Abantu 40 bagize ubwenge bwinshi mu mateka y’Isi. Nta munyafrica urimo
Ni urutonde rwakozwe n’umuhanga wo muri Chicago muri Ilinois,USA witwa Libb Thims, ku rutonde rwe nta mwirabura cyangwa umwarabu urimo.
Muri uru rutonde hagaragaramo bamwe mu bantu bazwi mu mateka nka Albert Einstein, Goethe, Leonardo Da Vinci na Issac Newton.
Icyo aba bose bahuriyeho ngo ni uko bari bafite igipimo cy’ubwenge( Intelligence Quatient) kigera kuri 200%.
Ikindi kandi ngo buri wese muri aba hari icyo yakoze cyangwa yanditse cyagize ingaruka ku buzima bw’abatuye Isi mu gihe cyabo kugeza n’ubu.
Ikindi abantu bibaza ni ukuntu abantu nka William Shakespeare yari umwanditsi akaba n’umuhanga mu busizi yajya ku rutonde rumwe na Marie Curie wari umuhanga uhambaye mu butabire no mu bigenge.
Ubundi umuntu ufite ubwenge bugera cyangwa burenga ikigero cya 130% aba afite ubwenge buhambaye cyane.
Mu gupima ubwenge bw’abantu nka Nicolas Copernic wabayeho mbere y’uko gupima ubwenge bakoreshe IQ bitangira, Libb yabikoze binyuze mu kureba ukuntu ubumenyi bwemerwaga muri kiriya gihe, ibikoresho yari afite n’ukuntu ibi byombi byahindukaga buri myaka icumi bamaze ku Isi.
Ku rutonde rwakozwe n’uyu muhanga rwerekana ko umuntu wabaye umuhanga kurusha abandi ari Umudage witwa Johann Wolfgang Goethe wabayeho mu Kinyejana cya 18( 1749-1832) wavumbuye ibya ‘evolution’ y’umuntu.
Ku mwanya wa kabiri haza Albert Einstein, agakurikirwa na Leonardo Da Vinci, Isaac Newton na James Maxwell.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Abanyabwenge???? Reka reka.
Nyamara ngo “kubaha UWITEKA ni bwo bwenge….”.
KUKI MURI BARIYA BOSE NTA NUMWE WIGEZE ABASHA KWIYONGERERA IMINSI YO KUBAHO???
Ubonye iyiba twavugaga ko ” baremye” apana “bavumbuye”!!!
UWO Jye nemera ni UWABIREMYE, AKABAREMA AKANABIBAHISHURIRA. Twibuke kandi ko hari nibyo Yaremye tudateze kuzamenya/kuzabona!
Ko ba Pytagole se batazaho kandi aribo ba sogokuruza wabo ba scientists bose
Iyo muvuze ngo kuri uru rutonde ntihagaragaraho Umwarabu, sibyo kuko kuri uru rutonde haragaragaramo Abayahudi bahawe za Nationalites z’i Burayi kuko ba sekuruza babo bagezeyo kera cyane mu kinyejana cya mbere ubwo Ubwami bw’Abaroma bwarimburaga i Yerusalemu mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu Kristo (ex:Einstein, Newton, Gallilei, …) kandi tuzi ko bakomoka kuri Abrahamu na Sarah, aba na bo bakaba Abarabu bavukiye mu gihugu cya kera cyitwaga Uri y’Ubukaludaya (Iraq y’ubu). Abrahamu uwo akaba se wa Ishmaeli na Isaac kandi Ishmaeli yakomotsweho n’Abarabu bo muri Arabia Saoudite y’ubu naho Isaac akomokwaho n’Abisraeli bigabanyije igihugu cya Kanaani ari cyo cyavuyemo Palestine y’ubu ituwe n’Abarabu b’Abislam na Israeli y’ubu ituwe n’Abayahudi b’Abakristo ariko bombi (Abanyepalestina n’Abayahudi) Sekuruza wabo ni umwe: ni Yakobo wa Isaac ya Abraham Umwarabu.
Banyaga ari he ?
Umwami Salomon se bibiliya ivuga ko nta wamurushije ubwenge n’ubuhanga ko atarimo??
Comments are closed.