Digiqole ad

Abadepite basabye BRD korohereza abahinzi babuze ubwishyu kubera ‘Kabore’

 Abadepite basabye BRD korohereza abahinzi babuze ubwishyu kubera ‘Kabore’

Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’iy’ubuhinzi

Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi basabye ubuyobozi bwa Banki Nyarwanda y’Iterambere (BRD) kwegera abahinzi b’imyumbati bo mu turere twa Ruhango, Muhanga, Gisagara na Nyanza kugira ngo bumvikane uko inyungu ku nguzanyo bari bagurijwe n’iyi banki yazishyurwa buhoro kuko batewe igihombo n’ibiza by’indwara ya ‘Kabore’.

Abadepite bagize Komisiyo y'ubukungu n'iy'ubuhinzi
Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’iy’ubuhinzi

Ni mu biganiro byahuje izi ntumwa za rubanda n’ubuyobozi bwa BRD, aho abayobozi b’iyi banki na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi babasobanuriye uko iki kibazo kiri hagati ya BRD n’aba bahinzi giteye.

 

Muri iki kiganiro cyabereye ku cyicaro k’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yasobanuye ko imbuto y’imyumbati yarwaye kabore yari yaratumijwe muri Uganda, ikanasuzumirwayo, ikaza kuzanwa mu Rwanda hamaze kwemezwa ko ari nzima.

Imaze kugezwa mu Rwanda yashyizwe mu bigo by’igihugu by’ubushakashatsi hemezwa ko ishobora kwihanganira ikirere n’ubutaka bw’u Rwanda, nyuma ihabwa abaturage ngo bayihinge ariko mu buryo nanone bwo kureba niba yazatuburwa igakwirakwizwa mu gihugu gahoro gahoro.

Min. Mukeshimana yabwiye Abadepite ko imwe muri iyi myumbati yarwaye indwara (abaturage bise kabore) iterwa na virus kandi igakwirakwizwa n’umubu.

Gutubura ngo byakozwe ku buso bwa hegitari 630 bikorerwa cyane cyane muri Ruhango kubera uruganda rwahubatswe, ariko no muri Nyanza, Gisagara, Kamonyi na Muhanga byarahakorewe.

Yongeyeho ko no mu ntara y’Uburasirazuba (Bugesera) hatuburiwe zimwe mu ngeri z’iriya myumbati cyane cyane hafi  y’imigezi kugira ngo izuhirwe haramutse habayeho uruzuba.

Dr Mukeshimana yavuze ko abaturage bigishijwe uko ihingwa mu bipimo bisanzwe kugira ngo bazagire umuzaruro utubutse banasagurire abandi.

 

‘Kabore’ yateye ikibazo hagati ya BRD n’abahinzi

Ngo bamaze kubona ko iyi ndwara ikomeje kwibasira imyumbati, bazanye andi moko ane avuye muri Kenya na Nigeria kugira ngo azunganire aya yari amaze fufatwa n’uburwayi

Min. Mukeshimana avuga ko aya moko mashya ari kugeragerezwa mu kigo cy’ubuhinzi cy’i Rubona, mu karere ka Huye kugira ngo harebwe niba yazunganira iyi yahuye n’uburwayi.

Abaturage bari barafashe inguzanyo muri BRD ngo babashe guhinga iyi myumbati bizezwaga ko itazahura n’ikibazo ikaza kurwara, baagaragaje impungenge ko bari kwishyuzwa inyungu na BRD kandi batarabonye umusaruro.

Batanga ibitekerezo kuri iki kibazo, bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi basabye BRD ko izi nyungu zakurwaho kuko igihombo cyatewe n’ikiza.

Depite Henriette Sebera Mukamurangwa yasabye BRD kureba uko yakwigomwa izo nyungu igasonera abahinzi bityo bigatuma bumva ko hari icyo Leta yakoze ngo ibabe hafi mu kibazo cyabagwiririye.

Depite Emmanuel Mudidi we yavuze ko n’ubwo bigoye gukuraho kwishyura inyungu zose ariko ijanisha rya 15% ry’inyungu ryagabanywa ndetse n’igihe cy’imyaka itanu cyo kwishyura kikongerwa.

 

Ngo ibyo gukuraho inyungu babyibagirwe…

Uwari uhagarariye Banki nyarwanda y’iterambere (BRD) yabwiye Abadepite ko inyungu zo zidashobora kuvanwaho kuko amafaranga bahaye abaturage ari inguzanyo Leta y’u Rwanda yahawe na Banki Nkuru y’Isi ingana na miliyoni 10$ mu kiswe ‘Rural Investment Facility’ (RIF).

Yavuze ko ubusanzwe mu mikoranire  ya za Banki n’abakiliya bazo kizira gukuraho inyungu burundu ahubwo harebwa uburyo bunoze zakwishyurwa binyuze mu biganiro n’uwasabye inguzanyo, akerekana icyateje igihombo kandi hakarebwa niba nta bundi buryo bw’imitungo afite bwamufasha kwishyura.

