Digiqole ad

Kenya/Mu mafoto: Ingwe ibwegetse yarwanye n’isatura kimwe kihasiga ubuzima

 Kenya/Mu mafoto: Ingwe ibwegetse yarwanye n’isatura kimwe kihasiga ubuzima

Ingwe n’Isatura byabanje kumvana imitsi, ariko Ingwe iza kuyinesha

Ku manywa y’ihangu saa 2h30, Umunyamakuru w’amafoto witwa Peter Thompson  n’umugore we bafashe camera zabo bajya mu gihuru kiri muri Pariki yitwa ‘Masai Mara’ yo muri Kenya bafata amafoto y’urugamba rutoroshye hagati y’ingwe y’ingore ibwegetse n’isatura yari yayibereye ibamba. Ni imbaraga nyinshi n’umujinya uvanze n’inzara, Ingwe yabashije kwica iyi satura yari ifite ubwirinzi bukomeye.

Ingwe n'Isatura byabanje kumvana imitsi, ariko Ingwe iza kuyinesha
Ingwe n’Isatura byabanje kumvana imitsi, ariko Ingwe iza kuyinesha

Amafoto agaragara ku kinyamakuru Dailymail yerekana ko ingwe yaje gusanga itabasha kwica iriya satura iramutse iyiturutse imbere kuko isatura yari ‘yafunze defence’ k’uburyo ingwe yajya kuyisumira igasanga indi yabambye.

Mbere y’uko urugamba nyirizina rutangira, ingwe yari yabanje gukurikirana iyi satura iyigenda runono ngo irebe ko yayigwa gituma ikayifata ku gakanu ariko isatura iza kugira amakenga iyibona hakiri kare.

Isatura imaze kubona ko itakwiruka ngo iyisige, yahindukiye birahangana amaso ku maso.

Urugamba rugitangira, isatura yabanje kubera ibamba inwe, yirwanaho ngo itayikoraho, yajya kuyiusumira igasanga indi yibambye amahembe yayo atunguka hejuru gato y’amazuru, ingwe ikizibukira.

Ingwe imaze kubona ko nta yandi mayeri yakoresha, yirashe mu kirere irenga isatura iyifata ku gakanu iyiturutse inyuma gato.

Ingwe zo muri iyi pariki yo muri Kenya, abaturage bazise ‘Bahati’ mu Giswayili (bivuga ko ari inyamahirwe).

Ubusanzwe Ingwe zihiga mu masaaha y’umugoroba kugira ngo zibashe kwihisha mu mukenke uba ufite amabara atuma inyamaswa zirisha zitabasha kubona ingwe mu buryo bworoshye.

Kubera ukuntu zibasha guhiga no kwica mu buryo buzoroheye kurusha intare, bamwe bazita inyamahirwe.

Aho ziciye inyamaswa inyamaswa zitazi guhiga n’impfisi ziba ziri hafi aho ngo bisangire ku muhigo.

Ingwe yanyuzagamo ikayisimbukira ariko Isatura ikayitaza
Ingwe yanyuzagamo ikayisimbukira ariko Isatura ikayitaza
Yarigororaga ikayirebera hejuru
Yarigororaga ikayirebera hejuru
Isatura yanyuzagamo nayo igasatira
Isatura yanyuzagamo nayo igasatira
Byararwanye ivumbi riratumuka
Byararwanye ivumbi riratumuka
Ingwe yayigiye umutwe yikoza mu bicu iyimanukira ku gakanu
Ingwe yayigiye umutwe yikoza mu bicu iyimanukira ku gakanu
Yahise iyishyira hasi...Isatura ihasiga ubuzima
Yahise iyishyira hasi…Isatura ihasiga ubuzima

Dailymail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ayiweee ibi nibyo umuhanuzi akaba numukozi w’Imana yatubwirije ubushize. Muminsi yanyuma inyamanswa y’intege izatungwa no kurya utunyamanswa duto.

  • Aya mafoto arerekana birambuye yuko ushaka umugati awubona ari uko yiyushye akuya. Iyi ngwe ibere urugero ba bandi bose bashaka kurya batavunitse, cg abibwira yuko mu nzara Imana izamanura MANUH tugatoragura. Oya; haba mu nzara, haba mu burumbuke, ibyo kurya tubibona bituruhije nkuko iyi ngwe nubwo bwose ibwegetse, ariko ntibyayibujije gusimbuka ikikoza mu bicu, ikarwana inkundura, itekereza uko izabaho n’abo ibwegetse, mu kirere iribaza iti: “Mana yanjye iri funguro nintaribona uyu munsi ndabaho nte hamwe n’ibibwana byanjye biri mu nda?” ariko amaherezo ifata umuhigo; irawukomeza cyane, ishimira Imana, iriruhutsa iti: “mbonye amarariro nyaruhiye cyane kandi nyatanzeho imbaraga zanjye zose!”. Aba Maman bacu batwite na bo ngirango babonye isomo: gushaka umugati bisaba imbaraga, ubwitange no gushira ubute!!!!!!!

    • Excellent analysis…

  • Les grands poissons magent les petits! N’abantu hari a barya abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish