Isoko rya Kicukiro Centre riruzura mukwa 8/2017
Isoko rya kijyambere rya Kicukiro riri kubakwa ahahoze isoko rya Kicukiro Centre ritegerejwe n’abakora ubucuruzi n’abatuye iki gice cy’umujyi wa Kigali. Abari kuryubaka babwiye Umuseke ko rizaba ryuzuye mu kwezi kwa munani uyu mwaka, nubwo igih bari bahawe ari mukwa 12/2017.
Iri soko riri kubakwa n’abikorera kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize abazirikoreramo ni abimuriwe mu masoko mato y’ahitwa Sahara, n’andi mato mato ari muri Kicukiro.
Ni inyubako y’inzu eshanu zigerekeranye n’imwe iri munsi y’ubutaka (cave) ibyo mu bubatsi bita G+5 nk’uko bivugwa na Dickson Kimenyi ukuriye imirimo y’ubwubatsi bw’iri soko, ngo ni inyubako y’agaciro ka miliyari eshanu.
Iri soko rizaba ririmo ibyumba by’ubucuruzi, inzu z’imyidagaduro, ubusitani bwo kuruhukiramo ndetse n’inzira zagenewe abafite ubumuga.
Kimenyi avuga ko ari isoko rijyanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye kandi rikomeye mu buryo bw’imyubakire.
Adalbert Rukebanuka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yabwiye Umuseke ko Akarere gafite gahunda yo gusana neza andi masoko ya kijyambere harimo iry’ahitwa mu Gahoromani (i Kabuga), Masaka ndetse n’irya Kigarama. Ndetse imyiteguro yo kuyasana ngo iri kurangira.
Photos © Evode Mugunga & D S Rubangura/Umuseke
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ese niryande?
kataza mumihigo rwanda
UBUYOBOZI BW’AKARERE KA KICUKIRO MUKOMEREZE AHO.
Comments are closed.