibanire y’Abanyarwanda nyuma yayo, berekanye ko ihungabana riri ku barokotse Jenoside n’ababakomokaho ryageze no ku bakomoka ku bakoze Jenoside. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abakomoka ku  bakoze Jenoside bumva bafite ipfunwe n’ikimwaro biturutse ku byo benewabo bakoze bityo ibi bikagira ingaruka mu mitekerereze yabo […]Irambuye

en_USEnglish