Abahanga babonye inyandiko y’umwimerere ya Bibiliya mu gitabo cy’Abalewi

Abahanga bo muri Kaminuza ya Giheburayo y’i Yeruzalemu bamaze iminsi babitse inyandiko bavumbuye muri 1970 mu buvumo bwo hafi y’i Sinagogi y’ahitwa En-Gedi mu Burengerazuba bw’Inyanja y’Urupfu(Dead Sea). Iyi nyandiko ngo ikaba yaranditswe hagati y’Ikinyejana cya kane n’icya gatanu mbere ya Yezu/Yesu. Kuva yavumburwa  ntawigeze ayisoma kuko bari barayobewe ikiyanditsweho bitewe n’inyandiko zari zarangiritse cyane. […]Irambuye

Smart Parents: Application yo gufasha ababyeyi kumenya uko abana biga

Nyuma yo kureba bagasanga hari  ibibazo abanyeshuri bagirira ku ishuri bakabura uko  ababyeyi babo babimenya, Ikigo ‘Smart Initiative’ cyakoze application yitwa Smart Parents. Iyi Application ifite umwanya umwarimu ashyiramo amakuru arebana niba umwana yageze ku ishuri ku gihe, niba akurikira mu ishuri, niba afite ikinyabupfura, niba afite ubuzima bwiza  cyangwa afite isuku. Ubu buryo muri […]Irambuye

2007-2016: Umuganda watanze umusaruro ungana na miliyari106.4

Geoffrey Kagenza ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuganda ku rwego rw’igihugu muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, (MINALOC), yabwiye abitabiriye inama yahuje Transparency International Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ko umusaruro ukomoka ku muganda ubazwe mu mafaranga ungana na 106.439.703 Rwf kuva watangira muri 2007. Igituma ibi bigerwaho ngo ni uko bikorwa ku bushake bw’Abanyarwanda bakubaka ibiraro, bagasana kandi bagahanga imihanda […]Irambuye

Obama yasabye Israel guhagarika kwigarurira ubutaka bwa Palestine

Mu ijambo rya nyuma yavugiye mu nama rusange y’Umuryango w’abibumbye (UN) nk’Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Barack Obama yasabye ko Israel ihagarika ibikorwa byo kwigarurira ubutaka bwa Palestine no kubwubakaho amazu. Ngo Israel ntizakomeza kugira Abanya-Palestina ingaruzwamuheto. Barack Obama uzasoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma mu Ugushyingo uyu […]Irambuye

Guhumeka umwuka wanduye byica abatuye Africa 600 000 ku mwaka-

Raporo yiswe Global Environmental Outlook, GEO-6, y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritya ku bidukikije iratangaza ko ubushakashatsi bwerekanye ko guhumeka umwuka uhumanye uterwa n’imyotsi y’inganda, ibinyuabiziga, mu bikoni aho batekesha inkwi n’ibindi bisohora umwotsi bihitana abatuye Africa bagera ku bihumbi 600 buri mwaka. Kuri 26% ry’imfu z’abantu miliyoni 12.6 bapfa bazira ibiza cyangwa ibindi bintu biterwa n’imiterere […]Irambuye

‘Auto Ecoles’ zirasaba ko abakorera ‘Permis’ babanza kwiga gutwara mu

Ubwo batangizaga ku mugaragaro Impuzamashyirahamwe y’abigisha gutwara ibinyabiziga (ANPAER), kuri uyu wa 16 Nzeri, Abanyamuryango b’Amashyirahamwe yibumbiye muri iyi mpuzamashyirahamwe bavuze ko ntawe ukwiye guhabwa uruhusa rwo gutwara atarabyize igihe gihagije kuko ari byo biri kuba intandaro y’impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi muri iyi minsi. Muri iki gihe, buri wese ushaka uruhusa rwo gutwara […]Irambuye

Bimwe mu bihugu by’Africa bibona amakuru y’iteganyagihe ku buntu ibindi

*Kugeza ubu ibihugu byinshi bya Afurika biracyafite ikibazo cy’amakuru yizewe y’iteganyagihe, afasha mu muhinzi, *Kuva kuwa mbere, mu Rwanda haberaga inama yiga ku bibazo by’iteganyagihe muri Afurika Dr Joseph R. Mukabana ushinzwe Africa mu Kigo mpuzamahanga cy’Iteganyagihe “World Meteorological Organization (WMO)” yabwiye Umuseke ko kugeza ubu bimwe mu bihugu by’Africa birimo n’u Rwanda bibona amakuru […]Irambuye

Umubyibuho…dore uko biba bimeze iyo bakubaze

Abaganga n’abahanga mu binyabuzima bakunze kuvuga ko indyo ituzuye yiganjemo ibinure ari mbi ku bantu ariko bamwe bakabikerensa, cyane cyane mu bihugu nk’icyacu biri mu nzira y’amajyambere abantu bagakomeza kwihata inyama, amafiriti, mayonaise n’ibindi binyamavuta bibwira ko bari kurya neza. Ariko ingaruka ntizitinda. Ibinure byinshi ubona ku nda usanga bibangamira imikorere y’umutima, ibihaha, impyiko n’ahandi […]Irambuye

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku makuru atangwa n’ibyogajuru

Iyi nama icyo igamije ni ukureba uko amakuru bahabwa n’ibyogajuru ku bumenyi bw’ikirere n’ibihe yanozwa agatuma ibihugu bya Africa biyaheraho bifata ingamba zakumira ibiza bikananoza ibihe by’ihinga n’isarura. Iyi nama irimo abahagarariye ibihugu 54 bya Africa. Fatina Mukarubibi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutungo kamere avuga ko bishimiye kuba iyi nama iri kubera mu Rwanda, ngo […]Irambuye

en_USEnglish