Digiqole ad

Igitabo Mein Kampf cya Hitler cyaraguzwe cyane mu Budage umwaka ushize

 Igitabo Mein Kampf cya Hitler cyaraguzwe cyane mu Budage umwaka ushize

Igitabo cyarimo amahame y’aba Nazi cyanditse na Adolphe Hitler

Dr Magnus Brechteken wungirije umuyobozi w’Ikigo kiga amateka y’iki gihe (Contemporary History) yabwiye CNN ko byamutangaje ukuntu Abadage baguze igitabo cya Hitler, Mein Kampf ivuguruye. Iki gitabo abanyamateka bameza ko ari cyo cyenyegeje urwango ku Bayahudi bikabaviramo gukorerwa Jenoside ndetse ngo n’amahame akaze y’ishyaka Nazi niho yari yanditse.

Igitabo cyarimo amahame y’aba Nazi cyanditse na Adolphe Hitler

Mu ibarurishamibare kiriya kigo cyakoze mu ntangiriro z’uku kwezi cyasanze kopi za Mein Kampf zirenga ibihumbi 85 zaraguzwe mu Budage hose, ibi ngo bikaba byaratumye kiba igitabo cya mbere cyaguzwe cyane umwaka ushize.

Bagitangaza ko basohoye kopi ivuguruye ya Mein Kampf ngo bahise babona abantu ibihumbi 15 bashaka kuzakigura.
Nyuma ngo umubare wakomeje kwiyongera.

Abenshi mu bagura kiriya gitabo bamwe bita rutwitsi ni intiti zo muri iki gihe zishaka kwiga uko Hitler yatekerezaga n’icyatumye akora ibyo yakoze kuva muri 1935 kugeza 1945 ubwo yapfaga.

Ikinyamakuru Der Spiegel na cyo cyemeza ko Mein Kampf yaguzwe cyane kurusha ibindi bitabo mu Budage umwaka ushize.

Nubwo bimeze gutya ariko ngo kopi z’umwimerere za Mein Kampf ntizemewe kugurwa cyangwa kugurishwa kuko ziba mu nzu z’ibitabo ahashyingurwa inyandiko za kera zimerewe gusa gukoreshwa n’abanyamateka nabo bafite impushya za Leta.

Iki gitabo gishya cya Mein Kampf ntikivuga mu buryo bukomeye uko ingengabitekerezo ya  Nazi yari iteye, ibi bikaba ari ukugira ngo abahezanguni batazuririraho bagateza imbere ibitekerezo bya Nazi.

Ishyirahamwe ry’Abayahudi bo mu Budage ryitwa Central Council of Jews in Germany rivuga ko gusohora Mein Kampf ivuguruye aho ibitekerezo bikaze bya Hitler byagiye bisenywa no kujora kw’intiti nta cyo bitwaye.

Ngo ni byiza kuko bizafasha abanyeshuri kwiga n’abarimu gukora ubushakashatsi.

Mein Kampf y’umwimerere Hitler yayanditse mu mizingo ibiri. Uwa mbere yawanditse ubwo yari afunze muri 1923 nyuma yo kunanirwa guhirika ubutegetsi mu Budage, ukaba wibanda ku buzima bwe kugeza ubwo yandikaga.

Uwa kabiri yawanditse amaze gufungurwa no gufata ubutegetsi awushyiramo ibitekerezo mu buryo burambuye by’uko yumvaga Isi n’u Budage bwayoborwa .

Mu gihe cy’ubutegetsi bwe kopi miliyoni 12 z’ igitabo Mein Kampf zaraguzwe bituma kiba igitabo cya mbere cyaguzwe cyangwa cyatunzwe n’abantu benshi mu Burayi bw’icyo gihe.

Mu kinyejana cya 20 igitabo cyatunzwe n’abantu benshi ni Livre Rouge cya Mao Zedong wategetse u Bushinwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • @Jean Pierre Nzeyimana.Wemezwa n’iki ko Hitler yapfuye muri 1945?

  • Nagirango BIBILIYA NIYO ITUNZWE N’ABANTU BENSHI.

  • Wowe ngo wibwiraga ko bibiliya ariyo itunzwe na benshi ndagusetse!itunzwe na bangahe se uretse nyine abanyafurika nabo babarirwa kumitwe y’intoki kuko n’ubusanzwe abanyafurika nta muco wo gusoma tugira!?

Comments are closed.

en_USEnglish