Kicukiro: Ibisiiga bita ‘Karoli’ abantu barabigerereye babirya!!!
Ni ibisiiga binini byo mu moko amwe n’ibiyongoyongo n’inkongoro, bifite amaguru maremare n’amababa magari n’umubyimba munini, ku jisho kimwe cyapima nka 10Kg. Ibi bisiga byahoze ari byinshi mu gishanga kiri hagati y’umusozi wa Kabeza mu murenge wa Kanombe na nyakabanda mu murenge wa Niboye muri Kicukiro. Izi nyoni abahatuye bavuga ko zahoze ari nyinshi ariko ngo hari abantu bamaze igihe bazica bakazirya, ngo zigira isosi nziza!
Ibi bisiga biba biri cyane cyane ahitwa kwa Didi haba ibagiro bakanacuruza inyama zokeje, ni ahantu abanyaKigali benshi bamaze kumenya muri servisi zo kotsa inyama.
Bamwe mu batuye hafi y’aha babwiye Umuseke ko izi nyoni baziha agaciro kuko zifasha mu kuvanaho umwanda w’ibituruka mu ibagiro byo biza kwirira.
Emmanuel Kabera utuye aha hafi ati “Hari abantu bazaga kuzihiga bakazirasa n’amatopito bakazica bakajya kuzirya, ubu nibwo turi kubona ko zagabanutse cyane.”
Izi nyoni bita ‘Karori’ hano zikunze kuza gushaka amafunguro usanga abazihiga ngo banazicunga ziri hasi bakazitera imijugujugu.
Kabera avuga ko kuzica uba ubona bidakabije ariko buhoro buhoro uko bazica ubona ko zigenda zigabanuka cyane.
Bamwe mu bakozi babaga amatungo hano kwa Didi babwiye Umuseke ko koko biriya bisiga byari byinshi ariko kubera gutema ibiti zabagamo n’abantu bazaga kuzica bakazirya ngo zagiye zigabanuka.
Izi nyoni nazo ubusanzwe ni indyanyama kuko usibye ibisigazwa byo ku ibagiro zirya n’izindi nyamaswa nto nk’inzoka, ibikeri, imvu (uruvu) n’ibindi…
Umwe muri aba bakozi utifuje gutangazwa ati “Hari abantu bajya baza hano bugorobye bakazihiga bakica nk’imwe bagatwara ngo zigira isosi nziza. Nibo batumye ‘Karoli’ zigabanuka.”
Uyu yemeza ko mu rusobe rw’ibinyabuzima izi nyoni zibafitiye akamaro mu gukiza umwanda umwe n’umwe abantu badakeneye no gutuma nazo zikomeza kubaho.
Photos © Evode MUGUNGA & Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
10 Comments
Nzaramba.com
Wooow! murakoze kuturangira isosi rata iyabaye zogera i Rubavu mu Gafuku!
Noneho ndumiwe, hahaaaaaaaaaa!
Ariko umenya umuseke.rw mukurikirana cyane ibidukikije? Bravo!
Umunsi ziriya nyoni zizashiraho nibwo muzabona ibibazo tuzagira. Muzabaze uko byagenze ubwo muri USA bicaga ibirura bakabimaraho bakeka ko byangiza gusa; imbeba, inkwavu, ifuku, inzoka, ibikeri,…, byariyongereye cyane bikabije, bituma bajya kuzana ibindi birura (wolf/loup).
Erega IMANA ni UMUHANGA!
(Mbabwije ukuri ko buriya n’isazi zifite akamaro)
Karoli ni igisiga cyo mu byoko bw’inkongoro
Ziri mu nyamaswa zibangamiwe cyane ndetse ziri mu zigenda zikendera. Mu byo zizira mu Rwanda ntihavugwaga ibyo kuzirya, cyane ko ubundi Abanyarwanda batinya inkongoro.
Kimwe mu byo zimaze mu rusobe rw’ibinyabuzima ni ugusukura aho dutuye, nko mu kwandurura ibisigazwa by’inyama byasizwe n’abantu cyangwa izindi nyamaswa, bityo tugaca ukubiri n’umunuko w’umubore wabyo. Kuzirya ni ukwangiriza Abanyarwanda n’Isi muri rusange, tubyamaganire kure, tunahe akaruru abakora ayo mahano.
Umunyamukuru Wacu nawe wagirango Yarayiriye ngo umubyimba munini nisoso nziza!!!!!!
Ni ukubera Nzaramba tu. Ni basigeho kuzirya ahubwo babungabunge ubuzima bwazo.
Nonese ko wagirango inkuru yawe igamije kuranga aho ziba ngo bagume bazihohotere nta ngamba zabashinzwe ibidukikije cg inyamaswa mu buryo bwo kuzirinda buhari ? Ese warazitabarije basi cg wapfuye kutubwira gusa ko ziribwa
Ntibyoroshe yegorata twabonaga bikendera tukagirango ibyokurya byagabanutse none nukubigera amajanja.
Uwashinga ONG igamije kuzirengera nka wa wundi urengera “imisambi”, na we yakwegukana igihembo.
Abantu bari busy basahura frw ya Leta nawe urazana iby’inkongoro hano ! None abantu bose ko bababye inkongoro (scavengers) uragirango bigende bite ?
Comments are closed.