Digiqole ad

Ngoma: Batemye igitsi inka y’umukecuru Goderiva

 Ngoma: Batemye igitsi inka y’umukecuru Goderiva

Mu ijoro ryo kuwa mbere abantu kugeza ubu bataramenyakana bitwikiriye ijoro bajya ku rugo rw’umukecuru Goderiva Mukasibonteze ruri mu murenge wa Gashyanda batema inka ye igitsi cy’akaguru k’iburyo. Aba kugeza ubu bakaba batarafatwa ngo hamenyekane icyabibateye.

Alexis Niyigena Umunyamabanga  nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashyanda yabwiye Umuseke ko amakuru avuga ko batemye inka eshatu atari ukuri, ahubwo hatemwe inka imwe.

Uyu mukecuru atuye mu Kagali ka Mukingo mu mudugudu wa Musenyi.

Umuyobozi w’Umurenge avuga ko bakimenya aya makuru bakoresheje inama abaturage babasaba kongeera umuco wo gutabarana kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, bagakaza amarondo.

Abakekwaho gutema inka ya Goderiva bari gushakishwa n’inzego z’umutekano mu karere ka Ngoma.

Hari gukorwa kandi iperereza ngo hamenyekane niba iki gikorwa kitarimo ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragarizwaga uyu muryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se amakimbirane mu miryango.

Si ubwa mbere ibi biba  mu karere ka Ngoma kuko umwaka ushize abagizi ba nabi batemye inka mu buryo bukomeye biyiviramo gupfa. Ababikoze barafashwe bashyikirizwa ubutabera barabyemera kandi baha indi nka uwo bahemukiye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • burya inyamaswa mbi simpyisi cg intare ahubwo umuntu wabaye inyamaswa azirusha ububi nangwa nazo ziba zishakira icyo zishyira munda! none se namwe nimumbwire nkuyu utema inka akayisiga aho atarukuvuga ngo nubura arayijyanye arayibaze ayirye ubwo si sekibi koko

    • Sha Nkeshimana uvuze ukuri, inyamaswa mbicyane ni umuntu!!!! Ubwo se yungutse iki, usibye ikimwaro n’idodo kizamuhora ku mutima kugeza apfuye kandi akazanabura ubugingo buhoraho naramuka atihannye ngo yature icyaha cye!!!

  • Urwo rubanza baruhe umucamanza w’umunyamurenge.

  • Birababaje haracyariho abantu bafite umutima mubi.Imana nihindure imitima ya Banyarwanda kuko birakabije

Comments are closed.

en_USEnglish