59% by’abitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’ bahitamo kwitwa ‘Abatwa’

Kakiru – Richard Ntakirutimana wari mu bashakashatsi bateraniye mu Karere ka Gasabo  kuri uyu wa gatatu yavuze ko 59% by’abasigajwe inyuma n’amateka yabajije bavuze ko bumva bakwitwa ‘Abatwa’ kurusha ko bakwitwa ‘abasigajwe inyuma n’amateka’.. Ibi ngo nibyo bituma bumva ko ari bamwe mu Banyarwanda kuko ngo mu basigajwe inyuma n’amateka harimo abagore, abafite ubumuga, abasilamu […]Irambuye

Kurwanya iterabwoba ni intambara ndende kandi iruhije

Bashingiye ku bitero biherutse kuba mu mijyi itandukanye nka Dhaka (Bangladesh), Orlando (USA), Nice (France), mu Budage n’ahandi  bamwe bashobora kumva ko iterabwoba rishobora kugera ahantu aho ariho hose ku Isi hahurira abantu benshi  kandi ibi ni ukuri. Ubu hadutse n’abakoresha imipanga n’amashoka bakica cyangwa bagakomeretsa abantu bari muri za gari ya moshi n’ahandi. Muri […]Irambuye

Gatsibo: Rwiyemezamirimo yambuye abakozi maze arihisha

Abafundi n’ababahereza bubatse Ikigo nderabuzima cya Ngarama n’Agakiriro ko mu Karere ka Gatsibo babwiye Umuseke ko bagiye kumara amezi umunani batarishyurwa amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo w’Ikigo ECOTRAP cyari gihagarariwe na Eraste Niyigena, uyu kugeza ubu baramubuze. Amafaranga uyu rwiyemezamirimo avugwaho kwambura ngo agera kuri miliyoni 100Frw. Imirimo yo kubaka Ngarama Health Center yakoreshaga ubu yarahagaze. […]Irambuye

Umuntu ngo akomeje kugenda ahindukamo ikindi kintu

Abantu bamwe  bemera ko ibiriho byaremye n’Imana (Creation)  abandi bakemeza ko byabayeho binyuze mu ngufu kamere zituma nyuma y’imyaka runaka ikinyabuzima gitakaza bimwe mu byakirangaga kikazavamo ikindi(evolution). Hashize imyaka ibihumbi 40 abahanga bavuga ko ubwihindurize ku muntu (human evolution) bwahagaze,  Prof Jonathan Beauchamp aherutse gusohora inyandiko yerekana ko mu by’ukuri abantu bakihinduriza gahoro gahoro. Uyu […]Irambuye

Ethiopia yafunze imbuga nkoranyambaga kubera ibizamini bya Kaminuza

Kuri uyu wa Mbere mu gihugu cya Ethiopia imbuga nkoranyambaga zose zafunzwe mu rwego rwo kurinda abanyeshuri bo muri za Kaminuza bitegura gutangira gukora ibizamini banga ko zabarangaza bityo bamwe bakaba batsindwa. Imbuga nkoranyambaga zahagaritswe muri iki gihugu ni Facebook, Twitter, Instagram, na Viber. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko zibaye zifunzwe mu gihe gito […]Irambuye

S. Sudani: Abayobozi b’Ikipe ya Atlabara biciwe mu mirwano

William Batista wari Umunyamabanga mukuru w’Ikipe ya Atlabara  na Leko Nelson wari ushinzwe imitegurire y’Ikipe(Team Manager) bishwe barashwe amasasu mu rugamba ruri kubera muri Susani y’Epfo hagati y’ingabo za Leta zishyigikiye Salva Kirr n’inyeshyamba za Riek Machar. Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sudanyi y’epfo witwa Chabuc Goc yabwiye BBC ko  aya makuru ari impamo […]Irambuye

Israel: Abahanga bavumbuye abantu 150 bareshya na Goliath wo muri

Kugeza ubu zimwe mu  ntiti muri Bibiliya zashidikanyaga ku nkuru ivugwa muri I Samweli 17:4 y’umugabo witwaga Goliath ngo wari ufite hafi metero eshanu z’uburebure, zikavuga ko ibi ari imigani yuzuyemo amakabyankuru. Ubu abahanga mu byataburuwe mu matongo bo muri Israel bavumbuye imva ahitwa Ashkelon  irimo ibisigazwa by’imibiri y’abantu bareshyaga cyangwa se benda kureshya na […]Irambuye

Ahahoze Alpha Palace Hotel hagiye kujya Kaminuza

Amakuru Umuseke akesha bamwe mu bari gukora imirimo yo kuvugurura ahahoze hakorera Alpha Palace Hotel ku muhanda wa Kicukiro –  Remera – Giporoso aremeza ko iyi nyubako iri kuvugururwa ngo ikoreremo ishami ry’imwe muri Kaminuza zo muri Africa y’Epfo rishaga gutangira serivisi zayo mu Rwanda. Aha, ngo hazajya hatangirwa amasomo y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza […]Irambuye

Abakize indwara zo mu mutwe turacyahabwa akato…

Umuryango nyarwanda hamwe n’abakoresha muri servisi zinyuranye ngo baracyaha akato abahoze barwaye indwara zo mu mutwe nk’uko bitangazwa na Claver Haragirimana wigeze kurwara mu mutwe agakira. We yemeza ko kuba abarwayi bo mu mutwe benshi iyo bakize nyuma bongera bakarwara binafitanye isano n’akato bahabwa iyo bageze mu miryango. Haragirimana yarwaye mu mutwe mu myaka 12 […]Irambuye

Mars ikomeje gutanga icyizere cyo kuba iriho ubuzima

Icyogajuru cyitwa Curiosity cyakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika (NASA) cyasohoye ibisubizo kimaze iminsi gisesengura ko bikoze umubumbe wa Mars (uyu ni uwa kane uturutse ku Izuba) mu rwego rwo gufasha abantu kumenya amateka y’ubutaka, ikirere n’umwuka byawuranze bityo barebe niba ushobora guturwa. Curiosity  yafashe ibitare (rocks) bigize uriya mubumbe irabisya hanyuma ibibigize irabisesengura isanga habamo umwuka witwa […]Irambuye

en_USEnglish