UK: Ibitekerezo bya ba Philosophes Plato, Descartes, Kant …byatunzwe agatoki
Abiga philosophie muri Kaminuza ya London banditse ibaruwa ifunguye babusaba ko batazongera kwigishwa ibitekerezo by’abahanga nka Plato, Rene Descartes, Immanuel Kant n’abandi bahanga b’Abazungu kuko ngo byuzuyemo kwironda, kwikunda n’ivangura byaranze ibihe byabanjirije ubukoloni n’igihe cy’ubukoloni nyirizina.
Izi ntiti zo muri Kaminuza zisanga philosophie yarushaho kuba umwimerere kandi ikubaka ibaye irimo ibitekerezo bw’abahanga bo muri Africa na Aziya kurusha iby’Abazungu gusa.
Ihuriro ry’abanyeshuri biga philosophie muri Kaminuza ya London bibumbiye mu cyo bise Student Union at School of Oriental and African Studies (SOAS) ryemeza ko amasomo biga agaruka cyane ku bitekerezo by’abahanga b’Abazungu bigamije kwerekana uko Isi yategekwaga n’Abazungu muri kiriya gihe ariko bigaha umwanya muto abahanga bo muri Aziya na Africa nka Conficius, Averroes, Uzodinma Nwala, K.C Anyanwu, Zera Yacob n’abandi.
Abanyeshuri babwiye Daily Mail ko ibyo basaba bigamije kurandura ibitekerezo by’uko Politiki y’Abakoloni igomba kuyobora imyigishirize ya Philosophie kandi ubundi abahanga muri ubu bumenyi barangwa n’ubwigenge mu bitekerezo.
Umuyobozi muri Kaminuza ya London ukuriye kigisha Philosophie, Roger Scruton (na we ni philosophe) yaraye akuriye inzira ku murima bariya banyeshuri ko ibyo basaba bitashoboka.
Kuri we ngo kuvuga kuriya biterwa n’ubujiji butuma batanonosora ibitekerezo bikubiye mu nyandiko z’abahanga nka Plato, Descartes, Kant, Jean Paul Sartre, Gabriel Marcel na Bertrand Russel.
Abize Philosophie ubusanzwe bazi ko abahanga nka Plato (uyu ni we wigishije Aristote), Rene Descartes (afatwa nk’uwatangije philosophie nshya y’i Burayi), Immanuel Kant (wanditse igitabo gikomeye yise Critical of Pure Reason), Bertrand Russel, Jean Paul Sartre…ari bamwe mu bahanga bagize uruhare runini mu gushyiraho imirongo migari philosophy yubakiyeho.
Kuba hari itsinda ry’intiti muri iki gihe rishaka ko ibitabo byabo bivanwa mu nteganyanyigisho ya philosophie mu Bwongereza ni ikintu kigaragaza impinduramatwara mu bahanga bo muri iki gihe.
Daily Mail
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ni abaswa byo. ..barabura gusaba ko hakorwa ubushakashatsi abo bavuga nabo tukamenya intekerezo zabo…naho ngo bikurwemo
Ni akaga mba nambitse Sebagangari
Ubushakashatsi birumvikana ko bwakozwe,
Kwiga cyane binaniza umubiri kandi ni byiza kumva ugatinda kuvuga…iyo philosophie itagira isoko ubundi yigwa ngo imarire iki abantu…ibyo abo bana mu gutekereza bavuze se byo bihuriye he n’iby’abasazi mu gutekereza basaze bavuga…ese baguye ku ijambo isi yari ikeneye….cyangwa baguye ku ngingo yo kwirata ,kwikuza no kwiyemera kubo bataremye…byose ni ubusa gusa abahakanyi bo nka Jean Paul Saltre…nibazuka bazicuza…naho abirabura,abanyaziya n’abandi batavugwa muri philosophie si ukuvuga ko atari inshuti z’ubwenge…ahubwo bafite uburenze ubwabo bavuzwe haruguru…niyo mpamvu Finalite/End ariyo tugomba kwitaho twese…!
PCN
Comments are closed.