9/11: Ibyihebe 19 byakoze mu jisho USA

Televiziyo ku Isi hose zaracanwe abantu bakuka umutima babonye imiturirwa yo muri USA yitwa World Trade Center iri kugwa hasi kubera umuriro n’uburemere byatewe n’uko yagonzwe n’indege za Boeing zayobejwe n’ibyihebe bivugwa ko byateguye uyu mugambi mu buhanga n’ubugome bihambaye. Ku Cyumweru hazaba ari taliki ya 11 Nzeri, 2016, Isi yose na USA by’umwihariko bazibuka […]Irambuye

Bitarenze Ukuboza FARG ngo izatangaza urutonde rw’abo yafashije batabikwiye

*Bamwe babeshye ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi *Abandi babeshye ko batishoboye *Amategeko ngo azabakurikirana Theophile Ruberangeyo uyobora Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye yabwiye Umuseke ko bitarenze Ukuboza uyu mwaka bazatangaza urutonde rw’abantu bafashijwe na kiriya kigega kandi batabikwiye. Kuba bataratangazwa kugeza ubu kandi byaravuzwe umwaka ushize ngo ni uko bari […]Irambuye

‘Lucy’ ivugwaho kuba inkomoko ya muntu ngo yaba yarazize guhanuka

Mu mwaka wa 1974, afatanyije n’itsinda yari ayoboye, umuhanga mu byataburuwe mu matongo, Prof Donald C. Johanson bavumbuye amagufa y’igisabantu (primate) bise Lucy (kuko ngo cyari ikigore) muri Ethiopia. Abahanga bamaze iminsi biga ku cyaba cyarahitanye iki gisabantu gifatwa nk’inkomoko ya muntu, bavuga ko amagufa yacyo agaragaza ko cyaba cyaravunitse gihanutse mu giti. Aba bahanga bavuga […]Irambuye

Prof Bushayija wamwanditseho ngo nta cyasha yabonye kuri Mgr Bigirumwami

Umuhanga mu mateka y’u Rwanda Prof Antoine Bushayija Bugabo yaraye amuritse igitabo yise ‘Musenyiri Aloyizi Bigirumwami’. Muri iki gitabo cy’amapaji 182 yakusanyirijemo ibyanditswe, ibyavuzwe n’ibyaririmbwe kuri Mgr Aloyizi Bigirumwami aza gusanga yarabayeho mu butungane busesuye, ngo nta cyasha yabonye kuri Bigirumwami wabaye Umwepisikopi wa mbere mu bihugu byakolonizwaga n’Ababiligi. Prof Bushayija yabwiye urubyiruko rwarangije za […]Irambuye

Mutuntu: Abajura baje kwiba ingurube barateshwa bica umukecuru nyirayo

Karongi – Saa saba z’ijoro ryakeye mu kagari ka Kanyege Umurenge wa Mutuntu abajura bateye urugo rw’umukecuru witwa Beatrice Nyirabakwiye baje kumwiba ingurube, uyu mukecuru yaje gutabara anatabaza ngo batamutwara itungo rye ariko abajura bamukubita imihini baramwica. Jean Baptiste Bizimana Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akagali ka Kanyege yabwiye Umuseke ko umuhungu w’imyaka 19 w’uyu mukecuru yaje gutabara agasanga […]Irambuye

Imodoka ziiitwara za Google zatangiye akazi ka Taxi muri Singapore

Hashize iminsi bivugwa ko Google iri guteganya gukora no kugurisha imidoka zitwara abagenzi nta mushoferi uzitwaye uretse ikoranabuhanga rya camera n’utwuma tumenya ahantu hateje akaga bityo imodoka ntihace. Izi modoka ubu zatangiye gutwara abagenzi muri Singapore. Abaturage bo muri kiriya gihugu ubu baratega imodoka bakoreshe smartphones zabo. Ikigo gitwara abagenzi kitwa Ubber nicyo cyatsindiye isoko […]Irambuye

Kaminuza igiye kuvugurura integanyanyigisho y’amategeko ijyane n’ibibazo bihari

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Dr Etienne Ruvebana uyobora ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda yemeza ko guhera umwaka utaha hazatangira ibikorwa byo kuvugurura integanyanyigisho y’amategeko kugira ngo arusheho kugendana n’ibibazo bigezweho muri iki gihe nk’iterabwoba, cyangwa kwigana ibihangano by’abandi. Dr Ruvebana yasobanuriye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo barimo abarimu bigisha amategeko, abacamanza, abashinjacyaha […]Irambuye

Kaminuza ya Hamburg irafasha iy’u Rwanda ibyo gusigasira ibimenyetso bya

Ni ibyemejwe Prof Klaus Puschel n’umwarimu muri Kaminuza ya Hamburg uvuga ko igihugu cye kizakomeza gufasha mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kurinda imibiri n’imyambaro byo mu rwibutso rwa Murambi na Ntarama ntibizangirike hifashishijwe ibyo mu buvuzi bita ‘forensic medicine.’ Hari mu kiganiro nyunguranabitekerezo yagiranye n’abanyeshuri bo mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u […]Irambuye

Africa ngo niyo irusha indi migabane abagabo b’ibitsina birebire

TargetMap ivuga ko nyuma yo gukora icyegeranyo ku bagabo bo mu migabane yose y’Isi yasanze abagabo bo muri Africa aribo bagira ibitsina birebire kandi binini kurusha ahandi ku Isi iyo byafashe umurego. Ubuhinde na Koreya y’epfo nibo bagira bito. Mu kwerekana uko ibihugu mu migabane y’Isi birushanwa kugira abagabo bafite ibitsina birebire, TargetMap yakoresheje amabara […]Irambuye

Buri minsi 2 bakira ufite ikibazo giterwa no kunywa inzoga

Dr Lise Mumporeze umuganga mu bitaro bya CHUK ukora mu ishami rya “urgence et soins intensifs’ avuga ko mu barwayi bakira nibura mu minsi ibiri hatabura abafite ibibazo bivuye ku businzi bukabije. Benshi mu bakirwa bafite ibi bibazo ngo usanga ari abantu bo mu kiciro giciriritse cy’abaturage. Ibi ngo bigaragaza ko abanyarwanda bagenda barushaho kunywa […]Irambuye

en_USEnglish