Digiqole ad

Uganda: Inkongi yibasiye isoko rihiramo miliyoni z’ama-Shillings n’ibicuruzwa

 Uganda: Inkongi yibasiye isoko rihiramo miliyoni z’ama-Shillings n’ibicuruzwa

Ngo ryahiriyemo amamiliyoni y’amashilling

Mu majyaruguru ya Uganda hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Sudani y’Epfo ahitwa Amuru, isoko ryitwa Elegu Trading Centre riherereye muri aka gace ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yangiza ibicuruzwa by’abacuruzi n’amafaranga abarirwa  muri za miliyoni z’ama Shillings batabashije kurokora.

Ngo ryahiriyemo amamiliyoni y'amashilling
Ngo ryahiriyemo amamiliyoni y’amashilling

Ababonye iyi nkongi babwiye ikinyamakuru The Monitor dukesha iyi nkuru ko umuriro watangiye kuwa Kabiri ariko abashinzwe kuzimya batinda kuhagera bitewe n’imihanda mibi ndetse n’urugendo rurerure rwagombaga gukorwa n’abatabazi.

Iri soko ryibasiwe n’inkingi ryari ryubatswe cyane n’ibiti by’imigano, amabati, imbaho n’ibindi bikoresho bifatwa n’inkongi bigatokombera.

Iyi nkongi yangije amaduka 40 yahiye agakongoka nk’uko bitangazwa n’umucuruzi wa restaurant yo muri aka gace witwa Osman Kemis Lomwarr.

Osman Kemis avuga ko agenekereje ibyahiye bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amashilingi ya Uganda.

Yavuze ko igihombo nawe cyamugezeho kuko ngo atabashije gutabara bimwe  mu bikoresho bye nka moteri, amahema, za firigo n’ibikoresho abakiliya be bariraho.

Undi witwa Annet Katushabe na we avuga ko imari yari yazanye kugurisha yose yatikiriye muri iyi nkongi agasigara iheruheru.

Katushabe avuga ko umuriro wamusanze no mu nzu akoreramo, akavuga ko ari Imana yamurokoye kuko aba yarishwe n’imyotsi n’ibibatsi by’umuriro.

Umuvugizi wa Police mu karere ka Aswa witwa Jimmy Patrick Okema yavuze ko babajwe n’ibyabaye ariko avuga ko kwangirika cyane kwatewe n’uko abacururiza muri iri soko bakorera mu kajagari kandi amazu yabo  n’ibitanda bacururizaho byari mu bikoresho bidakomeye.

Okema yiseguye ku baturage kuko ngo batinze kuza kuzimya ariko ngo byatewe n’uko Station ya Police iri hafi ngo iherereye mu bilometero 100 mu Karere ka Guru bityo kizimyamwoto zikaba zaratinze mu nzira.

Yabasabye kutazongera kubakisha ibintu bidakomeye kuko ari bimwe muri nyirabayazana yo gukwirakwira vuba vuba k’umuriro.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish