Digiqole ad

UK: Amagufwa ya Dinosaurs yugarijwe n’ubushyuha kw’ikirere

 UK: Amagufwa ya Dinosaurs yugarijwe n’ubushyuha kw’ikirere

Mu nzu ndangaateka yo mu mujyi wa Oxford ngo bafite ikibazo cy’ubwiyongere bw’ubushyihe bwangiza amagufwa ya Dinausors

Ibisigazwa by’izi nyamaswa bivugwa ko zabayeho mu gihe cy’imbanzirizamateka (Pre History), byari bibitse mu nzu ndangamurage ya Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza biri kwangizwa n’ubushyuhe buterwa n’imirasire ikomeye y’izuba ica mu gisenge.

Mu nzu ndangaateka yo mu mujyi wa Oxford ngo bafite ikibazo cy'ubwiyongere bw'ubushyihe bwangiza amagufwa ya Dinausors
Mu nzu ndangaateka yo mu mujyi wa Oxford ngo bafite ikibazo cy’ubwiyongere bw’ubushyihe bwangiza amagufwa ya Dinausors

Abahanga bavuga ko ubushyuhe buri muri iriya nzu bugera kuri degree Celsius 44 ni ukuvuga ubushyuhe bwenda kungana n’ububa mu butayu bwa Sahara mu gihe cy’agasusuruko.

Iyi nzu ndangamurage yubatswe mu 1859, bakavuga ko igisenge cyayo cyashaje bityo ubushyuhe bw’izuba bukinjiramo  bukangiza amagufwa ya ziriya nyamaswa zitwa Dinosaurs bivugwa ko zacitse ku Isi kubera ikibuye cyazigwiriye, abandi bakavuga ko zabuze ubwatsi bwo kurisha.

Itangazo ryasohowe n’umwe mu bahanga bo muri Oxford University rivuga ko abashinzwe kwita ku  murage w’Isi batabarira hafi bagasana iriya nzu kuko ngo ibisigazwa bya ziriya nyamaswa byazarimbuka kandi aribyo byari bisigaye bityo na zo zikagenda gutyo.

Muri iki gihe biravugwa ko ubuyobozi bw’iriya nzu bwamaze kwakira ubusabe bw’abantu banditse imishinga yo kuzakora igisenge kizafata imirasire y’izuba kikayibyaza umusaruro bityo ntiyinjire.

Abahanga bemeranyijwe ko ziriya nyamaswa zabayeho hagati y’imyaka miliyoni 231  na 243 ishize. Bongeraho ko zabayeho mu gihe cy’imbanzirizamateka cyitwa Jurassic na  Cretaceous.

Igisenge cy'iyi nzu ngo ni nyirabayazana y'ubushyuhe budasiba kwiyongera
Igisenge cy’iyi nzu ngo ni nyirabayazana y’ubushyuhe budasiba kwiyongera

Dailymail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NOnese ubwami bwa Bongereza bwabuze amafaranga yo gusana iki gisenge? cg ni uburangare? Kaminuza ya Oxford yose bimeze bite? ifite ama miliyoni angana ate yama Pound kuburyo byayinanira kubaka icyo gisenge bakubaka na Cold room iri hagati ya degree celsius 20 na 15. Ko bidahenze cyane keretse niba hari ubundi buryo byabananiyemo peeh ubushake bwo niba buhari bazabishobora cg bazasabe ubufasha muri UNESCO nayo yita kubijyanye n’ibyanya nyaburanga ndetse n’umuco Dinosaurs ni ibiremwa bitari bisanzwe gucika ku isi byaba ari igihombo kinini na igisebo kubaturage b’Ubwongereza.

Comments are closed.

en_USEnglish