Yabwiye intumwa za rubanda ko ikibazo bariya bahinzi bafite ari uko bavuga ko kuba batishyura bituruka ku mpamvu rusange kandi ubwo bakaga inguzanyo buri wese yaraje ku giti cye, agakorana na banki amasezerano ye nayo gusa.

Mu rwego rwo kureba uko iki kibazo cyakemuka, abadepite basabye BRD kuzegera abaturage bakaganira kuri iyi ngingo kandi nabo (abadepite) barateganya kuzajya kuganira na buri muturage bakumva ikibazo kuko ngo kitari rusange.

Minisiteri y’ubuhinzi ngo yahaye abaturege ingeri (agace k’igiti cy’umwumbati gaterwa) ibihumbi 90 byo gutubura, buri ngeri ikaba yari ifite agaciro k’amafaranga 10 Frw.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • Ngo”Uwari uhagarariye Banki nyarwanda y’iterambere (BRD) yabwiye Abadepite ko inyungu zo zidashobora kuvanwaho kuko amafaranga bahaye abaturage ari inguzanyo Leta y’u Rwanda yahawe na Banki Nkuru y’Isi ingana na miliyoni 10$ mu kiswe ‘Rural Investment Facility’ (RIF).” nguko uko abaturage bagulishwa.Ubajije traçabilité yariya mafaranga wasanga amenshi yarariwe murizo nzira kumugongo w’abaturage ugasanga aribo barimukaga abandi baravanyemo imiturirwa.Ese audit kurizo nguzanyo zishingirwa gute? wabona nabo badepite bari gusakuza batari babizikuko ntabyo bagezwaho. Ese leta kuki uyu muntu ibyasubiza wumva ariwe ahubwo utegeka leta kandi ayo mafaranga yaragulijwe leta yu Rwanda ataragulijwe iyo BRD?

    • None se ukeka ko n’ubwo ari inguzanyo Leta yahawe, agomba gukoreshwa nabi hanyuma abayagurijwe ntibishyure ? Ibi abadepite bavuga byerekana ubumenyi buke muri economics:

      Niba BRD ikugurije frw 100, iba igomba gushyiraho inyungu wenda ya 15 frw. Iyo nyungu iba ikubiyemo urwunguko, ikaba kandi irimo na frw agomba kwishyura agaciro k’ayo frw mu gihe cyo kwishyura inguzanyo. Ibi rero aba ba Bamporiki baba batumva economy na mba bavuga ngo inyungu ivanweho biteye isoni.

      Ubundi iki gihombo cyagombye kwirengerwa na MINAGRI hamwe n’abo Bahinzi, ariko BRD ntabwo biyireba. Ni gute MINAGRI igura imbuto ikayigeragereza muri Uganda, ikumva ko no mu Rwanda izera na kibazo ? Ni gute MINAGRI izana imbuto nshya ikayigeragereza ku bantu bafite umwenda wa million 400 zose, ntiyibaze iti biramutse bidakunze aba bantu bakwishyura iki ?
      Ni gute se abantu bafata umwenda ungana kuriya ntibabanze ngo bawishingire, ko companies zishingira inguzanyo zihari ?

      Rwose ntimukagore Leta, BRD icyo yafasha gusa ni uko yabakuriraho urwunguko, ariko ikagumishaho frw agomba kwishyura agaciro k’iriya nguzanyo; ibi bivuze ko kandi igihe cyo kwishyura kigomba kugabanywa kikajya munsi y’imyaka 5 kuko kigumye hejuru y’iyo myaka byasaba ko iriya nyungu n’ubundi igumya kuba nini.

      Sinzi impamvu abanyarwanda badasobanukirwa na capitalistic economy, numvise hari n’abasaba ngo bajye babaha frw y’ubusa yo gushora. Ibi ntaho biba, buri frw ryose rigira ikiguzi cyaryo kimwe n’uko rigira intrinsic value yaryo. Iriya nguzanyo BRD yabonye, hari abazungu baba bayashyizemo nabo bakeneye kunguka, ntabwo wababwira ngo parliament y’u Rwanda yategetse ko ko mutunguka !

      Mwige musobanukirwe, isi idakomeza kubasiga.

      • Ese ISAR Rubona ntikibaho? Kuki bajya kuzigeragiriza muri Uganda?

  • Iyi nkuru irimo urujijo niba inguzanyo yarahawe Leta Y’u Rwanda none ikibazo kikaba cyaratewe na RAB/Under MINAGRI bahaye abahinzi imbuto ikaza guhura nibiza ni gute abaturage aribo bonyine bazishyura ayamafaranga bonyine kandi ari ibiza byabayeho harimo nuburangare bwa RAB. BRD yarikwiye kubihanganira MIDIMAR nayo ikabatera inkunga kuko ikosa na Leta riyigeraho. Muri make ntanyungu yarikwiye kubarwa kuko amafaranga ni aya Leta, keretse niba uyu muntu wari uhagarariye Bank adatanga amakuru afatika cg ngo asobanure neza cg se atabyumva.

Comments are closed.

en_USEnglish